Mu Buhinde ubushyuhe bwageze kuri 45ºC, abantu 37 bapfuye
Ubushyuhe bukabije bwateye ibice bimwe by’Ubuhinde aho imirasire y’izuba yagejeje ku bushyuhe bwa degree celicius 45 mu bice bimwe by’igihugu nk’uko inzego z’iteganyagihe mu Buhinde zabitangaje kuri uyu wa kane.
Muri Leta yo mu majyepfo yitwa Telangana abantu babarirwa kuri 37 bishwe n’ubushyuhe kuva uku kwezi kwatangira nk’uko byemejwe na All India Radio.
Ejo kuwa gatatatu ubushyuhe bwari bukabije cyane mu bice bya Punjab, Haryana, Chandigarh na Delhi nkuko abo mu iteganyagihe mu buhinde babitangaza.
Muri Delhi habazwe ubushyuhe bwageze kuri 44ºC.
Muri Leta ya Telangana ho bahise batangaza ikiruhuko ku mashuri kubera ubu bushyuhe bukabije.
Inzego z’iteganyagihe mu Buhinde zagiriye abaturage kwirinda kujya hanze hagati y’amasaha ya saa tanu z’amanywa na saa kumi z’umugoroba.
Mu byanya by’inyamaswa (Zoo) ho hagiye hashyirwa ibyuma bitanga ubuhehere kuri zo kugira ngo nazo ziticwa n’izuba rikabije.
Mu Rwanda impeshyi ishize nayo yaranzwe n’ubushyuhe bwinshi n’imirasire y’izuba ifite imbaraga, gusa ubushyuhe bwinshi bwagumaga hagati ya 27 na 30ºC.
UM– USEKE.RW