Nyamasheke: Yishe umugore we amuhoye ko amubaza impamvu yiba
Stanislas Ntagozera w’imyaka 46 wo mu mudugudu wa Gasharu, Akagari k’Impala, mu murenge wa Bushenge afungiye kwica umugore we Sophie Mukangango amumennye umutwe amuziza ngo kuba yari amubajije impamvu avuye kwiba ibisheke ku muturanyi.
Ubuyobozi bw’Umurenge wa Bushenge buvuga koi bi byabaye ahagana saa saba z’ijoro ryo kuwa kabiri ngo ubwo uyu mugabo yari avuye kwiba ibisheje ku muturanyi muri uyu mudugudu atuyemo.
Justine Nabagize Umunyabanga Nshingwabikorwa w’uyu murenge ati “Twamenye ko avuye kwiba ageze mu rugo umugore we yamubajije impamvu avuye kwiba ibisheke by’abandi amwereka ko atakomeza kwihanganira iyi ngeso y’ubujura kandi azabishyira ahagaragara, umugabo yahise amutemagura n’umupanga yari avuye kwibisha ibisheke.”
Uyu mugore yitabye Imana azize ibikomere agejejwe ku bitaro bya Bushenge.
Ubuyobozi bw’aha busaba abaturage gukumira ibyaha butanga amakuru ku bagizi ba nabi n’abakora ibindi byaha kuko ngo nk’uyu wakoze ibi bari basanzwe bafite amakuru ko ari umujura.
Stanislas Ntagozera ubu afungiye kuri Station ya Police ya Ruharambuga akurikiranyweho kwica umugore we.
Nahamwa n’iki cyaha ashobora gufungwa burundu nk’uko biteganywa n’amategeko.
Francois Nelson NIYIBIZI
UM– USEKE. RW/Rusizi