France: bagiye kujya biga Genocides mu mashuri
*Baratekereza no guhana abahakana Jenoside
*Marine Lepen avuga ko ingabo zabo zakijije Jenoside by’abantu kwicwa
*Ubushakashatsi ngo bizajya bikorwa buri mwaka mu mashuri
Perezida François Hollande kuwa mbere w’iki cyumweru yatangije icyumweru cyahariwe kwiga kuri za Jenoside mu mashuri mu Bufaransa hose, hari kuwa 24 Mata ubwo hibukwaga imyaka 102 habaye Jenoside yakorewe Abanyarmeniya. Ubufaransa buregwa n’u Rwanda uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Perezida Hollande yavuze ko buri mwaka mu mashuri yo mu Bufaransa hazajya habaho icyumweru cy’ubushakashatsi kuri za Jenoside, ibyaha byibasiye inyoko muntu n’ibyaha ku mbaga.
Hollande usigaje iminsi micye mu biro nka Perezida, avuga ko ibi bizafasha abanyeshuri gutekereza ku bugome bukabije barebeye nko kuri Jenoside y’abanyarmeniya nk’uko bivugwa n’ikinyamakuru Le Monde.
Ati “Niyo mpamvu iki cyumweru kizajya kiba buri mwaka guhera tariki 24 Mata umunsi twibuka Jenoside y’Abanyarmeniya. Jenoside yahitanye abantu bagera kuri miliyoni imwe n’igice.”
Barareba uko guhakana Jenoside byahanwa
Hollande avuga ko bakwiye no gukomeza inzira zo guhana guhakana Jenosides kuko itegeko rihana abahakana Jenoside y’Abanyarmeniya ryatowe n’Inteko y’Ubufaransa mu 2016 ryoteshejwe agaciro n’urukiko rw’itegeko nshinga. Hollande akavuga ko ibi bikwiye gusubirwamo.
Ubufaransa bugiye kwigisha abanyeshuri no gukora ubushakashatsi kuri za Jenoside mu gihe rushinjwa n’u Rwanda uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ubufaransa bwohereje ingabo mu Rwanda mu gihe cya Jenoside bunashinjwa gushyigikira Leta yakoraga Jenoside buyiha inkunga n’ingabo zo kuyirengera zanayifashije guhungira mu cyahoze ari Zaire.
Mu kwezi kwa kabiri mu 2010 ubwo Perezida Nicolas Sarkozy yasuraga u Rwanda yemeye ko, kimwe n’umuryango mpuzamahanga, Ubufaransa nabwo bwakoze ‘amakosa’ kuri Jenoside mu Rwanda.
Abajijwe n’umunyamakuru w’umufaransa niba Ubufaransa bwasaba imbabazi u Rwanda nk’uko ibindi bihugu by’iburengerazuba byabikoze yasubiyemo ko ‘Ubufaransa bwemera amakosa akomeye mu kwanzura’ ariko ntiyarenza aho.
Bamwe mu bayobozi mu Bufaransa bakomeza guhakana uruhare rw’igihugu cyabo muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri bo harimo Alain Juppé (wari Minisitiri w’ububanyi n’amahanga mu gihe cya Jenoside), ndetse na Marine Le Pen ubu uri guhatanira kuyobora Ubufaransa.
Mu 2011 Marine Le Pen yavuze ko kwakira Perezida w’u Rwanda mu Bufaransa ari ugusebya ingabo z’iki gihugu kuko u Rwanda ruzishinja uruhare muri Jenoside.
Merine Le Pen yavuze ko ingabo z’Ubufaransa zoherejwe muri Operation Turquoise zarokoye Jenoside abantu ibihumbi byinshi nk’uko yabitangaje ku rubuga rw’ishyaka rye Front National.
Izi ngabo z’Ubufaransa mu Rwanda zishinjwa gutoza abicanyi no gutererana ibihumbi byinshi by’abishwe mu Bisesero (Kibuye) na Murambi (Gikongoro). No kugerageza gusibanganya ibimenyetso by’ubwicanyi bwakozwe.
Amasomo n’ubushakashatsi kuri za Jenoside mu mashuri yo mu Bufaransa azajya atangwa buri mwaka, nagera kuri Jenoside mu Rwanda azaba afite akazi kanini kuko igihugu cyabo gitungwa urutoki n’u Rwanda.
UM– USEKE.RW
3 Comments
gute ubufransa buratanga hano kwigisha amateka yacu ese twizeye dute ko bazayigisha neza cg bazibogamiraho?
Lepen abona abona ikinyoma aricyo kizamugeza ‘ubutegetsi ngo barokoye abantu cg bahungishije abicanyi? Ariko Abayobozi b’abafaransa bazayoboka ukuri ryari?
Bazajya biga jenoside, cyangwa amateka ya jenoside?
Comments are closed.