Sayinzoga ngo yaravugaga ati “imfura iyo imwaye birutwa n’urupfu”
Mu ijoro ryo kumuvuga ibigwi n’imyato kuri uyu wa gatatu, ababanye nawe bamuvuze biratinda kandi ntibacibwa intege n’imvura nyinshi yaguye ku Kimironko aho yari atuye. Mushiki we yavuze musaza we yavugaga ko ikimwaro ku mfura kirutwa n’urupfu, ubuzima bwe bwose ngo yabubayemo imfura.
Iri joro ryarimo kandi inanga za Gakondo Group aho bacuranze zimwe muzo Mzee Sayinzoga yakundaga nka “Nyirabisabo”.
Abantu bagera ku 1500 bari bari hano, barimo abayobozi nka Minisitiri w’Intebe Anastade Murekezi, Minisitiri Francois Kaboneka, Amb Dr Richard Sezibera, Minisitiri Seraphine Mukantabana, Minisitiri Busingye, Minisitiri Dr Diane Gashumba, Senateri Antoine Mugesera, Fidel Ndayisaba uyobora Komisiyo y’ubumwe n’ubwiyunge ndetse n’umuyobozi w’Akarere ka Gasabo Stephen Rwamurangwa.
Mushiki we umukurikira witwa Louise Abimana yavuze ko bishimiyle ko Jean Sayinzoga atabarutse ashimwa n’umuryango we hamwe n’igihugu.
Ati “yangaga amafuti, yajyaga avuga ati imfura ntimwara, iyo yamwaye biba birutwa n’urupfu.”
Sayinzoga yavutse mu 1942 mu bice bya Rutsiro, ngo ageze mu myaka icumi na…yasize inka ajya kwiga, ibintu ngo byabanje kurakaza se uburyo bata inka bakajya kwiga.
Ise ni uwitwaga Bushari wishe ingwe.
Mu 1963 mukuru wabo Ndongozi wari imfura iwabo yitabye Imana asiga abana Sayinzoga afatanya na mushiki we kubarera kugeza arangije kwiga Kaminuza agakomereza amashuri i Burayi
Mushiki we yavuze ko yigeze kugera aho ashwana na Sayinzoga kuko yifuzaga ko arongorwa akajya murwe we agakomeza kurera abana undi atabishaka.
Ati “agiye kwiga iburayi ubwo indege yamujyanaga ya boyingi narayirebye mbura n’ibuye ngo nyitere. Na Genocide ije itwara abana bose isiga Bedette (Bernadette Kayitesi). ”
Abimana yibukije kandi uburyo musaza we yatangije umukino wa Karate mu Rwanda, i Burundi n’ahandi.
Me Fidele Karangwa yavuze bari i Burundi mu buhungiro Me Sayinzoga yabatoje Karate no gukunda u Rwanda.
Me Burabyo bamenyanye mu 1975 yavuze ko Me Sayinzoga yatangaga amasomo akomeye ya Karate n’ikinyabupfura ku buryo abenshi byabananiraga bakivanamo.
Lt Joseph Sabena (Rtd) wamugariye ku rugamba yavuze ko Sayinzoga nk’umuyobozi wabo yabagaruyemo ikizere n’ubu ngo kikibabeshejeho.
Ati “yatumye twiga za computer, atuma tubona inzu zifite ibyangombwa byose, atugarurira ikizere ubu turacyeye”
Jean Sayinzoga yabaye umuyobozi mwiza aho yakoze hose kugera no ku Mudugudu w’Intashyo aha Kimironko aho yari atuye hafi y’umuhanda umanuka ujya ahitwa kuri 12.
Sen Antoine Mugesera yavuze byinshi mu bikorwa byiza bya Sayinzoga birimo n’ishyirahamwe yayoboraga ryarihiraga amashuri abana barokotse Jenoside batishoboye ryitwa Rera Neza.
Sen Mugesera ati “Sayinzoga ntiyagiye nk’Abagesera
ajya gusaza yaradutumiye aduha inzoga, turaganira atubwira ko yadutumiye ngo tuganire naho yaradusezeraga.”
Jean Sayinzoga arashyingurwa i Rusororo kuri uyu wa kane saa cyenda nyuma ya misa yo kumusabira kuri Paroisse Regina Pacis i Remera saa sita.
Photos © Daddy Sadiki Rubangura/UM– USEKE
RUBANGURA & J.Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW
11 Comments
Imana imwakire mubayo ikomeze umuryango we ngewe namwikundiraga gsa nabonaga arinfura yirwanda.
SAYINZOGA yabyirutse ari umusore mwiza w’umurava n’ikinyabubfura, asaza ari umusaza mwiza w’imfura n’inyangamugayo, none yitabye Imana ari inyamibwa. Imana imwakire mu bayo.
Twihanganishize abo asize bo mu muryango we.
nonese asize abana bangahe??? abuzukuru bangahe?? ntabwo ubuzimabwe mwabusobanuye neza ariko imana imwakire yarinyanga mugayo pe
SEN SEI JEAN SAYINZOGA IMANA IMWAKIRE I JABIRO KANDI IMULINDE MU BAYO.
Imana imwakire mu bayo!Umuseke ndabakunda ku ma foto aherekejwe n’ibisobanuro!!!
Uyu musaza bigaragara ko yari akomeye kandi akunzwe. Ese ntimwaduha CV ye yuzuye? Yakuriye he, yize he, yize iki, imirimo itandukanye yakoze, yashakanye na nde, asize abana bangahe … ?
RIP SEN SEIN
UMUSAZA JEAN SAYINZOGA YAVUKIYE KU KIBUYE/RUTSIRO YUBU, YIGA MU ISEMINARI NTO YO KU NYUNDO, AKOMEREZA KAMINUZA IRUHANDE/BUTARE NDETSE NI UBURAYI. NYUMA YAJE GUHUNGIRA IBURUNDI KUBERA LETA MBI ZAYOBOYE URWANDA ZIBIBA AMACAKUBIRI.
Ngewe uyu musaza yambabaje cyaneee kuko ubusanzwe nkunda abantu kakina kara-te.
Ariko ntitugakabye gutuka ubuyobozi bwa kera: none se yize kaminuza i Butare nta buruse afite? Yoherejwe gukomeza muri kaminuza i Burayi se ho nta buruse ahawe na leta y’u Rwanda muri iyo myaka? Ukuri burya guca mu ziko ntigushye!
Eeeh ! Yasabye ko natabaruka batazigera bavuga iby’amashuri ye ! muri make ntayo yize.
Comments are closed.