Digiqole ad

Umugore wakoraga ku bitaro by’Umwami Faisal bamusanze mu ishyamba yarishwe atwitswe

 Umugore wakoraga ku bitaro by’Umwami Faisal bamusanze mu ishyamba yarishwe atwitswe

Nadine Kayirangwa wari umukozi mu bucungamari mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal mu cyumweru cyashize umubiri we watoraguwe mu ishyamba rya Gishwati yapfuye atwitswe. Hari hashize icyumweru aburiwe irengero. Yashyinguwe bwa mbere nk’umuntu utazwi nyuma umuryango we uza kumenya ko ari we nawo wongera kumushyingura. Ukekwaho urupfu rwe kugeza ubu ni uwo babyaranye umwana.

Nadine Kayirangwa wishwe agatwikirwa muri Gishwati
Nadine Kayirangwa wishwe agatwikirwa muri Gishwati

Kayirangwa Nadine wari ufite imyaka 35 muri week end ya tariki 01,02 Mata 2017 yari i Rubavu mu gutegura ubukwe bwo ku muryango w’umugabo babyaranye umwana ariko ntibashakane, ni mu murenge wa Gisenyi mu kagari ka Mbugangari.

Gahunda zo gusaba irembo yari yagiyemo zirangiye bamuherekeje ku itariki 03 Mata avuye i Rubavu agarutse i Kigali, gusa ntiyageze imuhira aho abana n’umwana we w’umukobwa. Nyuma y’iminsi micye abo mu muryango we batangiye kumushakisha.

Mu mpera z’icyumweru tariki 07 Mata nibwo umubiri w’umuntu wishwe atwitswe wari utaramenyekanye wabonetse mu ishyamba rya Gishwati mu karere ka Rubavu, inzego zibishinzwe zarangishije uyu mubiri habura nyirawo, urashyingurwa kuko wariho wangirika nk’uko umwe mu bashinzwe umutekano i Rubavu yabitangarije Umuseke.

Nyuma abo mu muryango wa Kayirangwa baje kumenya iby’uwo washyinguwe utaramenyekanye bajya gushakisha, hifashishijwe abaganga n’ibindi bimenyetso biboneka hemejwe ko umubiri washyinguwe ari uwa Kayirangwa Nadine, maze abo mu muryango we bahabwa uburenganzira bwo kuwutaburura bakawushyingura uko babyifuza.

Nubwo iperereza ku rupfu rwe rigikorwa, amakuru agera k’Umuseke aremeza ko uwatawe muri yombi akekwa uruhare mu rupfu rwa Kayirangwa ari uwo babyaranye ariko ntibashyingiranwe ari nawe wamuherekeje bagana kuri gare ya Gisenyi ku itariki 03 Mata yerekeza i Kigali.

Umurambo we washyinguwe kuri iki cyumweru tariki 23 Mata 2017.

UM– USEKE.RW

44 Comments

  • mana weeee tabara u rwanda ubu bwicanyi burakabije burimo kwibasira abagore

  • ni danger, ngaho ibisongo munda, ngaho iki… ntibyoroshye

  • nyamara ndabona nacyo turusha abarundi ubu bwicanyi burakabije leta ikwiye kugira icyo ikora ihagarike ubu bwicanyi burimo burakorwa ariko ni hamenyekane ababukora

  • ubu nawe azize ba bicanyi???

  • R.I.P my aunt

  • leta nikaze umutekano birakabije jyewe agahinda kanyishe mbega rwanda uragana he ko mbona abicanyi bakomeje umurego

  • ahubwo twakwibaza who’s the next on their list?ubwo ntabwo abuze dossier ya Faisal yarazi kandi babonako ashobora kuzabivuga

    • Nanjye niko mbibona muvandimwe!

    • niki uheraho uca urubanza rumeze gutyo?

    • Yego Nibyo ururimi ninyama yegenga, ariko mujye mwibukako ururimi rubi arirwo muzi w’ibibi byose, Muvandimwe “wiyise Game nawe karera”, ubwo mubaye abagenza cyaha, abashinja cyaha ndetse muba nabacamanza.

      mujye mwirinda kurebera ibintu mumarangamitima n’imitekerereze yanyu.

  • Imana imwakire mu bayo inzego zibishinzwe zikurikirane abagize uruhare mu rupfu rwe bababihanirwe

  • ubwo nkiyo dossier niyihe di kagire inkuru tubwire natwe tuyimenye nuzajya yicwa namacinya cyangwa indi indwara bizajya byitirwa leta ubwo wowe iyo list urayizi cyangwa se niwowe uyikora byaba byiza uyisongongeje kubasomyi ariko ukareka amatiku

    • @ KAy,
      icecekere kuko ruriye abandi ntirukwibagiwe! kandi inkoni ikubise mukeba ujye uyirenza urugo!
      Nizeye ko wumvise icyo nshatse kuvuga niba utacyumvishe kandi ubwo ntakundi uzumvira ijeri

  • Uwo wiyise Jomoco arimo guphobya nimwunve invugo ye!!Turihanganisha ishuti nu m`umuryango ba Kayirangwa Imana imwakire mubayo.Twse nka banyarwanda tubabajye nubu bwicanyi, hakomeze gukorwa iperereza ababikoze bahanwe byintangarugero.

  • Uburyo bwo kwica umuntu nabwo hari ubwo ubona ari nka signature.

  • Yohhh uyu kayirangwa disi ndamwibutse
    Yokoye Mama weeeeee
    Ibi biraza guhereza hehe koko
    Ikiniga ni cyinshi ku bagifite umutima
    Nukuri biragenda birenga igipimo
    Cyo kubyihanganira
    Kuki biri kuba mu minsi yo kwibuka????
    Bakwambuye ubuzima uri muto
    Situzakwibagirwa shenge
    Uruhukire mu mahoro
    Reka nkubwire wowe wica
    Umenye ko umunsi numwe nawe ukazasanga
    Uru rungano uri kutwambura????
    Muntu wica iri ishitani kurenza iryakera????
    Muntu wica umenyeko igihugu cyacu kimeze neza
    Iyo sura uri gushaka kucyambika
    Ngo abanyamitwe bakekeko turi mu bihe bibi
    Uribeshya????
    Muntu wica ukagwa ku gasozi igicuri
    Ruhuka shenge ubwiza urukundo
    Umurava bizadutera ishaka ryiza
    Nurukumbuzi
    Tuzagusura nibwo nta kuvugana kuba guhari
    Ariko umutima wawe mwiza uzaba uturije
    Aho ijabiro❤️????????????????

  • Mbega ibintu bibaje, yakorwe iperereza ryimbitse.
    Ariko nagira ngo nibwirire abantu batega imodoka, bazajye bihangana batege Agences zizwi kuko hari igihe twihutira gutega zazindi zohanze ya gare zitazwi kandi tutazi abazitwaye.

  • uyu se nawe yishwe n’interahamwe muhora muvuga? cg yishwe n’abagizi ba nabi?

  • wowe wiyise Byumba mujye muvana ipfobya aho hanyuma se izo nterahamwe bavuga barazibeshyera byarabaye habona? ntawe uvuzeko uyu mugore yishwe nazo kuko iperereza riracyakorwa. naho iby’interahamwe byo mwabyemera mutabyemera byabaye habona ntawe utabizi kuva 1959 abatutsi batangira kumenenshwa kubera urwango bagiriwe arinarwo rwatugejeje kuri genocide yabakorewe

  • Ngewe nkunda HE Paul Kagame kandi mubintu byatumye mukunda n’uko yankijije imbwa z’interahamwe, ikindi mukundira uburyo yashoboye kuduha umutekano nyuma ya Genocide yakorewe abatutsi.

    Ariko rero kandi ntekereza ko kugeza n’ubu tugikeneye ubufasha bwe kuko niwe wenyine nge nizera. Aba ba Police ba Badege baguma bivugisha amagambo atarimo ibikorwa batubeshya kuri radio ngo umutekano uracunzwe nidutekane, nge ntakizere namba nkibagirira.

    Ingero zimenyekana z’ibikorwa bihungabanya umutekano m’Urwanda zimaze kurenza aho kwihanganirwa kuko abantu bose bamaze gupfa kuva uyu mwaka utangiye nibenshi. Ikindi kandi ntibatubwira niba hari abantu bahamwe n’ibyaha ngo tumenye ndetse nikibatera kwica abandi.Twe tuguma dutegereje ariko ntamakuru tubona. Kuki police itatubwira uko ibyaha nk’ibi biba byanditswe n’itangazamakuru birangira ngo tumenye tuti aba n’aba barafunze kubera kwica kanaka?

    1. Abantu bihaye gutema bantu indera, ndetse bamwe muri bo barakomerekejwe bikabije. Nyamara kugeza ubu ntituzi nibande babatemye,barafashwe ntibafashwe?

    2. Abantu bateye abantu mumasengesho muri butare barabatemagura, ninde yabatemye kandi iperereza ryageze kuki?

    3. Abajura muri Kigali, basigaye biba abantu no kumanywa yihangu, abafatwa bahanwa gute, kandi kuki bikomeza kubaho

    3. Muri iyi minsi yo kwibuka abantu barenze batanu barishwe kandi ugasanga ni abari bararokotse Genocide yakorewe abatutsi, nibandde babica kandi hafashwe nde?

    4. Bishoboka bite ko mugihugu nk’Urwanda babona umurambo w’umuntu wapfuye atwitswe, barangiza bakihutira kuwuhamba batabanje no kumenya uwo ariwe, ndetse ngo bakore n’iperereza rihagije?

    5. Batubwiye ko dusigaye dufite laboratoire iri kurwego mpuzamahanga, ishobora no gupima ADN, bishatse kuvugako bitagikomeye kumenya umuntu wapfuye uwo ariwe, ndetse no kumenya abamwishe. Ariko ibyo byose wagirango ntabibaho kuko ntitumenya impanvu bidakorwa. Ingero zirahari, duhereye kuri uyu mubyeyi wishwe atwitse, barangiza bakamuhamba batabanje no guhamagara abaganga ngo bamenye uwo ariwe. Ubwo se mwabanaga ari inyamaswa? Ikindi ngo mwabonaga arimo kwangirika? ibyo mujye mubibwira abarundi ariko twe mutureke.

    Nigute twashobora gukumira ibyaha byindenga kamere mugihe tudashobora no gukora iperereza rifatika k’umuntu yishwe urwagashinyaguro nk’uyu mubyeyi?

    6. Ntibyunvikana ukuntu umuntu atema abashinzwe umutekano, yarangize uwo yatemye akarwara umwaka, n’uwamutemye bakamufunga umwaka. Barangiza nyuma y’umwaka bakazahurira murugo umwe afite akaboko gahengamye n’icyasha mumutwe, undi nawe yitumurira agatabi kandi atarahindutse n’agato

    7. igisenyi ngo hari abiyise abazimbabwe, bunva ko bafite uburenganzira bwo ibyo bishakiye, ndetse no gutera ubwoba abaturage kugeza aho bahigira n’ushinzwe umutekano. Ariko muze kureba ijambo umuyobozi w’intara yavuze, kuri icyo kibazo. Riteye agahinda, ntakizere namba ritanga cy’umutekano

    8. Kuki igihe cyose umuvugizi wa Police, iyo bamubajije iby’abantu bishwe, akunda kuvugango: ” m’Urwannda ikibazo cy’umutekano muke ntikiratera intambwe ndende ngo none abantu nibareke guhangayika”

    Umubare w’abantu bagomba gupfa kugirango tubone guhangayika ungana iki? Nyakubahwa iyi nvugo yawe sinkikunda kandi intera umujinya. Kuko niyo haba hapfuye umuntu umwe muri milliard biteye inkeke kandi byagombye gutuma twese duhaguruka tugacunga umutekano kurwego rurenze. Erega umuntu si Nyanya.

    Ikintu cyo kuvuga ngo abantu bateye abantu, barangije baragenda ntihagira n’muntu n’umwe ababona, mubyibagirwe kuko ntibikwiye kuvugwa mugihugu nk’Urwanda.

    Nyakubahwa Peresida Ongera udufashe kuko ntekereza batakubwiza ukuri kubibera hirya no hino. Ngewe Personellement ntangiye gutakariza ikizere inzego za Police, ndetse n’izamarondo dukora kuko mbona ibyaha byiyongera

    Police=10/100
    Igisirikare= 30/100
    Natwe abaturage= 20/100

    Mumbabarire munyunve kuko ndababaye bitavugwa kandi sinshinza abandi niretse ahubwo ndifuza ko turushaho kuvugurura ibijyanye n’umutekano.

    • My Dear,ikibazo ni ukuntu amakuru nyayo yagera ku mubyeyi President wacu Paul Kagame, impungenge zawe dusangiye zabona igisibizo. Kuko ni igitonyanga ugereranije no guhagarika Jenocide. Komeza icyizere nshuti!

      • Bwana wiyita Kiiza na Dodos,ndunga muryo muvuze,nge nifuza ko ibi bintu
        HE Paul Kagame yabishira mumabokoye,umutekano w´abanyarwanda bose ukwiye
        gukazwa,izimpfu mubihe byo kwibuka kandi zikaba zihitana n´abacitse kw´icumu
        biteye inkeke,turasaba President Kagame kuvugurura inzego z´umutekano kugira
        ubushobozi bwo gukingira abanyarwanda burusheho.
        Mukomere.

      • umuryango we wihangane pole

    • kiza ururakoze uri imbura yi Rwanda, uziyamamaze tugutore ube Mayor, ushake akarere uziyamaarizamo, birababaje pe, mu bishwe nabi wibagiwe umwana wumunyesheuri wishwe umwaka ushize akicirwa mu Ruhango agashyirwa super gloo ku munwa.

      Ministri Fazili yagombaga kwegura kuko umutekano wamunaniye

    • Isesengura ryawe ndarikunze icyama Nyakubahwa agasoma iryo sesengura ryawe hari icyakorwa vuba

  • Wowe Game ubeshya abanyarwanda

  • uyu nawe byanze bikunda azize interahamwe

    • Oya, oya, oya.
      Muri 2017 ijambo interahamwe rishatse kuvuga iki? Plz, wakongera ukihugura mu mateka y’igihugu cyawe.

  • ndabababaye kuki ubugome bukomeje kwiyongera mbese ni byabihe twumva muri bibiriya ngo inkurumbi izajya ikurwa ninkurumbiisyano risimburwe n irindi shyano MANA tabara iyisi yacu

  • Ariko ubu bwicanyi kugeza ryari!!!???wa mubyeyi Iribagiza ibye bigezehe ariko wa Mana WE ni wowe ureba!!!??

    • Igisubizo ni cya kindi Muvandi ” IPEREREZA RIRACYAKORWA ” ,kandi abafite ikibazo cy’umutekano muke namwe igisubizo gitangwa nuko ” UGERERANYIJE N’UBUSHIZE IBYAHA BY’UMUTEKANO MUCYE ,N’IBYINGENGABITEKEREZO YA GENOCIDE BYARAGABANUTSE ,UBWO RERO NI INTAMBWE ISHIMISHIJE ” Cg se bakubwire ko ” UGERERANYIJE NO MU KARERE U RWANDA RURI KU ISONGA MU MUTEKANO ,Baguhe ibigereranyo mu mibare n’ibipimo n’ubushakashatsi bw’ikigo runaka bubishimangira !!” ngibyo ibisubizo .

      Ubu noneho Abacitse ku icumu rya Genocide bagiye kujya bicwa bihuzwe na case y’ubujura ,cg se amakimbirane yo mu miryango gusa !

      TWAMAGANYE GENOCIDE IRIMO GUKORWA BUHORO BUHORO IKORERWA ABACITSE KU ICUMU RYA GENOCIDE YAKOREWE ABATUTSI MURI 1994

  • Wowe wiyise Byumba sigaho di interahamwe n’umugizi wa nabi bataniye he?Mbega ubwicanyi muragowe abica imibiri nyamara ntimwica ubugingo bwabo mwishe ahubwo murica ubwanyu!
    Buri gihe mu cyunamo murangiza imitima mwica abantu Mana wumva gutakamba tubabarire utabare,Kayirangwa Imana igutuze iruhande rwayo ibyo utari watunganyije ibikubabarire

    • Ese bakubwiyeko urupfu rugira conge mada??ntihakagire uvuga ubusa ngo kucyi biba mur icyigihe nkaho bababwiyeko urupfu rujya rukanda pause kugirango rudakoma rutenderi..Imana yakire neza nyakwigendera nababikoze izabatamaze riva

  • Jyewe mbona mu Rwanda ntamutekano uhari, nubwo bahora batubwira ko ariho hambere kwisi hari amahoro. ngaho raaaaaa.

  • ibi byose biterwa nuko umuntu ahohoterwa yabivuga leta igaceceka bakagirango ni igicucu we.nkubu nako reka ubwiyunge buri kure ibibera iburasirazuba za NGOMA Kirehe kayonza

  • Imana imwakire mubayo gusa umugabo babyaranye abifitemo uruhare runini kandi azabihanirwa azicuza nkuko LIBYA YICUZA kubona KADAFFI UYU MUNSI NAHO wowe wamwishe uzapfa nawe umunsi umwe kandi umenyeko we ari umuzira nenge ntacyo yagutwaye .azajya mwijuru kuko yagiye ntacyo agukoreye kibi

  • Mu Rwanda Umutekano Urikugenda Uhungubanywa RDF Nihaguruke Dore Harabiyita Abanyerondo Ngo Ninyeregutabara Barinda Mumidugudu Birirwa Baza Kwaka Amafaranga Abaturage Ngo Barara Amarondo Kandi Ugasanga Ubujura Nubwicanye Byatumaze Ntacyo Bakora Ahubwo Usanga Babigiramo Uruhare Umbwira Gute Uburyo Centre Yubucuruzi Abantu Baza Bagaca Ingufuri Ebyiri Zikinze Aho Bacururiza Bakiba?Kandi Ngo Harabanyerondo Ibyo Nibyabaye Mumurenge Wa Bumbogo(kigali) Mukagali Ka Nyabikenke Mumudugudugu Wa Masizi Muri Centre Izwi Kwizina Nka Kabarezi Nibyabaye Kumugabo Witwa Bibara.Ntamutekano Ukorwa Inyeragutabara Ntizikatubeshye Ahubwo Nibo Babikora

    • Bwana wiyita Kiiza na Dodos,ndunga muryo muvuze,nge nifuza ko ibi bintu
      HE Paul Kagame yabishira mumabokoye,umutekano w´abanyarwanda bose ukwiye
      gukazwa,izimpfu mubihe byo kwibuka kandi zikaba zihitana n´abacitse kw´icumu
      biteye inkeke,turasaba President Kagame kuvugurura inzego z´umutekano kugira
      ubushobozi bwo gukingira abanyarwanda burusheho.
      Mukomere.

    • Safi we ushobora kuba uri murabongabo nyene bibasiye nábacitse kucumu!!!
      ariko iminsi yanyu irabaze.

  • ndihanganisha umuryango wewose nukomere!

  • So sad kbsa!!!! RIP for she! ????

  • YEMWE UBUGOME BURI HANZE AHA, IMANA IDUFASHE

  • kuki se hakekwa ko uwobabyaranye ariwe wamwishe?

  • Gukeka uwo babyaranye simbyanze, ariko ntibyabuza Police no gushakisha mu bo bakoranaga kuri Faycal Hospital. Ntawamenya niba nta mabanga y’inyerezwa ry’umutungo yari yibitseho badashaka ko yazamena!

Comments are closed.

en_USEnglish