Digiqole ad

Rayon Sports yahagaritse umutoza wayo imikino ibiri

 Rayon Sports yahagaritse umutoza wayo imikino ibiri

Masudi Djuma asezerewe atageze ku ntego

Nyuma yo gusezererwa mu mikino nyafrica ikipe ya Rayon Sports yahagaritse by’agataganyo umutoza wayo Masoudi Djuma ku mpamvu z’’imyitwarire ngo abayobozi b’ikipe bagaye. We yabwiye Umuseke ko atarabimenyeshwa.

Masudi Djuma asezerewe atageze ku ntego
Masudi Djuma ku mukino yasezerewemo na Rivers United muri week end ishize. Photo/Innocent Ishimwe/Umuseke

Olivier Gakwaya umunyamabanga mukuru wa Rayon Sports yabwiye Umuseke ko koko bahagaritse uyu mutoza wabo by’agateganyo.

Gakwaya avuga ko bamuhagaritse icyumweru kimwe mu gihe biga ku mwanzuro urambye bazafata.

Avuga ko bamuhoye kutumva inama agirwa, kwanga kwitabira inama z’akazi zimuhuza n’ubuyobozi, n’imyitwarire mibi muri rusange.

Masudi Djuma we yatangarije Umuseke ko yabibwiwe ko yahagaritswe ariko ngo nta makuru arambuye abifiteho kuko bataramuha ibaruwa.

Rayon Sports ni iya mbere ku rutonde rw’agateganyo rwa shampionat ya Azam Rwanda Premier Ligue.

Roben NGABO
UM– USEKE.RW

23 Comments

  • Umusaruro udahagije w’ikipe iyoboye urutonde rwa shampiyona ni umeze gute ra? Ntibanaretse ngo barebe ko ayitwara, maze nibamara gutsindwa bazamugarure ntacyo akiramiye! Umuzimu usenya iyi kipe afite ingufu pe! Ngaho abamuhagaritse nibaze batoze turebe umusaruro wabo. Nibashikame bahangane n’abafana maze umuriro wake, cyangwa bashiduke stades zambaye ubusa mu mikino isigaye. Uzabyungukiramo ni nde? Cyebuka aho agatoki kanjye gatunze. Ariko ngo umupfu umwereka ukwezi akirebera urutoki ugutunze.

    • Kabisa nabuze aho mpera yavuye nigeria byarangiye ariko kucyi tugira inyota ya ma frw erga yaje yambaye nikoti yasangira na ba kinnyi kuya cafu ni gihugu muri rusange !!!!guasa birababaje

    • Na njye hari icyantangaje; Kuri Match na Rivers U. ejo bundi muri mi-temps hari Umuyobozi wa Rayon wamanutse muri V.VIP anyura mu kibuga ajya mu rwambariro!!!

  • Ngayo nguko, Rahira ko benengango Badakoze ishyano namabara , Ntawupfusha uwo atabyaye nyine. Nakora iki se, Nakagahinda ku murayon yahoranye kuva kera.

    Makanaki.

  • AHO IGIKOMBE NIBAVE INYUMA KABISA NON GUTSINDWA MATCH IMWE NIVYO BIMWIRUKANISHA

  • Ikipe Niyambere None Masaudi Muramuhagaritse,bizabagora Sawa

  • Abayobozi ba rayon ndabagaye cyane bahubutse mugufata icyemezo batitaye kunyungu za ekipe Gutsindwa bibaho ubwose ko Paris saint Germ iki itirukanye umutoza ikigaragara nta mupira bazi bazajye bawureba gusa bareke abawuzi bawuyobore.

  • Biranugwanugwa ko yariye aye akanarya ishema ryigihugu!!!

  • Bibaye aribyo cyaba ari ikibazo kuko yaba yaragurishije igihugu pe.

  • KURI MATCH YA RIVERS GACINYA NA MARTIN MWAJYAGA GUKORA IKI MU RWAMBARIRO MUGICE CYAMBERE?AHO NTIMWASHATSE KUMUVUGIRAMO AKABAKATIRA?

    UB– USE GUTANGIRA KUZANA UMWUKA MUBI MUBAFANA NIYO NZIRA MUBONYE YO GUKEMURA IBIBAZO?

    SHA MUKWIYE INGANDO KABISA

  • MULI RUHAGO BYOSE BIRASHOBOKA, SINZI IBIBERA MULI MANAGEMENT YA RAYON SPORTS MWO IMBERE ALIKO JYEWE MBONA MASOUDI DJUMA NTAKO ABA ATAGIZE, NAHO IMYITWARIRE YA MASOUDI VIS-A-VIS RAYON SPORTS NA MANAGEMENT YABO BYO NTABYO NZI KANDI SINABYIVANGAMO.

  • Gusa birababaje kabisa nigikombe ubwo baraje batume tukibura ,ibintu byarangiriye muri Nigeria batsidwa ibitego byuburangare bwababakinnyi none umutoza niwe ubizize abayobozi nibasigeho kubabaza abakunzi ba Rayon.

  • Massoudi nange namushinja ko iriya match ya Rivers yayitoj nabi kandi twese byaratugaragariye abari ku kibuga!ku buryo we yashakaga no gushyiramo Frank ngo abe ariwe ujya kwataka,ikindi iyo ufte umuyobozi uba ugomba kumwubaha

  • HAHAHAH NIMUZANE PALAPALA MAZE MUKEBA ABATWARANGE IGIKOMBE,… NI UKO BIZA NGO MURI GUKOSORA

  • Abafana ba Rayon mubona tutararushye koko, ubu se turi mu gihe cyo guhagarika umutoza koko ni murebe match dusigaje, ubu koko ni igihe cyo guhagarika umutoza, mwibuke muri Season ishize ukuntu igikombe cyatunyuze mu ntoki, none mugaruye akavuyo kanyu nubundi ku mpera za championat, ngo ni ukubera mutabonye ama millioni ya CAF, GUSA IKI GIKOMBE NI MUTAGITWARA SINZI NTIMUZONGERE KUDUTESHA UMUTWE MBABAZWA N`AMAFARANGA YACU MWIRIRWA MURWANIRAMO, ubundi se umusaruro muvuga muke ni uwuhe ko turi ku mwanya wa mbere, uretse kurwaza abantu umutwe gusa

  • Abarayon nibihangane gutsindwa bibaho, mugomba kugira Fair Play. Abayobozi ntibagomba kwivanga mu miyoborere y’umukino. None se ba entraineurs ni bangahe? Mwari mwabona Abramovitch yinjira mu rwambariro rwa Chelsea? Nta telephone mobile bagira?

  • ibi bintu birimo guhubuka kwinshi cyane, mwebwe mwirukana umutoza uri kumwanya wambere amakisa yaba yakoze yose urayihanganira noneho ukamuhana championa irangiye. ubuse murabona mutangije byinshi kuruta ibyo mukijije?? cg umukeba yabinjiriye ntimwarabukwa, ubwo APR yabarushije umugi nyine.

  • ubwo bariye aya mukeba none batangiye kuzana palapala ngo, batwambike fime maze tubure n’igikombe cya Championnat.

  • wewe wiyise karinganire, ikibazo cyose kili muli management y’ikipe, naho kuvuga ngoo masoudi, ngoo abakinnyi ba rayon, ngoo abafana ba rayon sprt club ntabwo ali aho ngaho ikibazo kili, ni management ya rayon sprt club nk’ikipe izi ibyo bibazo byose by’ikipe uko biteye…

    mtoto wa mzee.

  • wowe wiyise MATESO JEAN jy’uvuga uko wumva ibintu ariko ntukumve ko ibyawe aribyo byo, gutangira uvuga ngo wowe karinganire ….ibyo ni ukwiyemera kandi sibyiza.

  • uko mbyumva kandi mbibona :masoudi hari ibyo yakoze byiza byo gushima kandi nawe hari ibyo rayon yamufashije akwiye kuyishima. (mwibuke uburyo yaje asaba akazi amakipe yose yakinnyemo mu rwanda apr, rayon, kiyovu kandi yashakaga ako kungiriza) bivuze ngo ntiyari umutoza ukomeye ushakishwa. iyo numvise interview ze numva harimo kwiremereza cyane ugereranyije n’abandi batoza bakoze n’ibirenze ibye nka mashami. rero kwanga kumva ibyo abatoza bungirije bakugiramo inama incuro nyinshi kandi bikarangira utsinzwe ngo rimwe na rimwe ukanga no kwitabira inama baguhannye ndumva ntagitangaza. ubuse ko bamuhaye uburenganzira bwo gusuzuma abakinnyi ngo ikipe ibone kubagura, akaba yarasuzumye tidiane kone na camara akabemeza mubona bashoboye iki? gufata savio ukamushyira kuri 3, kwicaza sefu ugashyiramo master,…bakakubuza ukanga, bikarangira utsinzwe! harya ngo nuko nubundi rayon itari yarapanze kugera mumatsinda no kuva kare? kubantu bakurikira premirer league reka mbahe urugero: leicester city umwaka ushize ntiyari yaraje ipanga gutwara igikombe, kuburyo butunguranye yisanga ifite amahirwe yo kugitwara, iyo umutoza wayo yiha gufata mahrez wakinaga 7 ariwe urema ibitego byayo akamushyira kuri 2, agafata drinkwater cyangwa kante akamwicaza, bikarangira atsinzwe bakabura igikombe nko muri match 3 zanyuma bari kuvuga ngo nibamureke nubundi leicester ntiyari yatangiye championa ifite gahunda yo gutwara igikombe?!

  • Ariko abavuga ngo Rayon yahagaritse umutoza barabikura he? Yarahanwe nyabwo yirukanwe. Mureke kwivanga mu buyobozi bw’ikipe bamuhagaritse imikino ibirio kandi nta mushahara we nakase. Abandi batoza baraziba icyuho mu gihe azaba adahari kandi nicyo babereyeho kumusimbura igihe afite ikibazo.

    Mureke turebe nyuma y’ibihano, wenda hazagaragara mu buryo bwimbitse imvu n’imvano.

  • ABAYOBOZI BOSE BA RAYON SPORT NTAMBWO BAKOMEYE MUMITWE.UMUTOZA NKA MASSOUD IRAMBONA NGO NTA NDERO IFITE YOOOO.TWE TURAMUZI NCANE RYOSE.NUMUNSHINGANTAHE AKUNDA AMANTU AGASONERA ABANTU BOSE EKA NA KAZI AKORA ARAKAZIPE.REKA NDABAMBWIRE ABAYOBOZI BOSE.WA MBERE GAKWANYA OLIVIER NABANDI BOSE NIMUREKE IYOKWANO.NIMUMUREKE TURAMUKUNDA NCANE RYOSE.

Comments are closed.

en_USEnglish