Abarangije Iwawa ngo bafitiye umweenda Leta
Rutsiro – Ni ibyo Guverineri Alphonse Munyantwari w’Intara y’Iburengerazuba yabwiye rubyiruko rugera ku 1 839 rwarangije amasomo ngororamuco n’imyuga ku kirwa cy’Iwawa muri week end, yarubwiye ko Leta yarutanzeho byinshi ngo rugororwe bityo narwo ruyifitiye umweenda n’igihango cyo kudasubira aho rwahoze.
Munyemana Ruvuzandekwe arangije amasomo aha Iwawa, yazanywe hano avuye mu karere ka Kicukiro aho yari yarangiritse bikomeye kubera ibiyobyabwenge, yanacuruzaga, nk’uko abyemeza.
Aha ahavanye ubumenyi mu kubaka ngo agarutse kwiteza imbere ashingiye ku mwuga yamenye agaca ukubiri n’ibiyobyabwenge.
Prime Ruzibiza we iwabo bamuvanye muri Kaminuza muri Kenya aho yari yarabaswe n’ibiyobyabwenge bamwohereza Iwawa, yatangaje ko yahindutse kandi agiye gufasha Leta urugamba rwo kurwanya ibiyobyabwenge mu rubyiruko.
Guverineri Alphonse Munyantwari yabwiye uru rubyiruko ko iyi gahunda yo kuruzana hano iri muri gahunda ya Perezida wa Republika yo guha urubyiruko rw’u Rwanda ubuzima bwiza bw’ejo hazaza.
Ati “Namwe rero ubu mufitiye Leta umweenda ari nacyo gihango mwagiranye nayo, mugomba kwishyura uwo mwenda muvamo icyo Leta ibifuriza kuba cyo kudasubira ahabi mwahoze mbere yo kuza hano.”
Guverineri Munyantwari yasabye abayobozi b’uturere n’ababyeyi gufasha uru rubyiruko gushyira mu ngiro ubumenyi bavanye hano kandi bakarukurikirana bakarufasha kudasubira mu biyobyabwenge.
Iwawa bahigiye imyuga y’ubwubatsi, ubudozi, ububaji, ikoranabuhanga, amategeko y’umuhanda, kwihangira umurimo n’ibindi.
Urubyiruko rw’u Rwanda rwugarijwe n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge cyane cyane urumogi n’ibindi nka Mugo (heroin), Cocaine, metha, n’ibindi bafata mu buryo bunyuranye mu byiciro by’ubushobozi barimo.
Leta n’inzego zayo zinyuranye bashyize imbaraga mu gukumira iyinjizwa ry’ibiyobyabwenge mu Rwanda no kugorora ababaswe nabyo biganjemo abasore, cyane muri iki kigo kiri ku kirwa cy’Iwawa.
Alain KAGAME
UM– USEKE.RW
2 Comments
Bahite babajyana muri RDF hanyuma babajyane muri Darfour nahubundi nibagera hanze bazongera basubire kurako gatabi cyane ko bazisanga nta kazi, bicwa ninzara.
Ahubwo ndabona bafite intege nibamara kugurisha turiya tumashine tugitege! ni ngombwa ko bakurikiranirwa fafi bagafashwa kubyaza umusaruro ibyo bize naho ubundi ndabona ari ikibazo muri za gale na ba daso batagira intege
Comments are closed.