Muri ILPD amasomo yatangiye ku bifuza Diploma in Legal Practice
Kigali – Kuri uyu wa gatanu Ishuri rikuru rishinzwe kwigisha no guteza imbere amategeko (ILPD) ryatangije gahunda y’amasomo muri Diploma in Legal Practice ku banyamategeko cyane abakora ku rukiko rukuru, Abacamanza, n’abakozi bakora mu nzego zitandukanye za leta bafite uburambe byibura bw’imyaka 10.
Aimable Havugiyaremye umuyobozi w’ishuri rya ILPD yavuze ko muri aya masomo harimo Progaramu zitandukanye; abiga buri munsi banarara aha ngo bafitemo abanyamahanga bangana na 80% bigira ku kicaro cy’iri shuri i Nyanza, hakaba n’abiga ikigoroba bigira i Kigali n’abiga muri week end ku kicaro cy’iri shuri i Kigali hafi yo kuri Peage.
Aimable ati “Abiga Diploma in legal Practice kubera ubumenyi basanganywe bagira ibyiciro byihariye, hari abamaze kurangiza ibyiciro bitatu rero uyumunsi yari umunsi wo gutangira ikiciro cya kane.
Abenshi bagiye gutangira iki kiciro cya kane harimo abakozi bakora mu rukiko rukuru, abacamanaza , abakozi bakora mu nzego zitandukanye za leta byibura bamazemo imyaka 10. Hakaba n’abandi bakora umwuga wo kunganira abandi mu rukiko.”
Aimable Havugiyaremye avuga ko kuba bamwe basanzwe ari abanyamategeko bitavuze ko baba bafite ubunararibonye mu byiciro byose by’amategeko kuko amategeko agenda agira ibyiciro byinshi bitandukanye niyo mpamvu bigisha ishyirwa mu bikorwa ry’amategeko (legal practice).
Iki kiciro bari kwigisha kikaba kibanda cyane mu gushyira mu bikorwa amategeko babongerera ubumenyi.
Iyi gahunda yatangiye mu 2008, ubu abarangije ni abari kwiga ibya Diploma in Legal Practice bose bamaze kugera ku 2 000.
Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.RW
1 Comment
Byaba byiza iri shuri ryisuzumye rikareba quality yibyo bigisha kandi bakibanda cyane kuri practices kurusha theories. Ikindi abarimu bagombye kuba bafite experience (in practice) ihagije mumasomo bigisha.
Murakoze
Comments are closed.