Gicumbi: Abana bagenda 8Km bajya banava kw’ishuri, birabagoye
Abana barangije uburezi bw’ibanze muri Nine Years Basic Education mu ishuri riri mu kagari ka Kibari mu murenge wa Byumba iyo bakomereje mu ishuri rifite Twelve Years bibasaba gukora urugendo rwa 4Km bajya ku ishuri, ikintu bavuga ko kibangamiye cyane imyigire yabo.
Muri ibi bice bigira imvura cyane, iyo yaguye bamwe batinda mu mayira bugamye, bagakerererwa amasomo, bakiga batamerewe neza kuko bavuye kure kandi bari butaheyo nanone nk’uko bo babyemeza.
Bava iwabo bakaza kwiga ku ishuri ry’Inyange rifite iki kiciro kisumbuyeho.
Aba bana bifuza ko iwabo i Kibari ishuri rihari naryo ryahabwa ibindi byumba bishya rikagira Twelve Years Basic Education kugira ngo abana baho bige neza nka bagenzi babo.
Jean Damascene Nsengimana ushinzwe uburezi mu karere ka Gicumbi avuga ko mu ngamba ziriho biyemeje ko nta mwana ukora urugendo rugera kuri 4Km ajya kw’ishuri.
Nsengimana ati “Ikibazo cyabo kirazwi kuko Kibari hari Nine gusa, hano ku Inyange hari amashuri cumi n’abiri. Abo uvugani abaza kwiga Twelve, duteganya ko nihaboneka ubushobozi na Kibari tuzahashyira Twelve.”
Mu karere ka Gicumbi hagiye gushira ukwezi bagerageza kugarura abana bagera ku 4 775 bataye ishuri ku mpamvu z’imyumvire y’ababyeyi, ubukene, imyitwarire y’abana n’izindi gusa zitarimo iy’urugendo ngo ntiri mu zatumye abana bata ishuri nk’uko abayobozi babitangaje mbere.
Evence NGIRABATWARE
UM– USEKE.RW/Gicumbi