Bwa mbere nyuma y’imyaka 23 atanze ubuhamya, uyu munsi ngo ari businzire neza
Amajyepfo – Depite Gahondogo Athanasie arasaba buri wese gufata ingamba zo kurwanya icyo aricyo cyose cyatuma Jenoside yongera kubaho, abagipfobya Genoside bakabireka. Naho Mukagasana watanze ubumya bw’uko yarokotse yavuze ko ku nshuro yambere abutanze yumvise aruhutse kandi ari businzire neza.
Hari mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 23 Jonoside yakorewe abatutsi mu karere ka Gisagara mu Murenge wa Mugombwa ahashyinguwe imibiri 18 y’Abatutsi bishwe muri Mata 1994.
Agaruka ku buhamya yanyuzemo mu gihe cya Jenoside Mukagasana Annonciatha avuga ko byari bikomeye kuko yamaze amezi abiri yihishahisha ku bw’amahirwe akaza kurokoka, ubu ngo akaba hari aho ageze yiyubaka, agahumuriza n’abandi barokotse ko bakwiye gukomera bagatanga n’ubuhamya bw’inzira banyuzemo kugira ngo bibafashe kuruhuka mu mitima.
Ati “uyu munsi nibwo bwambere ntanze ubuhamya nyuma y’imyaka 23 yose ishize, bajyaga bansaba kubutanga nkumva sinabishobora nkahorana ikintu ku mutima ariko ubu ndumva naruhutse, ndaryama nsinzire neza nasaba abandi banyuze mu nzira y’umusaraba nk’iyanjye gutinyuka bagatanga ubuhamya bakaruhuka ubundi tugaharanira kwiyubaka.”
Nubwo hari abamaze kwiyubaka ndetse no gutera imbere,hari abagifite ibibazo byo kubona aho baba ndetse n’inzu zishaje bagasaba ko bakeneye kwitabwaho mu rwego rwo kubafasha kwiyubaka.
Uhagarariye ibuka mu karere ka Gisagara Uwiringiyimana Emmanuel avuga ko bishimira intambwe abarokotse Jenoside bo muri aka karere bagezeho biyubaka,gusa avuga ko imbogamizi zihari zikiri abatarabona aho baba,ariko akabizeza ko ari ikibazo kizwi gifitiwe igisubizo.
Ati “Ikibazo cy’amazu akeneye gusanwa turakizi kandi tugerageza kugishakira igisubizo kuko hari amazu agera kuri 300 twabaruye akeneye gusanwa kuko zubatswe mu gihe cyo gushaka kubona aho bikinga, ariko twizeye ko izi zose zizasanwa,gusa buri wese ufite umutima wo kwita kubababaye yajya atekereza kuri aba bantu tugafatanya kubitaho.”
Honorable Gahondogo Athanasie mu butumwa yatanze yasabye abanyarwanda by’umwihariko ab’aha i Mugombwa yabasabye guha agaciro amateka y’igihugu ndetse no gufata ingamba zo gukumira icyo aricyo cyose cyagarura Jenoside.
Mu rwibutso rwa Mugombwa rushyinguyemo mu cyubahiro imibiri 34 522 y’Abatutsi bo mu Mirenge ya Muganza, Mukindo na Mugombwa.
Christine NDACYAYISENGA
UM– USEKE.RW/Gisagara
1 Comment
tuzahora tubibuka kdi dugaranira kusa ikivi mwasize mutushije.
Comments are closed.