Abacuranga indirimbo z’abandi mu gukurura abakiriya baratangira kwishyura
Za radios, Televisions, utubari, inzu z’imyidagaduro, inzu mberabyombi cyangwa izitanga service ku bantu benshi, amahoteli, restaurants n’ahandi bakoresha ibihangano by’ubwenge cyane muzika n’ibindi bitari ibyabo kandi ntibishyure ba nyirabyo, guhera mu kwezi kwa karindwi uyu mwaka baratangira kujya bishyuzwa nk’uko bivugwa na RDB.
Claire Akamanzi umuyobozi mukuru w’Ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere,RDB kuri uyu wa gatanu aganira n’abanyamakuru yatangaje ko umutungo ushingiye ku gihangano cy’ubwenge ukwiye gufatwa nk’indi mitungo ukinjiriza amafaranga nyirawo.
Ati “Icyo nifuza ni uko tureba ibihangano by’abahanzi nk’indi mitungo iyo ariyo yose ( nk’inzu, imodoka , ishyamba) kugirango uwayikoze nawe abone uburenganzira n’icyo yinjiza kivuye mubyo amaze gukora.”
Guhera mu kwezi kwa Karindwi uyu mwaka Sosiyete Nyarwanda y’Abahanzi (Rwanda Society of Authors, RSAU) ngo izatangira kwishyuza buri wese ukoresha ibihangano by’abahanzi muri business ye kugirango akurure cyangwa ashimishe abakiriya .
Bwiza Nadine umuyobozi wa RSAU avuga ko iyi sosiyete icyo izajya ikora ari ukwegera abakoresha ibihangano by’abahanzi nk’amaradio, amateleviziyo, utubari, amahoteri, saloon de coiffure, utubyiniro tw’ijoro, amaresitora, imodoka zitwara abagenzi n’abandi bose bakoresha ibihano mu gushimisha abakiriya, ikumvikana nabo uburyo bwishyira hakoreshejwe tariff yemejwe na Leta.
Iyi sosiyete nyuma yo kwishyuza abakoresha ibihnagano ngo izajya ishyikiriza amafaranga yakusanijwe ku bahanzi bafite uburenganzira ku gihangano uko amategeko abiteganya.
Bwiza Nadine kandi yasubije ikibazo benshi bakwibaza cy’uko iyi sosiyete izajya imenya indirimo akabari, radio , n’ahandi bakoresheje.
Ati “ ubundi umuntu wese ukoresha ibihangano agomba gutanga urutonde rw’ibyo yakoresheje ( Playlist) nuko yayikoresheje, kuko umuhanzi agomba kuzajya yishyurwa hakurikije uko yagiye acurangwa. Bizaterwa n’ukuntu ibihangano bye byakoreshejwe niba wacuranzwe cyane uzabona amafaraga menshi.”
Nubwo ngo utacuranga ibihangano by’abanyarwanda ngo n’ibihangano byo mu mahanga hari amasezerano yasinywe y’ubufatanye n’uko nabyo bizajya byishyurwa nk’uko ibyo mu Rwanda nabyo aho bizajya bicurangwa hanze bizajya byishyurwa akagera kubo mu Rwanda.
Bwiza ati “Dufite reciprocal agreement n’izindi sosiyete zo mu bindi bihugu dushingiye ku mabwiriza ya CISAC (International Confederation of Societies of Authors and Composers) iduha amabwiriza y’uko tugomba gukora tukaba dufite n’amasezerano n’ibindi bihugu urugero uzacuranga imiziki y’abanyarwanda muri Kenya ,bo bazajya baduha amafaranga yacu nabazakoresha, natwe uzakoresha tuvuge imiziki ya Devido wo muri Nigeria natwe tuzatanga amafaranga yabo muri Nigeria.”
Iyi gahunda izafasha umuhanzi kubona umusaruro w’impano ye kandi bigirire n’igihugu akamaro mu kwinjiza imisoro n’amahoro. Nk’uko no mu yandi mahanga bigenda.
Muri Leta zunze ubumwe za Amerika ngo 10% by’icyo iki gihugu cyinjiza biva mu gucuruza ibihangano by’ubwenge.
Mu Rwanda iyi gahunda ngo iraba itangiriye muri muzika nyuma ikazakomereza muri Cinema, ibitabo n’ubugeni.
Callixte NDUWAYO
UM– USEKE.RW
14 Comments
Good
Mutubwirire SINA GERARD azasabe RDB trade mark y’ishusho (shape) y’amacupa ashyiramo ibintu bye nka kuriya Coca-Cola yabigenje (naho ubundi hari abakoresha amacupa ameze nkaye neza neza, urugero nk’aya Agashya,…).
Abacuruza ubuki buri mu macupa bacurika, nabo bumvireho naho ubundi bamwe bigana amacupa y’abandi.
None se ucyeka ko ariye macupa akorwa na SG ko nawe ari ayo agura ? Please be realistic kuko amacupa akorwa n’uruganda kandi rwo ruyagurisha uyashaka wese keraka niba uvuga mo amacupa ariyo SG akora!ahubwo aramutse ayakora hari abandi bayakoze mbere bamwishuza kuko siwe uyakora.
Umenya bidakomeye da! Yavugana n’abayakora, bamara kumvikana, bombi bakavugana na RDB.
(Naho ubundi hari abakura inyungu muri confusion kuko bapfunyika imitobe, ubuki, ikivuguto, etc, mu bikoresho bisa cyane n’iby’abandi kandi babishaka)
Uranyishe rwose! None se ay’inyange aba arimo n ishusho y’inyange ni inyange itikorera?! HHHH..! nA EMBALLAGE (Container) irengerwa n’itegeko, hatitawe aho uba wayikoresheje, ipfa kuba ari iyawe wa mwana we!
Ntiwumva ahubwo!
(Thank You)
abirimo
Ibi nibintu byiza cyane.Hari abahanzi bacu benshi baririmbye indirimbo zicurangwa buri gihe mu bisope nahandi nka Nkurunziza François bari mu buzima bugoye.Ibi ngibi bishobora kubagirira akamaro gute? Muzihe nzira?
Hanyuma se umuntu aguze DVD, CYANGWA CD akayicuranga muri bus cyngwa mukabare murri hotel se nawe bazajya bamwishyuza? Ndunva yaba ahohotewe kuko aba yaguze DVD cyangwa CD kandi amafranga yayiguze agera kuwacuranze iyo ndirimbo.
Hanyuma se umuntu aguze DVD, CYANGWA CD akayicuranga muri bus cyngwa mukabare murri hotel se nawe bazajya bamwishyuza? Ndunva yaba ahohotewe kuko aba yaguze DVD cyangwa CD kandi amafranga yayiguze agera kuwacuranze iyo ndirimbo.
Ibyo byo birumvikana ko utakwishyura 2. Gusa uzakenera music band ngo ijye imucurangira azishyura na music band yishyure.
komera
Yampayinka Rwasabahizi twataramye. Ibi bizagorana gushyirwa mu bikorwa da! Indirimbo zikinwa henshi niba ari uko abahanzi barakize karabaye no mu makwe bajye bishyura hakoreshwamo indirimbo nyinshi.
tuzajya twiyunvira izo hanze nubundi abahanzi nyarwanda ntibakimenya kuririmba
umuziki nyarwanda waterimbere ute ntaba producer bawutunganya neza reba nawe umuhanzi miss confidence ukorera umuziki uganda yaje gukorera umuziki mu rwanda kwa pacento bibangombwa ko amusaba ko amuha indirimbo ngo ajye kuyimasteringa hanze yigihugu reka tugaruke kubahanzi nyarwanda ntandirimbo nzima bakigira
Comments are closed.