Digiqole ad

Karongi: Umugabo ‘yateye inda’ umwana we

 Karongi: Umugabo ‘yateye inda’ umwana we

Mu kwa 11/2016 gusa abagabo 40 barafashwe baregwa gutera inda abana

Umugabo witwa Nshimiye w’imyaka 42 wo mu murenge wa Bwishyura mu karere ka Karongi afunze ashinjwa gutera inda umwana we w’umukobwa ubu utwite inda y’amezi arindwi. Nyina w’umwana anengwa uburangare no kudatanga amakuru ku byabaye. Ubuyobozi mu karere bwo buvuga ko ibyabaye ari amahano.

Mu kwa 11/2016 gusa abagabo 40 barafashwe baregwa gutera inda abana
Mu kwa 11/2016 gusa abagabo 40 barafashwe baregwa gutera inda abana

Amakuru agera k’Umuseke ava mu baturanyi avuga ko uyu mugabo yasambanyaga umwana we kenshi, ndetse na nyina w’umwana ngo yabonaga umugabo we yakundaga kwikingirana n’umwana we ariko akagira ngo ni kwakundi umwana w’umukobwa akundana na se.

Uyu mwana we w’imyaka 16 amaze gutwita, se abimenye yaratorotse umugore we nawe arabihisha kugeza inda ibaye nkuru.

Emmanuel Nshimiyimana uturanye n’uyu muryango yabwiye Umuseke ko ibyabaye bidasanzwe babifata nk’ishyano ryaguye iwabo.

Drocella Mukashema umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage avuga ko bakimenya iki kibazo bakoze ibishoboka bafatanyije n’inzego zumutekano uyu mugabo arashakishwa arafatwa ubu akaba afunze.

Uyu muyobozi ati “Maman w’umwana nawe yari abizi, yari abizi ko baryamana {umwana na se} ariko agaceceka. Ni amahano tutashyigikira niyo mpamvu dusaba aba-mamans kurushaho kuganiriza abana babo ku buzima bw’imyororokere.”

Mu gitabo cy’amategeko ahana mu Rwanda ingingo ya 191 ivuga ko “Umuntu wese usambanyije umwana, ahanishwa igifungo cya burundu cy’umwihariko”.

Ingingo ya 192 ikavuga ko “Iyo icyaha cyo gusambanya umwana cyakozwe n’umubyeyi we cyangwa ushinzwe kumurera, uhagarariye ubutegetsi, uhagarariye idini, ushinzwe umutekano, ukora umwuga w’ubuvuzi, ukora umwuga w’uburezi, uwitoza umwuga n’abandi bose bishingikirije umwuga bakora cyangwa ububasha bafite ku mwana, uwagikoze ahanishwa igifungo cya burundu cy’umwihariko n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi ijana (100.000) kugeza ku bihumbi magana atanu (500.000).

Izi ngingo zikaba zishobora guhanishwa uyu mugabo ushinjwa gutera inda umwana we iki cyaha nikimuhama.

Mu kwezi kwa mbere uyu mwaka, abagabo batatu bo ku Kimironko muri Gasabo bakurikiranyweho icyaha cyo gusambanya no gutera inda umwana wari ufite imyaka 16 bakamubyaraho abana babiri. Biregura bavugaga gusa ko uko basambanaga bakamuhererekanya yari afite imyaka 18. Nyina w’uyu mwana nawe yarezwe uburangare no kudatanga amakuru.

Mu kwezi kwa 11/2016 gusa, abagabo 40 barafashwe bakurikiranwa mu nkiko ku gusambanya abangavu batagejeje imyaka y’ubukure bakabatera inda, batatu bakatiwe gufungwa burundu.

Imiryango itegamiye kuri Leta ikurikirana uburenganzira bw’abana yasabye Leta gushyira imbaraga mu guhana abatera abana inda.

Sylvain NGOBOKA
UM– USEKE.RW / Karongi

11 Comments

  • Aya ni amahano aho umuntu abenguka uwo yibyariye agakora ishyano. Ibi rwose bijyanye n’ibihe by’imperuka twagezemo. N’akataraba kagiye kuba. Tubitege amaso! Ubwose uwo mwana uzavuka apfana iki na se na nyina uzamubyara.

  • MBEGA UMUGABOMBWA!

  • Abasazi bararutana. Uwo mugabo arutwa na wa wundi warongoye inka.

  • ni amahano akabije ikibazo nuko bamufunga naho wamwana agasigara arera indimwana wenyine njye numva havugururwa itegeko bakajya bafungwa ariko batanze nindishyi itubutse izafasha uwatewe inda kurera.

  • Dirty shit. what? coward man! ni ikgwari uyu mugabo

  • mbega umupagani w’umugabo!ariko ubanza baba banyoye urumogi!kuko ntushobora gusambanya umwana wawe uri muzima sha tugeze muminsi ya nyuma pe!ni byabindi bya Sodom na gomora byababaje Imana

  • Amahano aragwira pe!

  • Murashyira mu majwi uwo mugabo ariko ari jye ufata ibyemezo nahana nyina w’umwana nihanukiriye!Ngo nyina w’umwana yari abizi ariko agaceceka?? Hari ubufatanyacyaha butari ubwo? kandi noneho icyaha gikorerwa umwana wabyaye? kandi n’iyo utamubyara “Guceceka” amahano nk’ayo?? Umuyobozi nawe ngo aba mamans ngo bagomba kuganiriza abana ku buzima bw’imyororokere !! Rwose iyi nkuru iteye umujinya gusa ni ukugarukira ku “guceceka” no “kuganiriza” donc kuri we yari kureka umwana bakamwonona nyuma akamuganiriza Kuri njye rero nibafunge umugabo ariko bataretse umugabo ikindi uwo muyobozi nawe udafata ingamba zo guca ihohoterwa ry’aba mineure akagarukira mu kuganiriza nawe ndumva kamunaniye

  • Correction: nibafunge umugabo ariko bataretse “Umugore” sorry!

  • Aah,bashyukwa ndenze tu;kugeza ubwo ugabo yiyegereze agakobwake akagatesha amahirweyokuba nyampinga wejo!

    Gufunga umuntu burundu nuguhombya igihugu,mukuvanaho igiheno cy’urupfu ibibyaha ntibyatekerejweho kuko ifunze gutyo aryadaKora kdi…..yarangije byinshi

  • aya ni amahano pe! turi mu minsi ya nyuma koo

Comments are closed.

en_USEnglish