Digiqole ad

Rubavu: Mu mudugudu w’Abapfakazi barasaba nibura imisarani

 Rubavu: Mu mudugudu w’Abapfakazi barasaba nibura imisarani

Imiryango 12 yifashisha imisarani itandatu nayo itubakiye neza, imwe idasakaye indi hejuru hashashe imbaho nke. Ni mu mudugudu w’Ihumure wubakiwe abapfakazi ba Jenoside mu 2000, uri mu kagari ka Mbugangari mu murenge wa Gisenyi, inzu nazo zirashaje ariko nibura barifuza gusanirwa no kubakirwa imisarani ikwiye.

Inzu bubakiwe mu 2000 bazishimira cyane Caritas Rwanda kuko icyo gihe ntaho bari bafite bikinga
Inzu bubakiwe mu 2000 bazishimira cyane Caritas Rwanda kuko icyo gihe ntaho bari bafite bikinga

Bampoyiki umupfakazi w’imyaka 58 udafite abana nta musarani cyangwa ubwogero afite iwe, akoresha iby’abaturanyi, inzu arimo nayo irashaje bigaragara. Umusarane bakoresha ntabwo ariko awita awita icyobo kuko ngo uba ureba imbere mu mwobo.

Ati “Duhorana impungenge ko umwana ari bugwemo,icyo twifuza ni uko nibura batwubakira imisarani ihagije nubwo n’izi nzu zishaje cyane.”

Uyu mudugudu witiriwe Caritas Rwanda wubatswe n’uwahoze ari umuyobozi wayo muri Diyoseze ya Nyundu Padiri Kashyengo bashima ko yabagiriye neza cyane kuko abenshi ntaho kwikinga bari bafite icyo gihe.

Nyuma y’imyaka 17 aya mazu amenshi amaze gusaza, imisarane n’ubwogero bicye bihari nabyo ntibyari byarubatswe ngo byuzure neza, abahatuye buri mwaka bizezwa gufashwa ngo ibintu bitungane.

Innocent Kabanda uyobora IBUKA mu karere ka Rubavu avuga ko ikibazo cy’uyu mudugudu bagikoreye ubuvugizi ubu ikiciro cya mbere cyo kububakira imisarani itandatu ngo nicyo cyakozwe imisarane isigaye nayo ngo amafaranga yo kuyubaka yarabonetse iratangira kubakwa vuba.

Ku nzu zishaje cyane kandi zangiritse zikeneye gusanwa ho ngo bategereje icyo Akarere gateganya kubikora kuko ikibazo bakizi nubwo Kabanda asaba n’izindi nzego kuba zagoboka abatuye aha kuri iki kibazo kuko bababaye.

Bafite ikibazo gikomeye cy'imisarani
Bafite ikibazo gikomeye cy’imisarani
Ntabwo ari imisarani ikwiye
Ntabwo ari imisarani ikwiye
Ibice bimwe by'izi nzu byarangiritse cyane
Ibice bimwe by’izi nzu byarangiritse cyane

Alain K.KAGAME
UM– USEKE.RW/RUBAVU

3 Comments

  • reta yo gaheka nitabare irebe ko hari cyo ya kora kuko birababaje.

  • Ku mugani wa Muzehe wacu hari ibibazo rwose bivugwa ukibaza impamvu bidakemuka kuko biba biboneka ko ari bito cyane. Nk’iki cy’ubwiherero rwose n’umurenge wagikemura! Ni ubushake bubura ni iki? Iki ntigikwiye kuba ikibazo k’igihugu kabisa.

  • Ese abubatse ahangaha koko bakoresheje amafaranga yose bari bahawe? Cyangwa bariririye birarangira?

Comments are closed.

en_USEnglish