Digiqole ad

Isazi niba igukoreye ku biryo ushatse wabyihorera

 Isazi niba igukoreye ku biryo ushatse wabyihorera

Isazi ku biryo ngo ni nk’uburozi

Abenshi barayikiza bagakomeza bakirira, ariko abahanga bavuga ko umuntu amenye ibyo isazi ishyira ku ifunguro iguyeho atakomeza kurifata ahubwo ibiryo byose yabireka.

Isazi ku biryo ngo ni nk'uburozi
Isazi iyo iguye ku biryo ngo ni nk’uburozi

Abashakashatsi bo muri kaminuza ya Florida muri US bavuga ko isazi igendana nibura za bacteries n’inzoka zigera kuri 200 ziba ari mbi cyane ku buzima.

Mu gihe umubiri w’umuntu mukuru wo uba ushobora guhangana n’izo bacteries n’inzoka, umubiri w’umwana muto cyangwa w’umurwayi wo biba bigoye cyane kuko umubiri we uba udafite ubwirinzi buhagije.

Ron Harrison wo muri izo nzobere avuga ko isazi biyisaba isegonda rimwe gusa ikaba ihindanyije ibyo kurya iguyeho. Ibi ngo bikwiye gutuma iri funguro rihita riteshwa agaciro kuko riba ryahindanyijwe nk’uko yabitangarije ikinyamakuru Metro.

Isazi henshi mu Rwanda ifatwa nk’agasimba gasanzwe, gusa akenshi burya ngo kaba ahari isuku nke, kagakwirakwiza imyanda kurushaho.

Isuku ni isoko y’ubuzima, twirinde isazi kuko zikwiza ibitera indwara.

UM– USEKE.RW

6 Comments

  • Ni uko I burayi zitahaba cyane,ziza muri summer gusa.ubwo se wahera mukwa mbere ukageza mukws cumi n abiri umena ibiryo.ukuraho igipandr yakozeho ubundi ukirira….

    • Hahnahahahahhha. Uransekeje kandi ndi ku meza.

  • ayo namagambo twajyaga tunywa amazi arimo ibicyeri namagi yabyo none turabagabo bakomeye nawe ngo isaziiiii???

  • ubwo se murashaka kuvuga ko ari isazi ari n’umurozi ikica ari iki? Isazi muyireke bana, twabanye nayo kuva tuvuka idukandagirira ku biryo kugeza dukuze none ngo ubushakashatsi, ahubwo namaze kubona ko ubushakashatsi bwinshi ubukurikije aribwo bwakwica kabisa!! witahira ubukwe wafata ifunguro isazi zikaza zisiganwa, none ngo tumene. Reka twirire abo bazungu bazibona gake aribo bazirinda

  • Nimwe mu mpamvu benshi hano mu rwanda hari iminsi umuntu ahitwa akagirango namara araje.

  • Ubwinshi bw’ibibi ntibubihindura byiza!jya wirira ariko umenye ko uriye imyanda

Comments are closed.

en_USEnglish