Sayinzoga Jean amaze gushyingurwa i Rusororo. AMAFOTO
Mu muhango witabiriwe n’abantu benshi cyane barimo n’abayobozi bakuru b’igihugu nka Minisitiri w’Intebe, Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu ndetse na Mme Jeannette Kagame, Maitre Jean Sayinzoga watabarutse kuri Pasika ku myaka 75 yashyinguwe kuri uyu wa kane mu irimbi rya Rusororo muri Gasabo.
Sayinzoga azakomeza kw’ibukwa nk’uwabaye ingenzi mu kubaka igihugu binyuze mu gusubiza mu buzima busanzwe abahoze ku rugerero hamwe n’abahoze mu mutwe wa FDLR batahuka bagacishwa mu ngando bamwe bagasubizwa mu buzima busanzwe, nk’umuyobozi wa Komisiyo yari ibishinzwe.
Azakomeza kwibuka cyane kandi nk’uwgize uruhare runini mu kubaho kwa Karate mu Rwanda ndetse n’i Burundi ari impunzi. Akamara igihe kinini ari ku rwego rwo hejuru kurusha abandi mu Rwanda kuri Dan esheshatu (ubu zagezweho na Me Sinzi Tharcisse).
Mu gitambo cya Misa yo kumusezeraho no kumusabira muri Regina Pacis i Remera umwana we Betty Sayinzoga yavuze ko se atigeze yifuza ko hari ubabara natabaruka kuko azaba arangije imirimo ye, kandi ko batazarata amashuri yize kuko atazaba agiye gusaba akazi.
Jean Sayinzoga yibukwa nk’uwashinze Club ya Karate yitwa Puma, yatoje abantu benshi barimo ubu n’abakuru umukino wa Karate.
Yafashije benshi bahoze muri FDLR batashye bagasubizwa mu buzima busanzwe abandi bakinjizwa mu ngabo z’igihugu, yafashije kandi abamugariye ku rugamba gusubira mu buzima busanzwe bakabaho neza nk’uko babitanzemo ubuhamya mi ijoro ry’ejo ryo kumuvuga ibigwi n’imyato iwe mu rugo.
Uruhare rwe mu iterambere ry’u Rwanda abafashe ijambo barimo na Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Francis Kaboneka bavuze ko ruzahora ruzirikanwa.
Photos ©Innocent ISHIMWE/UM– USEKE
UM– USEKE.RW
10 Comments
Niyigendere Umusaza yabaye imfura. Ntako atafashije abamugariye ku rugamba rwo kubohoza u Rwanda pe. Yumvaga neza ikibazo cyabo nk’umubyeyi umenya abana be. Si nabo gusa kandi n’abavaga muri FDLR yari umubyeyi kuribo. Nta kindi yabikoreraga urebye, uretse kwifuza ko u Rwanda rwabamo amahoro arambye, aho buri munyarwanda wese afite ishema ryo kuba umunyarwanda. Nagende aruhuke ntako atagize, Imana Imuhe kurukukira mu mahoro. Jye ndumva mbaye nk’imfumbyi bwa kabiri. Ndasaba Peresiza kuzashishoza, kuko arabisanganywe, agashaka usimbura uno musaza uzaba yumva neza ikibazo u Rwanda rufite mu kubaka amahoro arambye.
May He R.I.P.
(Hari n’ikindi abantu batavuga; uriya mwanya yari afite, ni umwanya uri highly sensitive mu gihugu nk’u Rwanda, ariko yawitwayemo neza cyane pe)
Ruhukira mu mahoro mubyeyi
Rip Muzehe Sayinzoga.
arko c ko ntama photos ya Mme Jannete Kagame tubonye??
niba ntayo wabonye ubwo ntabwo umuzi. Reka ngufashe : Reba photo ya kabiri
Nkurikije abantu mbonye bitabiriye umuhango wo guherekeza bwanyuma Nyakwigendera Muzehe Sayinzoga, birigaragaza ko yari imfura pe, sinzi niba Muri kubibona nkanjye, uyu mubyeyi ntabwo post yarafite yari ikomeye cyane. Ariko murebe neza ntamuntu ukomeye Muri iki gihugu utamuherekeje, njyewe biranyigishije mpereye no kurayo magambo yasize abwiye umuryango, wari umuntu nukuri kwiImana mubyeyi, sinshidikanya ko Nyagasani yamaze kukwakira mubwami bwe kuko wakoze ugushaka biranigaraza hano rwose, nukuri mureke duharanire kubana amahoro kuko isi yo si iwacu, iwacu ni mwijuru. Intwari ntipfa irasinzira. Rest in eternal peace Muzehe Sensei. Will always be in many Rwandans hearts
Umva da ! Umuryango wa Sayinzoga ufite imyanya myinshi ikomeye mu buyobozi, nawe niba ukomeye bazaza ari benshi.
RIP Sensei
RIP sensei
ijambo ryimana rivugako umwana wumuntu arubusa ngo ninkuburabyo burarabya bwacya bukuma imana imwakire mubayo rwose
Comments are closed.