Digiqole ad

Kuri bamwe gutumiza ifumbire mva ruganda ngo harimo amananiza, kuri RAB ngo bifite impamvu

 Kuri bamwe gutumiza ifumbire mva ruganda ngo harimo amananiza, kuri RAB ngo bifite impamvu

RAB ivuga nta muntu wimwa amahirwe yo kwinjira muri ubu bucuruzi yujuje ibisabwa/Net Foto

Hari abavuga ko gutumiza ifumbire mva ruganda mu Rwanda birimo amananiza ku bashoramari bato, ndetse bakavuga ko haba hari ababyihishe inyuma bo mu bigo bikomeye, ariko Ikigo cy’Ubuhinzi RAB ivuga ko amahirwe afunguye kuri bose, gusa ngo ‘miliyoni imwe ntiyatumiza ifumbire’.

RAB ivuga nta muntu wimwa amahirwe yo kwinjira muri ubu bucuruzi yujuje ibisabwa/Net Foto

Umwe mu bacuruza ifumbire mu gihugu, yatangarije Umuseke ko bigoye kugira ngo umuntu abe yakwinjira mu bemererwa gutumiza ifumbire mva ruganda mu Rwanda.

Ati “Ni ibintu bigoye, sinzi niba warasomye ukareba ibisabwa, ni ibintu bigoye cyane ku bantu b’abacuruzi bari basanzwe badateye imbere, kuko ukuntu babivugaga ntabwo twumvaga ko bizaba bisaba ibintu biremereye cyane.”

Uyu mucuruzi uvuga ko bakeneye ubuvugizi, avuga ko haba hari abantu bihishe inyuma yo gushaka kwikubira isoko ryo gutumiza no gucuruza ifumbire mva ruganda.

Ikigoranye kiri mu gutumiza ifumbire, ngo ni uko basaba ko umuntu uyitumiza, cyangwa Sosiyete iyitumiza igomba kuba ikora ku rwego rw’akarere ka Africa y’Iburasirazuba (ni ukuvuga irenze ku kuba ikorera mu Rwanda).

Ati “Icyo twifuza ni uko bagabanya ibisabwa, bakareka buri wese akaba yabasha kujya muri ubwo bucuruzi, ariko bidahenze cyane, kuko niba bari bavuze ko ari ukugabanya (gukuraho) imbogamizi, urumva ntizaba zivuyeho kandi ushyiramo ibintu biremereye [n’ubwo byumvikana ko ari uguca akavuyo].”

Mu nyandiko Umuseke ufitiye kopi ikubiyemo ibisabwa ngo umuntu aba yatoranywa mu bemerewe gutumiza ifumbure mva ruganda ku isoko ryamaze gusohorwa na RAB, harimo ko uwifuza gutumiza ifumbire aba “Afite uburambe bw’igihe kirekire mu gutumiza hanze cyangwa gukora iyo fumbire yifuza gutumiza.”

Harimo ko utumiza ifumbire yo mu bwoko bwa granular fertilizer, “agomba kuba yarigeze gutanga nibura MT 500 z’iyo fumbire ku isoko ryo muri Africa y’Iburasirazuba, iyo hagati n’iyo mu Majyepfo.”

Bavuga ko utumiza ifumbire agomba kugaragaza inyandiko y’amasezerano yagiranye na Bank izwi yiteguye kumuha amafaranga ndetse no kuba bagaragaza ko bafite ububiko bw’ifumbire cyangwa  hari ikigo gikora amafumbire/kiyacuruza biteguye gukorana.

Bagomba no kuba bafite inzobere, ifite impamyabumenyi yo ku rwego rwa Masters mu byo gusesengura amafumbire cyangwa ufite urwego rwa A0, n’uburambe bw’imyaka itatu muri ibyo.

Iyo nyandiko igaragaza ko mu mwaka 2017/18, u Rwanda rukeneye MT 50 500 by’ifumbire mva ruganda.

Dr Telesphore Ndabamenye (Head of crop production and food security department) mu kigo cy’Igihugu gishinzwe ubuhinzi, RAB, avuga ko amahirwe afungutse kuri buri wese wujuje ibisabwa kugira ngo abe yatumiza ifumbire mva ruganda.

Aganira n’Umuseke yagize ati “Igishoro gito nyine ntigitumiza ifumbire. Abo ni abatumiza ibintu byinshi ntabwo ari abacuruza details, abo ni abashoramari banini bagomba kuzana ifumbire igaragara kugira ngo tutazayibura mu gihugu. Ntabwo umuntu ufite miliyoni imwe yajya gutumiza ifumbire mu gihugu ntiyabishobora, nta kibazo bifite.”

Dr Ndabamenye avuga ko niba babaza ko utumiza ifumbire aba afite imari shingiro  runaka, icyangombwa ari uko agomba kuyerekana kugira ngo bamufate.

Ati “Ntabwo twafata abantu b’abashushanyi runaka, bamwe usanga ngo umuntu atsindiye isoko, ejo wamubaza ifumbire akayibura. Ntacyo bitwaye, abo bato nta karengane karimo, ni uburyo bwo gushyiraho ibisabwa kugira ngo ifumbire itazabura mu gihugu.”

U Rwanda rusanzwe rukorana na bamwe mu bashoramari banini nka Yara International, One Acre Fund/Tubura, Murenzi Supplier, ubwo inzira ikaba ifunguye no kubandi babifitiye ubushobozi.

Dr Telesphore Ndabamenye ahakana ibivugwa ko harimo gukumira abashoramari bato (b’Abanyarwanda) muri ubu bucuruzi, ibyo yita “amatiku”.

Ati “Iyo isoko baritangaje ujyamo, ugatoranywa cyangwa ntutoranywe. Iyo bavuze ngo barashaka kubaka inyubako ya etage eshanu, wowe ugashaka kubaka iy’imwe, bafata nyine uwo wubaka etage eshanu. Ikibazo cyaba hari uwujuje ibisabwa noneho ntibamufate, ipiganwa ni icyo rivuze, ni ikibazo cy’amahame.”

Abatumiza ifumbire babitsindiye iyo bayigejeje mu gihugu, ikwirakwizwa na APTC (Agro Processing Trust Cooperation) hirya no hino mu gihugu, igacuruzwa n’abacuruzi b’inyongeramusaruro, ku bahinzi.

HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW

14 Comments

  • Bajya kurira ruswa hanze y’igihugu nibwo buryo bworshye birazwi. Kuki se batayiha abanyarwanda nta mabanki ahari nta bahanga bo gusuzuma ihagez bahari? Icyo bapfa si uko bazana qualite bakeneye? niyo mpamvu inzara izakomeza kutunogonora kubera politiki yo guha akazi abandi

  • Dore ariko,
    Ibibera muri RAB ni agahoma munwa, itangazamakuru ntabwo muba mwacukumbuye bihagije. Ubu barimo barashaka ku ngufu ko YARA iryagukana icyo mutabona n’Iki se !!!!

  • Bamaze kujya bapanga na Company zo mu bindi bihugu bafitemo imigabane maze ntawe ugipfa gushinga Company inaha wanasanga niyo bayifitemo imigabane ikorera hirya y’imbibida!!! Barihaye umunyarwanda ufite cash se byatwara iki? habuze ufite za milliards inaha kwelii

  • Ariko hari ibintu Leta ikwiriye gukurikirana. Cyane cyane ibijyanye n’amasoko kuko harimo ubujura buteye ubwoba. Ubu amwe mu masosiyete akomeye yamaze kwishingana ubundi ba rubanda rugufi bakaburiramo. Ibibera mu buhinzi ni agahomamunwa.
    Barakunaniza babona uri umwihanduzacumu bakagushyiraho Case ugafungwa.

  • Mwebwe ibyo nibyo muzi uqabajyana ahantu barimo gupiganira isoko ngo urebe ananyanga. Bakora uko bashoboye uwo bashatse agatsinda.

  • Ni murye ruswa y’abahinde n’abandi banyamahanga mwibuke ko byose bigira iherezo.Umunsi Leta yateyemo muzaba murira ngo babarekure mujye muza kwitaba

  • Haba Harimo ka commission nyine

  • Ntabwo gukandamiza ba Rwiyemezamiromo bato biri muri RAB gusa ariko ahari amasoko manini babahondagura ntacyo bitayeho

  • Iby’amasoko yo mu Rwanda! Muri RAB nuwihagazeho agakomeza guhatana baramufungisha

  • Twarangiza ngo nta Ruswa iri mu Rwanda muzakurikirane ruswa itanga muri MINAGRI biteye ubwoba

  • Twarangiza ngo nta ruswa iba mu Rwanda muzakurikirane ruswa TARA itanga muri MINAGRI biteye ubwoba.

  • Ubundi hari MINISITERI n’ibigo bimwe na bimwe nka MINAGRI,MINISANTE n’ibigo nka RAB,RBC n’I bindi bitaba bikwiye kuyoborwa n’Umusivili kabisa.kuko hari ibintu bakora ukibaza uko batekereza bikagucanga.

  • TARA yo urasubiza benshi ku isuka. Nzabandoraa ni umwana w’Umunyarwanda.

  • Ni YARA na TUBURA zeguriwe gucuruza inyongeramusaruro mu Rwanda abandi bari mu mandazi

Comments are closed.

en_USEnglish