Digiqole ad

Rusizi: Umugore bivugwa ko yari indaya yishwe n’abatamenyekana

 Rusizi: Umugore bivugwa ko yari indaya yishwe n’abatamenyekana

Mu karere ka Rusizi

Uyu mugore witwa Apolinarie Uwanyirigira, ari mu kigero cy’imyaka 42,  yari utuye mu mudugudu wa Nyakayonga mu kagali ka Kamashangi mu murenge wa Kamembe, harakekwa ko yishwe n’umugabo utahise amenyekana bivugwa ko yari amucyuye.

Aho yari acumbitse ku muhanda wa kane ahazwi nko muri cite, i Kamembe bivugwa ko arijo bagiye gusambanira ariko uyu mugore mu masaha y’igicamunsi ku wa mbere yasanzwe aryamye mu nzu yapfuye bikavugwa ko yaba yaranizwe.

Inshuti za nyakwigendera zatangarije UM– USEKE ko nta muntu bari basanzwe bafitanye ikibazo mu baturanyi be, ko uwamwishe hakekwa umugabo yaba yaribye amafaranga ibihumbi 500 mu bikorwa by’uburaya yajyaga akora.

Bavuga ko haba hari inzika uwo mugore yari afitiwe n’uwo mugabo, imyirondoro ye itaramenyekana neza,  gusa inzego z’ubuyobozi n’ iz’umutekano ngo ziracyari mu iperereza.

Umwe mu baturanyi ba nyakwigendera wari imwe mu nshuti ze, ari mu maboko ya Police ya Kamembe mu gihe hagikorwa iperereza ryimbitse kuri uru rupfu, kuko ni we wasanzwe mu rugo kwa nyakwigendera bwa mbere, ngo yari agiye kumureba ngo basangire.

Inzego z’umutekano n’ubuyobozi bwahise bugera ahabereye uru rupfu mu rwego rwo guhumuriza abatuye muri ako gace, basabwe kujya baba maso no kwandikisha abashyitsi babonye ku mudugudu, bagatanga n’amakuru ku muntu wese bashyidikanyaho.

Apolinarie Uwanyirigira asize umwana umwe, ariko na we batabanaga ngo yatwawe na se w’umu Tanzaniya.

FRANCOIS NELSON NIYIBIZI
UM– USEKE.RW

5 Comments

  • uyumugabo ndamwemeye tu nanjye hagize indaya intwara nibihumbi 50 nakoresha ibishoka nkayivana kwisi. ubundi indaya ikizikwiye nukwicwa kuko nazo ntakiza cyazo zokagwa kure

    • Niba se nyine uziko nta cyiza cyazo uba ujya kuzishakira iki ko ntawe ziza gukura iwe? Ahubwo abakwiye guhanwa ni abazijyamo, niho ibibazo bitangirira!

    • Harubwo ziz se kukugura ahubwo ibyo umwifurije byakakubayeho. Naruhukire mumahoro uwo wihoree ashakishwe abibazwe.

  • ubwose wowe umwishe waba ukoze neza? uzirinde kumena amaraso muvandi sibyiza; iyoninzika mbi,ese bo baba bazijyamo kuberiki?

    • Nanjye nti “ntyo !” Baba bajya kuzishakamo iki ?

Comments are closed.

en_USEnglish