Digiqole ad

Inkura zagarutse, zageze mu Akagera

 Inkura zagarutse, zageze mu Akagera

Ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere (RDB) ishami ryacyo rishinzwe ubukerarugendo cyatangaje ko inkura z’umukara 10 uyu munsi zagejejwe muri Pariki y’Akagera mu Rwanda muri iki gitondo zivuye muri Africa y’epfo. Ni nyuma y’imyaka 10 izi nyamaswa zicitse mu Rwanda. Mu gihe gito Pariki izakira n’izindi 10.

Inkura imwe mu zazanywe iri mu rupango zabanje gushyirwamo ngo zikurikiranwe ubuzima bwazo mbere yo koherezwa mu ishyamba
Inkura imwe mu zazanywe iri mu rupango zabanje gushyirwamo ngo zikurikiranwe ubuzima bwazo mbere yo koherezwa mu ishyamba

Izi nyamaswa zigeze mu Rwanda ku bufatanye bwa African Parks, Howard G. Buffett Foundation na RDB.

Mu myaka ya 1970 muri Pariki y’Akagera habarurwaga inkura z’umukara zigera kuri 50  ariko zagiye zikendera kubera ba rushimusi bazo kugera zishizeho mu 2007.

Umuyobozi wa African Parks Peter Fearnhead avuga ko inkura ari ikimenyetso cya Africa ariko nyamara ngo ba rushimusi barazihiga cyane ngo bacuruze ihembe ryazo.

Ati “Ubushake bw’u Rwanda mu kuzigarura bugaragaza umuhate udasanzwe wo kuzirinda no kongera kugarura urusobe rw’ibinyabuzima muri Pariki y’Akagera.

Umuyobozi mukuru wa RDB  Clare Akamanzi nawe yemeje ko kugarura inkura mu Rwanda ari indi ntambwe mu kurengera ibinyabuzima no guteza imbere ubukerarugendo, ashima cyane ababifashijemo u Rwanda ngo zigaruke.

Mu bihe bishize kandi  umunyamerika w’umuherwe Howard G. Buffett yemereye Perezida Kagame ko Howard G. Buffett Foundation izafasha u Rwanda kongera kugarura izi nyamaswa mu gihugu.

Howard G. Buffett akaba yatanze ubutumwa ko yishimiye iyi ntambwe ikomeye u Rwanda rwongeye gutera mu kurengera ibidukikije n’imiyoborere myiza.

Ku isi hose hasigaye inkura z’umukara zibarirwa ku 5 000.

Aho bazivanye muri South Africa umukozi wa Pariki arafata imwe acungana n'uko ihumeka ayifunga neza umunwa ngo bayijyane
Aho bazivanye muri South Africa umukozi wa Pariki arafata imwe acungana n’uko ihumeka ayifunga neza umunwa ngo bayijyane
Bakurura imwe bayerekeza aho bazipakiriye
Bakurura imwe bayerekeza aho bazipakiriye
Inkura ni inyamaswa nini cyane, niyo ikurikira inzovu mu ndyabyatsi z'inyamabere
Inkura ni inyamaswa nini cyane, niyo ikurikira inzovu mu ndyabyatsi z’inyamabere
Bayinjiza mu byumba byagenewe kuzitwara
Bayinjiza mu byumba byagenewe kuzitwara
Bazipakiye ngo zizanwe mu Rwanda
Bazipakiye ngo zizanwe mu Rwanda
Zageze mu Rwanda mu rukerera rwo kuri uyu wa kabiri zihita zijyanwa mu Akagera aho zageze bucyeye
Zageze mu Rwanda mu rukerera rwo kuri uyu wa kabiri zihita zijyanwa mu Akagera aho zageze bucyeye
Imodoka zizitwaye n'iziziherekeje zigeze muri Pariki y'Akagera
Imodoka zizitwaye n’iziziherekeje zigeze muri Pariki y’Akagera
Bazururukije zihita zinjizwa mu rupango rwateguwe
Bazururukije zihita zinjizwa mu rupango rwateguwe
Inkura imwe mu zazanywe iri mu rupango zabanje gushyirwamo ngo zikurikiranwe ubuzima bwazo mbere yo koherezwa mu ishyamba
Inkura imwe mu zazanywe iri mu rupango zabanje gushyirwamo ngo zikurikiranwe ubuzima bwazo mbere yo koherezwa mu ishyamba
Inkura zongeye guhabwa ikaze mu Rwanda
Inkura zongeye guhabwa ikaze mu Rwanda

UM– USEKE.RW

en_USEnglish