Macron yatsinze Le Pen mu kiganiro mpaka
Emmanuel Macron na Marine Le Pen baraye besuranye mu kiganiro mpaka kuri Televiziyo, gusa byatangajwe ko Macron ari we wakitwayemo neza kurusha mukeba we nk’uko abakoze igenzura babyemeza.
Mu kiganiro cyamaze amasaha arenga abiri abakandida bombi bahatanira kuyobora Ubufaransa bagiye impaka zikomeye ku iterabwoba, ubukungu, ubushomeri, Uburayi ndetse bageraho aho bajya impaka za ngo turwane no gucyocyorana bya hato na hato.
Igitangazamakuru BFMTV cyatangaje ko gishingiye ku itora ry’abagikurikiye Macron yitwaye neza kurusha Le Pen mu mpaka.
Macron ngo niwe wavugaga ibifatika kandi bifite ishingiro, ngo yamutsinze kuri 63% bakurikije amajwi y’abakurikiye ikiganiro.
Mme Le Pen yanenze Macron ku hahise he amushinja amakosa mu by’ubukungu n’ayo yakoze akiri muri Guverinoma, amushinja kuba umukandida ugamije kwimika gufungura imipaka bikabije ngo Ubufaransa bugahinduka icyumba cy’ihuriro aho buri wese azaba yirwanaho.
Macron yavuze ko Le Pen byinshi avuga abeshya kandi nta kintu gifatika kiri mubyo avuga kandi akabiriza ibibazo abaturage bafite.
Ati “Umwigisha ukomeye w’ubwoba yicaye aha imbere yanjye.”
Aba bakandida bombi baganiraga ngo bereke kandi babwire rubanda icyo babateganyiriza.
Macron kugeza ubu niwe ukomeje kuyobora mu ibarura rigena amahirwe kuko afite nibura 59%, gusa muri izi mpaka Le Pen yahaye ibibazo bikomeye Macron wahoze muri Guverinoma ku bushomeri n’iterabwoba amubwira ko afite uruhare mu kuba byugarije Ubufaransa.
Macron yamusubije ko ariho anenga ‘system’ kandi nawe ubwe imubeshejeho, ko akabya kubona ibintu nk’ibyazambye akirengagiza ibigenda neza.
Ku bijyanye n’Ubumwe bw’Uburayi Mme Le Pen yavuze ko atsinze yahita akoresha amatora ya Kamarampaka yo kuva cyangwa kuguma muri uyu muryango ndetse yavuze ko i Euro bakoresha riri guta agaciro cyane.
Yavuze ko yakongera guha agaciro Ifaranga ry’Ubufaransa kandi amabanki n’amakompanyo yose agategekwa kujya yishyura muri iri faranga.
Amatora ya Perezida w’Ubufaransa hagati y’aba bakandida babiri basigaye azaba ku cyumweru tariki 07 Gicurasi.
Ikiganiro mpaka cyabo kirangiye ntibahanye umukono w’ubwubahane nk’uko ubundi bigenda iyo impaka zirangiye.
UM– USEKE.RW
1 Comment
Ibya sondages d’opinions ni ukubyitondera. Iyaba byabaga ari ukuri buri gihe, ubu Hillary Clinton niwe uba ategeka USA.
Comments are closed.