Digiqole ad

Umugenzuzi w’Imari ati “Nzove ikora kuri 64%”, WASAC iti “ikora 100%”

 Umugenzuzi w’Imari ati “Nzove ikora kuri 64%”,  WASAC iti “ikora 100%”

*Umugenzuzi kandi ati “bimanye ibitabo by’ibaruramari” umuyobozi wa WASAC ati “twarabibahaye”

Umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta mu cyumweru gishize ubwo yagezaga raporo y’imikoreshereze y’imari mu nzego n’ibigo bya Leta mu mwaka w’imari warangiye tariya 30 Kamena 2016, nyuma y’iminsi ibiri umuyobozi wa WASAC yahakanye bimwe mubyo uyu mugenzuzi yavuze nk’amakosa muri iki kigo.

Sano James uyobora WASAC avuga ku byavuzwe n'umugenzuzi mukuru w'imari ya Leta
Sano James uyobora WASAC avuga ku byavuzwe n’umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta

Gukoresha amafaranga nta nyandiko, inganda zitunganya amazi zidakora uko bikwiye, amazi menshi atishyurwa, no kudatanga ibitabo by’ibaruramari ngo bisuzumwe n’umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta ni bimwe mu byo Obadiah Biraro kuwa gatatu ushize yabwiye Inteko Ishinga amategeko babonye muri WASAC.

Muri byo yavuze ko nk’uruganda rutunganya amazi rwa Nzove rukora ku kigero cya 64% ariko umuyobozi wa WASAC James Sano kuwa gatanu ubwo bari bagiye kureba aho imirimo yo gukwirakwiza amazi muri Kigali igeze, yavuze koi bi atari ko bimeze.

James Sano yagize ati “uruganda rwa Nzove rurakora ku kigero cya 100% , amazi yose dukora tuyohereza mu mujyi. Iyo raporo wenda ufite copy yayo  wayisomye ariko ntabwo ariko ivuga, ivuga ko ahubwo ahari igihombo.”

Yavuze kandi ko WASAC itimanye ibitabo by’ibarura mari nkuko umugenzuzi mukuru w’Imari yabitangaje.

Umugenzuzi w’imari yabwiye Inteko ati “WASAC na REG ntabwo baduhaye ibitabo by’ibaruramali bya 2016, ngirango wabyita kwikura mu kimwaro ahari simbizi barazizanye bucece nimugoroba itariki 28 Gashyantare baraza babishyira aho.”

Kuri iki James Sano we yagize ati “Ibyo ubwo byabaye mu kindi kigo. Muri WASAC icyo nshaka kuvuga ni uko twakoranye neza n’umugenzuzi w’imari, baraje tubaha umwanya barakora, nanibutse ko ari n’itegeko gutanga amakuru no gutanga umwanya wo gutuma abagenzuzi b’imari babikora badafite ikibazo. Twakoranye neza n’umugenzuzi w’imari kuva ku minsi wa mbere kugeza kugeza barangiza n’umunsi yatanze raporo. Ibyo ntabwo aribyo muri WASAC .

Ku gihombo cya miliyari zisaga 8,6Rwf cyatewe n’amazi akorwa na WASAC atangwa ariko ntiyishyurwe, James Sano avuga ko iki kibazo giterwa n’imiyoboro y’amazi ishaje.

Avuga ko iki gihombo kigenda kigabanuka ngo urebye nta kigo na kimwe kw’isi kibura amazi atakara ndetse ngo urebye mu bihugu byo mu karere WASAC usanga ari yo itakaza make.

Ibindi byagaragajwe n’umugenzuzi w’imari muri WASAC ni amafaranga agera kuri miliyari 3,33 yakoreshejwe nta nyandiko ziyasobanura, stock ya miliyari icyenda (9)  zidafite impapuro ziyisobanura, miliyoni 462 zaguze umutungo mu 2015 nta nyandiko ziwusobanura n’imyenda igomba kwishyurwa itishyuye n’iyo WASAC nayo igomba kwishyurwa ariko ntiyishyurwe.

Umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta ya leta ku bibazo nk’ibi yagize ati “ibi bigo nk’umunani twaberetse biba birimo ingengo y’imari ya miliyari 1,147 ariko ntabwo bakora ibaruramari , ntabwo batanga raporo bityo wenda bikazavamo ya mvugo  ivuga ngo ‘ntawuyoberwa umwibye ayoberwa aho amuhishe.’”

Umugenzuzi mukuru yavuze ko amakosa nk’aya agaragara mu bigo bya RAB, RDB, REG, UR, REG na WASAC.

Callixte NDUWAYO
UM– USEKE.RW

7 Comments

  • Nzove iyaba yakoraga ku kigero cy’100%, ntabwo muri za quartiers tuba tukibona amazi umunsi umwe cyangwa ibiri mu cyumweru gusa, kandi bavuga ko tuyafite ku kigero cya 80%. Hari n’abamara iminsi icumi batayabonye.

  • nkuko HE yabivuze mu mwiherero uheruka,ntiwabeshya abanyarwanda kabiri gatatu ngo babure kugutahura.reba nkahantu wasac itaha umuyoboro abantu bagaheruka amazi ubwo cg bakajya bayabona 1cg 2 mu kwezi;njyewe ho nshimira itangazamakuru kuko ridasinzira rikadushoboza gutahura ibinyoma

  • Hakwiye ivugururwa muri WASAC NA UR…………..

  • Ndibariza ubizi ansubize abu umugenzuzi yerekanye bahanwa nande ko tuzi ababashyiraho? bo nta raporo babona? tubona bamwe bivuruguta mu makosa nkingurube yivuruguta mu byondo bose ngo cweee!! ubashyiraho ninde? niwe tugomba kubaza hari igihe abayobozi batubona nk’ibicucu.

  • Iyi nimiyoborere myiza igeze kurwego rushimishije nkunko Shyaka ahora abituratira buri gihe.

  • Nubwo bano bayobozi bangongana mu byo bavuga, wasanga aho ruzingiye ari ku bakozi babo bato (WASAC vs OAG) batakoranye neza mu gihe cya Audit. Hari igihe aba DG babigwamo batabizi…
    Ikindi umuntu yakwibaza ni uburyo Auditor General yabona ikibazo mu kigo runaka kandi Internal Auditor uhaba buri munsi ntacyo abona!!!!!!!

  • muri wasac byose ni munange nabo kwishimira ahubwo:kuko amazi arahari ahagije nta nigihombo kiharangwa.ayiinyaaaaaa

Comments are closed.

en_USEnglish