E. Macron na Marine Le Pen nibo basigaye bahatanira kuyobora France
Ubu Abafaransa bazi abakandida babiri bazahatana ku mwanya w’umukuru w’igihugu ku kiciro cya nyuma ku itariki 07 Gicurasi, ni nyuma y’amatora yabaye kuri iki cyumweru aho abafaransa barenga miliyoni 40 byari biteganyijwe ko batora hagatora abagera kuri 78%.
Ku majwi 24% Emmanuel Macron niwe waje imbere y’abandi, Marine Le Pen yamukurikiye n’amajwi 21% ku mwanya wa gatatu haje François Fillon (19.6%) wanganyije n’uwitwa Jean-Luc Mélenchon, abandi bakandida bagera ku barindwi bagabana amajwi asigaye.
François Fillon usanzwe ari Minisitiri w’intebe yahise atangaza ko amatora ataciye mu mucyo kandi yibwe nk’uko bivugwa na AFP.
Ku munota wa nyuma abantu benshi bateye umugongo ishyaka Front National rya Marine Lepen bitorera Emmanuel Macron washinze ishyaka yise En Marche.
Emmanuel Macron na Marine Lepen ni abakandida bombi basanzwe barwanya system yari iyoboye Ubufaransa.
Emmanuel Macron w’imyaka 39 ashyigikiye cyane ibitekerezo byo gushyirahamwe k’ubumwe bw’Uburayi naho Marine Lepen w’imyaka 48 we arwanya cyane ibyo gufatanya n’amahanga mu bibazo bimwe akumva Ubufaransa bwakora ibibureba gusa.
Perezida François Hollande yahise ashimira ku ntsinzi Emmanuel Macron wari Minisitiri we w’Ubuhinzi akegura mu kwa munani 2016 agahita ashinga ishyaka rye En Marche ryakunzwe cyane mu rubyiruko kuko ridafite uruhande ryariho mu zimenyerewe (La gauche cyangwa droite) agahita anavuga ko azahatanira kujya muri Elysée.
Uko abakandida 11 bakurikiranye mu majwi:
UM– USEKE.RW
4 Comments
Nari nzi ko abavuga ko bibwe amajwi ari muri Africa gusa!!
Ibaze nkubu tugiye kubona tukabona kimwe mu bihugu byo muri africa boherejeyo indorerezi!!!
(Ariko ubundi ni gute nyuma y’umunsi 1 muri France bahita bamenya amajwi?)
Babyita ikoranabubingwa arinaryo rituma comment yawe igaragara ku rurubuga nyuma yuko uyanditse (iyo umuseke ubishatse)
Francois Fillon niwe ministre w’intebe cg ni Manuel Valls mumfanshe menye niba Valls yarakuweho simbimenye.