Digiqole ad

I Muhanga, Akagari kazaba aka mbere muri ‘mituweli’ kemerewe ibihembo

 I Muhanga, Akagari kazaba aka mbere muri ‘mituweli’ kemerewe ibihembo

Yemeye ikimasa ku mudugudu uzaba uwa mbere mu kwitabira mituweli

Mu nama mpuzabikorwa yabaye kuri uyu wa mbere umuyobozi w’Akarere ka muhanga Béatrice Uwamariya n’umuyobozi w’ingabo batangaje ko bateganya guhemba Akagali cyangwa Umudugudu bizabona umwanya wa mbere mu kwitabira gutanga imisanzu y’ubwisungane mu kwivuza mu mwaka wa 2017-2018.

Uhereye Ibumoso; Uhagarariye Police mu karere ka Muhanga IP Claver Kayihura, KABARE Révocat ushinzwe amatora mu Karere ka Kamonyi na Muhanga na Beatrice Uwamariya umuyobozi w’Akarere
Uhereye Ibumoso; Uhagarariye Police mu karere ka Muhanga IP Claver Kayihura, KABARE Révocat ushinzwe amatora mu Karere ka Kamonyi na Muhanga na Beatrice Uwamariya umuyobozi w’Akarere

Muri ibi biganiro Umuyobozi w’ingabo  mu Karere ka Kamonyi, Muhanga, Ruhango na Nyanza Colonel Sam Baguma yibukije inzego z’ibanze inshingano bafite zo kubungabunga umutekano bita cyane ku buzima bw’abaturage bayobora ndetse no kubakemurira ibibazo birimo no kubonera amafunguro abatayafite.

Col Baguma avuga ko hari igihe usanga mu mudugudu hari incike zarembeye mu ngo kubera kubura abazitaho abandi bakubakirwa amazu ariko ngo ntibubakirwe  ubwiherero abo ngo iyo bwije biherera mu mirima y’abaturanyi bigakurura amakimbirane n’umwanda mu mudugudu.

Col Baguma ati “Ku giti cyanjye nemereye umudugudu uzaba uwa mbere muri mitiweli ikimasa,  ndetse kizabagwa noneho dutumire n’indi midugudu kwishimira icyo gikorwa muzaba mwakoze»

Mukamwiza  Florence  UmunyamabangaNshingwabikorwa w’Akagali ka  Mubuga mu Murenge wa Shyogwe, avuga ko agiye gukorana inama n’amakoperative kugira ngo yishyurire imisanzu abanyamuryango babo, akanasaba abishoboye bari mu cyiciro cya  gatatu n’icya kane guhita bishyura kugira ubwitabire muri mitiweli buzamuke.

Ati “Umurenge wacu waje mu myanya ya mbere mu kwishyura mituweli kandi byahereye hasi ndumva iki gihembo aritwe tugiye kucyegukana duhereye ku byiciro byihariye birimo amatsinda y’ibimina, n’abavuga rikumvikana.”

Béatrice Uwamariya Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga  atangaza ko we azaha  inka n’inyana yayo umudugudu cyangwa akagali kazaza imbere mu kwishyura ubwisungane mu kwivuza.

Ubuyobozi buri gushyira imbara muri iki gikorwa kuko Akarere ka Muhanga umwaka ushize kaje mu myanya ya nyuma  muri mituweli ugereranyije n’indi myaka ishize.

Mu gihe hasigaye amezi abiri kugira ngo umwaka wa mituweli urangire Akarere ka Muhanga kageze kuri 76,7%  kamaze gukusanya miliyoni n’ibihumbi 900 bya mitiweli y’umwaka utaha wa 2017-2018.

Col Baguma abwira abayobozi ku nzego z'ibanze ko umutekano w'abaturage ugendana n'imibereho n'ubuzima bwabo
Col Baguma abwira abayobozi ku nzego z’ibanze ko umutekano w’abaturage ugendana n’imibereho n’ubuzima bwabo
Yemeye ikimasa ku mudugudu uzaba uwa mbere mu kwitabira mituweli
Yemeye ikimasa ku mudugudu uzaba uwa mbere mu kwitabira mituweli

MUHIZI Elisee
UM– USEKE.RW/Muhanga

2 Comments

  • Afande aje muri mitiweli gute koko?

  • Nyamara ibi bishobora kuba byerekana ubukene burimuri kino gihugu aho abasilikare bazagushishikaliza abaturage gutanga mitiweli ngo bazahembwa ikimasa.

Comments are closed.

en_USEnglish