Nyanza: Umukozi w’Umurenge yatewe ubwoba, aratabaza, birangira afunzwe
Pascal Masabo umukozi ushinzwe ubutegetsi n’Imali mu Murenge wa Cyabakamyi mu Karere ka Nyanza afungiwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Nyanza mu gihe yari agisaba ko hakorwa iperereza ku bantu baherutse kumwirukankana mu masaha y’ijoro avuye ku kazi.
Ku mugoroba wo ku wa kane w’icyumweru gishize Pascal Masabo yabwiye Umuseke ko yaraye yirukankanywe na DASSO bakorera muri ako Karere ubwo yavaga ku kazi atazi impamvu ariko ngo agashobora kubacika kuko ngo yabonaga ubuzima bwe busa n’uburi mu kaga.
Icyo gihe yagize ati “Ndi umukozi wa Leta niriwe ku kazi nta kibazo nsanganywe, ariko ntaha nakurikiwe na Moto iriho DASSO nahagarara nayo igahagarara nagenda nayo ikankurikira bintera amakenga. Iyo ngira icyaha nariteguye kwitaba inzego zibishinzwe ariko natunguwe no kwitura mu bashinzwe umutekano banteze ndabacika kuko naketse ko bashaka kungirira nabi.”
Masabo uvuga ko ataraye iwe ahubwo yaraye mu bwihisho nyuma ngo asaba inzego zitandukanye kuva ku Ntara, kugera ku Murenge ko zasuzuma ikibazo cye yita ko ari ihohoterwa yakorewe, maze nazo zimusaba kwitaba umuyobozi w’Akarere ka Nyanza akamubwira ikibazo afite.
Amakuru Umuseke wahawe na bamwe mu bantu bakorera mu Karere ka Nyanza avuga ko uyu mukozi akigera mu biro nta mwanya yahawe wo kuvuga ikibazo cye cyangwa ngo abwirwe ikosa ahubwo Police yahise imufata akihagera ajya gufungwa atabonanye n’umuyobozi w’Akarere wari wamuhamagaje.
Erasme Ntazinda umuyobozi w’Akarere ka Nyanza, avuga ko gufunga uyu mukozi byatewe n’uko bari bamuhize akabacika. Akavuga ko icyaha akekwaho ari ubwambuzi bushukana (Escroquerie) ko nta kindi kibazo uyu mukozi yari afite yaba yaraherewe raporo.
CIP André HAKIZIMANA Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, yabwiye Umuseke ko atari azi icyo kibazo ariko ngo niba ari uko byagenze ababikoze baba baranyuranije n’amategeko Police y’igihugu igenderaho, akavuga ko bagiye kubikurikirana ku buryo ngo abazagaragaraho amakosa bashobora kubihanirwa.
Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Marie Rose Mureshyankwano nawe wamenyeshejwe iki kibazo yavuze ko byaba bitangaje kubona umukozi wa Leta ukorera ahantu hazwi yirukwaho n’inzego z’Umutekano zakagombye kumutumiza zikamubaza ibyo akekwaho mu buryo bwemewe n’amategeko.
Bamwe mu bakozi b’Umurenge ndetse no mu Karere batashatse ko amazina yabo atangazwa babwiye Umuseke ko hari bamwe mu bayobozi bo mu nzego z’ibanze bihishe inyuma y’ifungwa ry’uyu mukozi ku nyungu zabo bwite bagasaba inzego zihariye kubikurikirana, bivugwa ko bashatse guhimba ibyaha by’inyandiko mpimbano abo basabye kubibafashamo bakabitera utwatsi.
MUHIZI Elisee
UM– USEKE.RW
53 Comments
Ni Mayor washutse inzego za Police n’iz’umutekano kumucakira niwe ubyihishe inyuma
Gihamye ni iyihe ufite? blablablablablaaaaaa
Nibyo koko abayobozi biwe nibo babipanze hakorwe iperereza ntawe umugize umwere ariko harimo ikibazo kuba umuntu yitaba Mayor akamukwepa ahubwo akamushumuriza abapolisi badashaka gukurikiza amategeko. Niryari kurenganya umuntu bazabyumva bakagendera ku mategeko????
Tuabizi baramurenganyije buri wese yaza akabignzura hano twari dusanzwe dukorana neza ahubwo Mayor yari akwiye gukurikirana Gitifu wa CYABAKAMYI Unyura ku ruhande agasinyana n’abandi igihe PASCAL aba yanze kubasinyira ngo birire! TWARI TUZI KO ARI IKI BATUMVIKANAHO NA GITIFU KUKO HARI AMAFARANGA MENSHI GITIFU AMAZE kurya adafite ubusobanuro abashinzwe audite bazaze badufashe natwe abakozi tubona aya ari amafuti.
Uko niko tubayeho nshuti. Muri Nyanza utarebye inyungu za boss wahura n’akaga. gufunga umuntu wemera kwitaba inzego nta hamagarwa nta kubazwa umukozi wa Leta????? IMBARAGA ZA Mayor.com but kugusha mu mutego inzego.fr
Bamwirutseho kandi bari baniriwe bamucungira ku kazi nuko atari abizi abaturage barumiwe amaze kubacika. DPC wa NYANZA rwose ntibakagushuke ngo wanduze urwego ukuriye
ohhh pole sana mugabo inzego zibanze weeeee
Ariko iyo muvuga ngo mayor abyihishe inyuma mukeka ko yabuze ibyo akora biteza Akarere imbere ku buryo yajya mu matiku nkayo? Hagati ya mayor n’umukozi habamo intera nini cyane ku buryo ibyo atabikora. Mayor ntibaguce intege komeza uduteze imbere
Ushobora wowe Beatrice kuba urumugore wa Mayor kabisa. Kuko ndumva wushyanuye uvugira mayor cyane.
Barasshaka guteranya Mayor nuyu mukozi kuko uko biri kose si baa nyirubwite babyivugiye
Ibyo gukora koko birahari isoko rya NYANZA IBISINGA BIGISHINYITSE N’IBINDI
Ariko mbaze,ubu bubasha Leta yahaye ba Mayor b,uturere mubona butazoreka igihugu?Ngaho bakirukana uwo badashaka Inama Njyanama ngo nta burenganzira igifite ku mukozi,bwacya Mayor araguhamagara ati andika usezera Akazi,wabaza impamvu Umuyobozi w,ingabo na police ubona babayennk,ibikoresho bya ba mayors bakagutera ubwoba ko utahava nutabikora!Gutanga akazi ubu bicarana mu karere bakagabana imyanya,Nka Nyaruguru na Huye biteye ubwoba!Ariko ubwo ni aho nzi n,ahandi ni uko nzaba mbarirwa ibya Local GOVERNEMENT.
@Majaliwa, ngo abayobozi b’ingabo na polisi basa nk’ababaye ibikoresho bya ba Meya! Uravuga ibyo utazi. None se ari Meya, ari na bariya bakuriye inzego z’umutekano, utekereza ko urusha undi ububasha ari uwuhe? Jye uko mbibona henshi, habanza umuyobozi w’ingabo, hagataho umuyobozi wa polisi, Meya akaza nyuma. Ndetse hari n’aho usanga Visi Meya cyangwa Gitifu barusha Meya ububasha. Hari ibyo ushobora kubona bikozwe, ukagira ngo ni Meya ubitegetse, kandi yenda nawe yabitegetswe. Wibuke kandi ko abayobozi b’inzego z’umutekano baba muri Njyanama itaguye ifata ibyemezo by’ingenzi byose birebana n’imiyoborere y’Akarere. Abadakurikira nibo bonyine bibwira ko abasivili ari bo bafite ijambo ry’ibanze muri iyo Njyanama.
Munyangire ituma Mayor yiruka ku mukozi wo hasi. ibi bibayeko byaba ari ukwisuzuguza si byiza pe. ubundi se kuki atatumijwe nkuko bigenda mu mategeko? harimo akabazo
Ibi binyemeje ibimaze igihe bivugwa ko Mayor wa Nyanza ari umunyamatiku wo mu rwego rwo hejuru!
NTABYO MUZI MWE NIMWICECEKERE ABAKOZI TUMEREWE NABI ARIKO BIZASHYIRA BIMENYEKANE
Sha si Nyanza honyine ureebye niko muzibanze tubayeho bibari imiguruko, ujya gutura, gupfukamiriza no kujyana utugambo kwa ba boss niwe ubukora rwose ibyo twe turabimenyere twaryumyeho kuko akazi kabuze baba batubwirako badukimbiza isaha nisaha ntakundi tubayeho kbsa nibisanzwe, mwihangane bavandimwe
ntabyo muzi mwe umwuka yarawuhejeje ntituvuga nukwicecekera aragoye arangana nabi cyane uwo yishyizemo ntiyorherwa natwe muzatubarize pe
muzaze mukoreho inkuru kubo Mayor yinjije mu kazi be batakoreye diplome na mba bazicurishije NYAMIRAMBO batarize nka affaire sciale wa Kibirizi arasekeje uwo akunze amushyira mu kazi nta n’icyangombwa aramubwira ati genda ugicurishe uze nguhe akazi
Tuzi neza ko baashatse kumuhemukira Pascal uwo ku bintu natwe tutumva impamvu ariko ubutabera wenda azarenganurwa
akavuyo gusa. ubu se abibye VIUP ntibabanza bakabatumiza bakanagenzura ni ugufatisha umuntu nk’ugiye kuzirika ihene mu gisambu
” mwihangane iperereza riracyakorwa muzamenya icyabiteye ”
Uriya agize amahirwe arabacika bijya ku gasozi nabaturage barabibona , naho ubundi ubu haba havugwa ko yasanzwe mu ishyamba yatewe ibyuma !! 1992 ,1993 wajyaga kumva ukumva ngo hakurya bishe umuntu , mbese byarayobeye abantu , nibi ni uko bisigaye bimeze !!
Mayor wa Nyanza agira urwangano n’udutiku haba mu bakozi no mu baturage.Icyo mbona cyo imyitwarire ye ntizatuma arangiza na mandat 1
Eeeeeh izibanze nizimwe koko!!! Ibyo narinziko biba za Nyaruguru mumibyuko none niyo iwabo wabami nuko!!! Iki gihugu ubwo cyaba kijyahe!!! Nibyo banabakimbiza rero mwibuke ko bariya bane bitwango ni byobozi bicara bakarangiza uwo bashatse. Ariko mujye mubareka nabo igihe cyabo kiragera, abantaye hanze nzirubusa barahansanze, nibyo bikomerezwa bisigaye numvango nimiguruko ntibacana uwaka!!!! Nyaruguraho mbabwira nahoze niko hateye uwo bakunze cg bibonamo muricyo kimodoka cyabo baramugabira nuko ibere bakarimuterekaho akarinyunyuza ubundi akagirabo amenyeera amaturo. Harahandi mwabonye umuntu ya acting imyaka itanu! Harahandi mwabonye umukozi umwe akora imirimo itatu!! Harahandi mwabonye usanga 1/3 cyabakozi bagize akarere bitwako basimbura imyaka igahita indi igataha!!! Birashira ariko usanga byabikomerezwa bibirwaniramo nguriya afite benshi yashyuizemo benshi abona amturo menshi nkabona make nuko bakabihanganiramo, ahango iteramber4e ryakarere!!! ryabaye iryabayobozi daaaaa
birababaje pe iby’i nyanza ni hatari pe
Nizere ko inzego zishinzwe kurenganura abaturage (Munaloc,Intara, Njyanama….) babyumvise. Harya ubwo Mayor utoteza abantu gutyo ni IKINEGE?
ko numva ari hatari c bavandi? ubwo nkatwe tutarabona akazi twanyura he ? mugihe tudafiteyo umuntu ko numva nabasanzwe mukazi ari ibibazo?akazi ko mu Rwanda bisigaye ari urusimbi ubwo njyewe mba numiwe kbsa. mbega comments mana yanjye
mutegereze murebe Nyanza na Ruhango imyanya bazabona mu kwesa imihigo ku rwego rw’igihugu!
bizabaha amakuru ahagije kdi rira bien qui rira le dernier!
Birababaje cyane mayor wanyanza nukuriye police muri ako karere bafite akajagari namunyangire mubyukuri biteye isoni kubona bashyigikira jamarie gutifu wa cyabakamye ugeza sayine ataragera mukazi kubera ubusinzi yarangiza agatanga mugenzi we ngo yashukanye sibyo nagato
Mwese mugabanye amagambo niba Masabo ari mwene wanyu aramaze Masabo akanirwe urumukwiye ahubwo Masabo yatinze gufungwa ubu se ko yirirwaga yirukanka mu bakozi ashaka kubirukana none akaba agiye muri gereza mbere yabo ayiweeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeee uzagweyoooooooooooooooooooooooooooooo
ntanumukozi dufite muzima nka Mayor wa Nyanza, mwidusebereza umuyobozi wacu cyangwa Vice Mayor econ, nimureke amatiku, mutegereze ubutabera mureke gusebanya, nkuyu aff soc kibirizi amaze imyaka nimyaniko, yarahamusanze none uti iki??
Hari hashize igihe Magufuri na Gitifu wa CYABAKAMYI Batishimiye Pascal nuko atabyitayeho. Niyihaangane natwe ntitworohewe ntituvuga na gato ariko ifishi yo muri SACCO y’umuturage yari yarishingiye ku nguzanyo niyo bari bashatse kuririraho ngo bahimbe ko bifitanye isano n’icyaha cy’ubwambuzi reka tuzarebe icyerecyezo cy’amatiku tutigeze tubona kubwa Abdallah
Edithe Magufuri yanga Pascal bigeze bakorana ayo ni amatiku yawe cg nawe wasanga uri umunyamurenge mwene wabo mujye mugabanya amarangamutima niba yarakoze amakosa agomba kuyahanirwa ahubwo uzajye kuri terrain ubundi ureke amagambo Masabo ni igisambo cyeretse uwamusubiza Iminemwe
ukuri kuratinda kukamenyekana Gitifu wa cyabakamyi ni umusinzi ruharwa agera ku kazi nyuma y’abandi bose akarara mu kabari akanywera amafaranga y’abaturage none nkaho ariwe wabajijwe amakosa niwe wigaramiye
U va Jackson niba ari umusinzi ko utamugurira ubabajwe niki wasanga utagira ni igikoroto k’icumi warangiza ugasakuza ngo gitifu wa Cyabakamyi ngo ni umusinzi kandi utafungura nudushumi twi nkweto ze reka uzareba umwanya umurenge wa Cyabakamyi uzagira ni bwo uzemera ko ari umukozi mwiza uwakumva musakuza njye nari nziko cya Masabo bakishe naho kirafunze gusaa aheeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeee
kuvuga nabi uri imana?
Mwaramutse,muri Nyaruguru niho nkorera ndahatuye,naranahavukiye,Ariko aka karere umuntu ugatoranyiriza abayobozi niba atari ugushyira imbere inyungu ze yanga ABATURAGE b’aka karere rwose!
Bariya bayobozi b’amashami bamaze imyaka Itanu muri acting ntimukabibazeho kuko buri wese afite pourcentage agenera umuyobozi w’AKARERE.Niyo mpamvu INAMA njyanama iyo ibivuzeho,mayor ahinduka nk’inyamaswa bakomerekeje,ubukana akaburusha ingwe yakomeretse,akagera naho abwira njyanama ko ari injiji zidakwiye kwivanga mu micungire y’abakozi.
Ubu ho numvise ko mayor yanateye Indi ntambwe akajya kurega kwa MINISTRE w’ubutegetsi bw’igihugu ko njyanama imunaniza kubera kumubaza ayo mafuti yirirwamo!
Ariko Iyi Ministere isigaye ifata ibyemezo bihubutse bizoreka igihugu,Reba nawe kwambura RALGA ububasha bwo gukoresha ibizamini abayobozi b’imirenge,ngo komite NYOBOZI y’AKARERE ijye yicara igene Aba bayobozi,ubwo se mwabonyehe umukozi wa Leta ugengwa na sitati rusange ujya mu kazi gutyo!
Dore ni uko byagenze umukobwa uyobora umurenge wa Nyagisozi,mu karere ka Nyaruguru yamaze imyaka Itanu ayobora umurenge by’agateganyo,mayor akimushakira uko yazamugira umuyobozi utari uw’agateganyo,nuko akajya akora ibizamini buri GIHE agatsindwa,ubu aho RALGA yamburiwe ububasha bwo kwangaja abayobozi b’imirenge mayor yamugabiye kuyobora Umurenge wa Nyagisozi noneho bitari iby’agateganyo!
Ngaho rero ngo uyu ni umukozi w’ABATURAGE!
Uyu se Nubwo yakurenganya wamurega kwande? Kwa mayor se?
Abantu mwese mufite gahunda yo gutanga ibitekerezo ku buzima bw’Akarere ka Nyanza mujye mubinyuza mu gasanduku k’ibitekerezo,abashaka kugira inama umuyobozi w’Akarere no kumukosora aho byaba bitegenda neza muzamusabe rendez vous muvugane naho gusebanya ku mbuga nkoranya mbaga ntacyo byatanga.Kugeza ubu mpamya ko ntacyo adakorera abakozi n’abaturage n’uko ntawe uneza rubanda.
mujye mureka gusebanya
Ariko amatiku yo murayashoboye!! Uwabereka umurenge aba bagabo bayobra ukuntu ukiri inyuma!!!!???!!! Nta mashanyarazi, nta na ka generator kaba aho bakorera, yewe na Centre de Santé baturanye nta kibaho.Uziko no gufotoza ID bibasaba kwishyura moto ya 6000 bajya i Nyanza kwa Eliya!? Mwicare hasi, mukorere abaturage, mubazamure na mwe mutiretse ,naho amatiku na munyangire ntaho azabageza.
Ngo “…gufunga uyu mukozi byatewe n’uko bari bamuhize akabacika”?!!! Imikorere nk’iyi iracyabaho muri 2017? Murahiga umuntu nk’urukwavu rwo kurya, aho akora hazwi, aho ataha hazwi, atatumijwe ngo yange kwitaba? Ariko rero niba ari gutya abaturage bacu bayobowe dufite ibibazo. Aba ba mayor bavugwa mu manyanga, gutonesha, guhimba amadosiye, gufunga abantu uko bishakiye n’ibindi bibi byose sibo bahora mu myiherero n’umukuru w’igihugu bamwizeza gukorera mu mucyo? Sibo barahira imbere ya rubanda za karuvati banigirije ngo ntibazakoresha imyanya yabo mu nyungu zabo? Ubu se natwe niturambirwa ako karengane tuzatangire tubategere mu nzira tubirukankane? Abayobozi nyamara nimutisubiraho muzabona ingaruka.
Yewe cyokoza murasekeje u bwo se Masabao muramuzi kiriya gisambo kingufu ubu se haje umuntu yakubise akamukura amenyo murabizi aho yirirwa aca amande ya za akanyanga murabizi kiriya ni gisambo kingufu ahubwo bazamusubize muri congo iminembwe mureke amatiku yo Umuyobozi w’akarere na exectif w’umurenge cyokoza inzego za leta zirihangana masabo ahubwo akwiye kuraswa uriya mujura gusa kiriya ni igisambo kuva kera mugabanye amagambo
Cyokoza mureke kuvuga umuyobozi w’akarere ni umuntu mwiza bihagije ahubwo ubwo abari kuvuga ibi ni abanyamurenge babuze ubwenge cokoza inda nini y’abanyamurenge izabakoraho uruntu rw’urugabo ruhembwa buri kwezi rurya mafaranga y’umuntu utishoboye ukora muri VUP ahubwo se
Uwo Msabo kmuvuga yavuye mu Rutsiro adafunzwe azira kurya amafaranga yaragenewe kugura ibyo abanyeshuri bazarya none muririrwa muta umwanya mukivugira kiriya gisambo ahubwo ntago yihanganira amakosa ubu se ko muri kuvuga ibyo abandi agendaho njye ko atangendaho gusantago yihanganira amafuti y’abantu bakomeza gukora amakosa batikosora naho ubundi Masabo ntago akwiye no guhamagazwa muri discipline commete kuko agomba gukurikirankwa ninyiko gusa nyakubahwa muyobozi w’Akarere Masabo muzashake akandi karere mumwoherezamo cg mumwirukane mu bakozi b’akarere kuko nagaruka azoreka akarere ahubwo ari kwirirwa avuga ngo yabujije exectif kurya mafaranga yeweeeeeee Msabo weeeeeeeeeee ukwiye kujya igitagata
Abantu bamwe na bamwe bandika hano menya ntabwenge bagira kbs mbabwije ukuri “umuntu utabasha gukorana na Jean Marie ariwe Executif wa Cyabakamyi, nta nahandi yabasha gukorera mwidusebereza umuyobozi kuko twe abaturage turamuzi bihagije, hubwo Masabo namenye umwanya w’akazi afite awukore uko bisabwa ibindi byo gusebya Jean Marie #No No No No No No No Jean Marie afite all qualities of a Good leader.
Ariko Masabo wavuye munzu ya Maman Kanigi bagombye kumukingura,kandi Inzu yimucubira idahenda akaba yaragiye kwa Enan naho bakamukingira kubera kutishyura kweli ubwo muba muvuga iki koko? Masabo afite ikibazo kiri Mental nahubundi mureke kwiha Executif wacu kumwe na Mayor wacu tuzi icyo batumariye andi magambo yanyu ni amatakirangoyi bavandimwe muri kwandika muharabika abayobozi bacu.
Ariko koko nka buriya umuntu wifata akavuga ngo exectif wa Cyabakamyi ngo niumuntu mubi ngo meya wanyanza agira amatiku koko buriya afite ubwenge cyokoza koko nta wuneza rubanada exectif wa Cyabakamyi niwe exectif wa mbere mwiza muba exectif ba nyanza mwarangiza mukavuga amagambo yo kumusebya meya w’akarere ka Nyanza komereza aho we kurebera abaturage uyobora barenganywa nabantu nka Masabo ahubwo abanayamurenge muteranye amafaranga mwishyure amenyo 2 Masabo yakuye umuturage.
Bavandimwe rwose mureke gusebanya kubera umuntu umwe ubutabera bufite ibyo bumukurikiranyeho.naba umwere ni amahirwe ariko kandi nahamwa n’ibyaha azabihanirwe.ariko kuririraho musebya abayobozi sibyo ikiricyo ni uko hari imirongo myinshi Ku buntu abaturage mwemerewe gutangaho amakuru y’abayobozi batabakorera ibyo mwabatumye.ndahamya ko abarimo gusebanya utanamubaza ngo mayor wa Nyanza asa ate cg gitifu wa Cyabakamyi ngo mubimenye uretse ko buri wese arimo kwandika ibyo asabwe n’abandi ngo arwane ishyaka rya mwene wabo.uwigishijwe indangagaciro byaba Byiza agiriye icyizere inzego z’ubutabera zigakora akazi kazo,aho gutekereza ko gutesha agaciro no gusebya abayobozi ariwo muti.jye mbibona nko kubura uburere.
Good Dyna utanze igitekerezo kiza Cyane kuko mu karere kose Masabo siwe mukozi urimo wenyine ahubwo afite ibyo akurikiranyweho byaba byiza dutegereje nahamwa nicyaha azahanywa naba umwere azataha
Ngewe mbona icyo abayobozi bakosheje ari uko batinze guhana Masabo kuko amanyanga ye arakabije naho ubundi Nyanza twifitiye abayobozi bezaa bakunda ukuri kdi bakunda abaturage. Ababasebya ni abashyigikiye amafuti. Mubareke turabakunda
MIFOTRA nidashyiraho uburyo umukozi yarenganurwa mu z’ibanze abakozi barashira.None se iyo umuyobozi mutumva kimwe ibintu ko agukangisha ibaruwa yo kwisezerera mu kazi bitaba ibyo bakagushakira icyaha. ni hatari komisiyo nihaguruke.
Ariko kweri abantu babaye bate wasanga abavuga bose ntakuri bazi mujye murya duke muryame kare aruwo masabo cg gitifu jean mari na meya ntimubazi bazwi niyabaremye ,kwirirwa mucumurira kumbuga nukwiteranya n’imana gusa mwabiretse bikazakemurwa nubutabera
ubuse ko ainze mugasho ka p0lisi ni bamwohereze murukiko aburane
Aha mwese mwashyizemo amarangamutima,mucishe make!!,kuko mwese icyabakamyi ntimuhazi,kandi mumenyeko n,uwafatiye mucyuho atajya abyemera!mureke gusebya mayor ,nokwigira abacamanza,uwo exectif muvuga yasanze,Masabo mukazi ibyo yakoraga abaturage nibo bamuzi,!!ibyo masabo yishyuraga yariye ntimubizi!!mureke kudusebereza umurenge ndetse na Mayor!!wee!!
muri babi abantu
Comments are closed.