Digiqole ad

Guverineri Mureshyankwano yasabye ba ‘mudugudu’ kwitanga nk’inkotanyi

 Guverineri Mureshyankwano yasabye ba ‘mudugudu’ kwitanga nk’inkotanyi

Mu nama mpuzabikorwa y’umunsi umwe yahuje inzego zitandukanye zo mu Karere ka Kamonyi, Marie Rose Mureshyankwano Guverineri w’Intara y’Amajyepfo yasabye abayobozi b’imidugudu ko bagomba gukorana ubwitange nk’uko Inkotanyi zabikoze zibohora igihugu.

Mureshyankwano yasabye abayobozi imidugudu kwitanga nubwo bakora badahembwa
Mureshyankwano yasabye abayobozi imidugudu kwitanga nubwo bakora badahembwa

Atangiza iyi nama Guverineri Mureshyankwano yagarutse ku nshingano abakuru b’Imidugudu bafite ndetse n’ikizere abaturage babagirira mu bihe by’amatora.

Mureshyankwano avuga ko  kuba aba bayobozi  baratowe  bakemerera abaturage ko bagiye gukora imirimo bashinzwe nta gihembo bategereje bakwiye gusohoza izo nshingano kuko ngo Inkotanyi nazo zabohoye igihugu nta bihembo zitegereje.

Ati “Mwibuke mwese ko impamvu twese turi aha kandi tuguwe neza, byose bituruka ku bakoze umurimo wo kubohora igihugu bakoze nta gihembo bahawe. Turabizi ko mufite imvune ariko aho u Rwanda  ntituragera aho twifuza kugana.”

Vestine Mukagashugi  umukuru w’Umudugudu wa Nyabitare mu Murenge wa Runda avuga ko  hari ibikorwa bituma bacika intege cyane ngo nk’iyo bafatiye umujura mu cyuho bakamushyikiriza inzego z’umutekano  bucya yafunguwe kandi batanasobanuriwe impamvu itumye uwo mujura arekurwa.

Ati “Bazadufashe badusobanurire impavu ituma abajura barekurwa kuko ibi biri mu bituma ba midugudu bacika intege kuko abo tuba twafashe badutanga kugera mu rugo ndetse bigatuma dusuzugurwa cyane.”

CIP Gisanga Ngendahimana umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Kamonyi avuga ko iki kibazo inzego za Polisi nazo zikibazaho kuko ngo iyo bakoze dosiye y’umuntu ukekwaho ubujura bayishyikiriza  ubugenzacyaha ariko ngo bukamufungura byitwa ko ari iby’agateganyo, abo ngo nibo bagaruka bakongera kuzengereza abaturage.

Guverineri Mureshyankwano avuga ko bagiye kukiganiraho n’inzego zindi, ariko ko n’ababafata  bakwiye kujya babanza gusuzuma ko ibimenyetso byose byuzuye.

Imibare itangwa na Polisi y’igihugu muri aka Karere yererekana ko mu mu mezi ya Werurwe na Mata uyu mwaka wa 2017 hari ibyaha bitandukanye birimo ubujura buciye icyuho bigera kuri 37.

Ikibazo cy’abajura bafatwa bakarekurwa kikaba aricyo gihangayikishije inzego z’ibanze n’abaturae muri  Kamonyi.

Guverineri Mureshyankwano aganira n'abayobozi ku nzego z'ibanze muri Kamonyi
Guverineri Mureshyankwano aganira n’abayobozi ku nzego z’ibanze muri Kamonyi
Bamwe mu nzego z'ibanze mu nama mpuzabikorwa bakurikiye Guverineri
Bamwe mu nzego z’ibanze mu nama mpuzabikorwa bakurikiye Guverineri

MUHIZI Elisee
UM– USEKE.RW/Kamonyi

7 Comments

  • None se kuri buri gihe baba bumva uko batekereza inkotanyi n’abandi bose ariko batekereza. Si byiza guhoza abantu ku nkeke ngo bagomba kuba nk’inkotanyi. Nibyo inkotanyi zabayeho zigira ibihe byiza mu gihe cyazo. Kandi niyo zaba zarakoze ibyiza gusa si ngombwa guhoza abantu ku nkeke ngo bagomba kuba nkazo. Uyu mugore ngo zamukuye muri Kongo, none se arashaka ko asubirayo abantu bakajya kumukurayo ngo kugirango base nkinkotanyi. We nazifate nkuko azifata areke n’abandi bazifate nkuko bazifata.

    • @Athanase, igihugu kiyobowe na FFR Inkotanyi, none wowe ngo bihoza abantu kuri pressure yo gukora nkazo iby’icyo gihe byararangiye?? Uheruka Inzira mu Ki kweri!

      • – Ibigarasha bihunga,binasebya igihugu,
        – Ibifi binini byiba cg bigasesagura umutungo wa Leta,
        – Abahungisha imiryango yabo muri Europe/USA/Canada,
        – Abasambanya abana b’abakobwa n’abagore ngo bakunde babone akazi ka Leta,
        – Abahonotera abaturage, abakoresha abaturage bakabambura cg imitungo yabo yangijwe ntibone ingurane
        – Abateshuka ku nshingano zabo ntibuzuze ibyo bashinzwe (nk’uko Perezida yabigaragaje mu mwiherero uheruka),
        – Ababwira abaturage ko nta nzara iri mu Rwanda kubera ko ngo nta muntu bari babona wishwe nayo
        -…

        None aba bose ko tutigeze twumva basezera mu nkotanyi, tuzamenya izo Mureshyankwano na Nkotanyicyane bavuga ari izihe?

  • @ Athanase
    Umbaye kure mbangukoze muntoki. Urumuntu wumugabo

  • Inkotanyi nazo zakoraga zifite inyungu zikurikiye

  • masacanye ibyo uvga ni ukuri peee

  • ubujura burakabije mukarere ka kamonyi hari mayibobo zirirwa zirwana nabagenzi ku centre ya kamonyi ngo zirabashyira muma taxi kdi abayobozi na police babona izonkorabusa zirara zimena amazu yabantu mumudugudu wa Nyamugali akagali ka nkingo umur Gacurabwenge barara bagenda kumazu yabantu ntitugisinzira kdi koko ugasanga umuntu yarafunzwe azira ubujura mukanya bakamurekura akongera agahungabanya umutekano nyakubahwa mayor wa kamonyi nabo mufatanya kuyobora ninzego zumutekano mudufashe kuo ndabona arimwe mwabishobora naho abayobozi bohasi ntakigenda rwose ntacyo bitaho

Comments are closed.

en_USEnglish