Digiqole ad

Gicumbi: Ababyeyi batashye basanga umwana wabo yishwe anizwe

 Gicumbi: Ababyeyi batashye basanga umwana wabo yishwe anizwe

Mu karere ka Gicumbi

Abantu bataramenyekana ejo ku manywa bateye ku rugo rwa Job Nizeyimana na Umutesi Christine ruri mu mudugudu wa Gasharu Akagari ka Ngagi mu murenge wa Muko bivugwa ko bari bagamije kwiba ariko banica umwana w’imyaka icyenda.

Mu karere ka Gicumbi

Fiacre Muterana utuye muri uyu mudugudu yabwiye Umuseke ko ejo nka saa munani yatabaye kwa Job amaze kumva ko umwana wabo yishwe. Ahageze ahasanga n’abandi bantu benshi.

Uyu mwana witwa Niyibizi birakekwa ko yishwe n’aba bari baje kwiba bakabona azabavuga kuko bamusanze mu rugo ababyeyi bagiye mu murima.

Umurambo w’umwana ababyeyi be ngo baratashye bavuye gusarura ikawa basanga umurambo w’umwana wabo yishwe anigishijwe supanet.

Umunyamabanga Nshinwabikorwa w’Umurenge wa Muko, Theobard yabwiye Umuseke ko uyu mwana wabanaga n’umubyeyi we na nyirakuru bari bamusize mu rugo bajya mu mirimo y’ubuhinzi basanga yishwe anizwe.

Ati “Ababyeyi be bari bagiye gusoroma ikawa, aho yabaga kwa sekuru baje basanga bamunize.” 

Avuga ko hafi y’umubiri w’uyu mwana bahasanze umugozi w’inzitiramibu bamunigishije.

Uyu muyobozi uvuga ko iperereza ryahise ritangira kandi rigikomeje, avuga ko hakekwa ko uyu mwana yaba yarishwe n’abajura bari baje kwiba amafaranga.

Ati ” Bakekaga ko mukecuru (nyirakuru) w’uyu mwana yari afite amafaranga kuko hari isambu yari agiye kugura, bashobora kuba baraje (abajuru) bagakeka ko yabamenye aza kubavuga bakamwica.”

Uyu muyobozi wa Muko avuga ko muri uru rugo rwiciwemo umwana basanze abantu bakinguye inzugi n’ibintu babiteye hejuru ku buryo ntawashidikanya ko ari abajura bariho bashaka amafaranga.

Avuga kandi ko mu baturanyi b’uru rugo hari ahandi hibwe imyaka nk’ikawa n’ibishyimbo.

Umubiri wa nyakwigendera ugiye gushyingurwa ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu naho abagizi ba nabi bakomeje gushakishwa.

Evence NGIRABATWARE
UM– USEKE.RW/Gicumbi

1 Comment

  • Yoooo!
    Abo babyeyi nibakomere.Turambiwe abo bicanyi! Abagizi ba nabi nabo bafatwe bakaniirwe urubakwiriye. Aliko Police ntishakire kure rwose Abo nabantu ba hafi batinye ko umwana azabavuga! Arega abanyarwanda bamwe bababaye ba rukarabankaba igihe kirekire none byabakukiyemo!Abicanyi bato nabo bagiye babona ba se na base wabo bica kumugaragaru bakanabababarirwa bakabona ntacyo bitwaye! Niba ari abajura ese bakoreye ibyabo ntibibe ibyabagenzi babo baba babivunikiye!Uwo muco ukwiye gucika burundu mu gihugu cyacu!
    Icyo nizeye nuko Police irabafata mu kanya gato!
    Turabamaganye!

Comments are closed.

en_USEnglish