Digiqole ad

Dorcas Consolation Family yateguye ijoro ryo guhimbaza Imana no gutanga ubuhamya

Dorcas Consolation Family yateguye ijoro ryo guhimbaza no gutanga ubuhamya (Night of Praise and Testimonies), gahunda yateguwe kubw’imyaka umunani uyu muryango wa Dorcas umaze ushinzwe, bikazaba kuwa gatanu, tariki ya 16/8/2013 kuri Lemigo Hotel, kuva saa moya z’ijoro, aho kwinjira ari amafaranga ibihumbi icumi by’amanyarwanda (10.000 Frws).

Dorcas Consolation Family yateguye ijoro ryo guhimbaza Imana no gutanga ubuhamya

Dorcas Consolation Family yateguye ijoro ryo guhimbaza Imana no gutanga ubuhamya

Ibikorwa bizaba byose muri iri joro bizagendera ku insanganyamattsiko igira iti “Aya niyo mateka yanjye, ndi ubwiza bwavuye mu ivu” byanditse mu gitabo cya Yesaya 61 : 1-3.

Nk’uko twabitangarijwe na Yedidya Senzeyi umwe mubari gutegura kino gikorwa, iryo joro bazasangira amateka y’abantu bamwe na bamwe bahishuriwe ko Yesu yaje kubaha ikamba ry’ubwiza mu cyimbo cy’ivu aho kwigunga no kureba ubunini bw’ibibazo byari bibagose, batumbiriye Yesu nyirihumure ryose.

Iryo joro rizarangwa n’Ijambo ry’Imana, indirimbo hamwe n’abahanzi bazi kuzamura ubwoko bw’Imana mu kuramya no guhimbaza, basangire amafunguro n’ibindi.

Dorcas Consolation Family, ni umuryango wa gikristo w’ivugabutumwa, watangijwe muri 2005 na Kabanyana C.Ketsia Mamichou, ashyigikiwe cyane n’abari n’abategarugori bagenzi be.

Kugeza ubu uyu muryango ufite intego yo guhumuriza abarira n’abihebye bose kubw’ibibazo bitandukanye by’ubuzima, ibyo bigakorwa mu buryo bwo gukomezanya hasangirwa ijambo ry’Imana ndetse n’ubuhamya butandukanye.

Ketsia, umuyobozi w’uyu muryango avuga ko iyo asubije amaso inyuma, abona ubuzima bwe bukikijwe n’ineza gusa yagiriwe kuko kuva ubwo yaburaga ababyeyi be ataruzuza imyaka umunani ngo Imana yamuremeye andi mateka, imuha umuryango wamureze kugeza umushyingiye.

Kabanyana C.Ketsia Mamichou washinze uyu muryango

Kabanyana C.Ketsia Mamichou washinze uyu muryango

Nta utanga icyo adafite, kugirirwa neza n’ababyeyi bashya Imana yamuhaye, byamuvireyemo kwibaza iyo neza iyo atayibona uwo aba ari we, bituma agira umutwaro ku bababaye bose cyane abakobwa n’abadamu nkawe.

Uyu muryango ushingiye ku mahame ya gikristo cyane cyane ku ijambo riri mu Byakozwe n’Intumwa 9 :36-40, ndetse no muri Yesaya 61 :1-3.

Dorcas agendeye ku magambo avugwa muri iyo mirongo ya Bibiliya, yavanyemo amagambo y’ingenzi ari nayo ashingiraho mubyo akora “Kuberaho ufafasha gukora no gufasha ndetse no guhumuriza abihebye. ”

Hashize imyaka 8 Dorcas ishinzwe mubyakwishimirwa hari ubuzima bwa benshi bwasanwe, hari abapfakazi, impfubyi, n’abandi bahawe ihumure. Ngo hari n’abavuye mu mwuga w’uburaya, ubu bakaba ari bamwe mu ngabo za Kristo zihagaze neza.

Isabukuru ya Dorcas

Isabukuru ya Dorcas

Patrick Kanyamibwa
UM– USEKE.RW

en_USEnglish