Digiqole ad

Episode 75: Nelson, Mama Brown na John bagiye gusura Brown na Papa we, biba ibindi

 Episode 75: Nelson, Mama Brown na John bagiye gusura Brown na Papa we, biba ibindi

John – “Yee? Ibi se birashoboka!”

Mama Brown – “Bigenze gute se John?”

John – “Ubu se arampamagara ngo bigende gute? Njye nanga uyu mugore iyo ampamagara!”

Mama Brown – “Uuh? Wamwitabye se ukumva icyo agushakira?”

John – “Apuuu! Hari ikindi se kitari ukumbuza amahoro? Reka nze ahubwo mukupe.”

Ako kanya John yahise akupa telephone, ayishyira mu mufuka. Agikura ukuboko mu mufuka ihita yongera irasona, akuramo vuba ahita yitaba ariko arakaye cyane hashira akanya bavugana, nako batongana avuye kuri telephone ahita avuga.

John – “Uyu, na we aba antesha umutwe wagira ngo nako…!”

Mama Brown – “Disi ntukajye urakara, ubu se koko uwo muntu akubwiye iki gitumye uhinduka?”

John – “Mama Gaju, byihorere gusa aho bigeze ubu ndabirambiwe, uyu mugore aranze arankorogoshoye!”

Mama Brown – “Ayiga Mana! Utambwira ko ari wa wundi wadusanze mu rugo cya gihe?”

John – “Undi se yaba nde? Ni uwo nta wundi!”

Mama Brown – “Nyamara nubwo uri mu bibazo bya Nelson ariko nawe ukwiye gukemura icy’uriya mukobwa.”

John – “Reka nagende! Yahemutse ubugira kenshi nanjye nsigara nshaka amahoro aho yayaburiye niho nayaboneye, natazana uwankomotseho azagende abone kuko atagiriye impuhwe umuziranenge!”

Ibyo John yabivugaga ababaye cyane, byumvikanaga mu ijwi n’isura ye yahise ihinduka bigaragara, hashize akanya ahita yongera aravuga.

John – “Mama Gaju, reka dutahe kandi wakoze cyane kumva uno mwana waje adukeneye, icyo nifuza ni uko umuryango uzongera ukagaba ubumwe maze ukongera kwishima.”

Mama Brown – “Nanjye ni ukuri nibyo nifuza, ejo nzajya kureba Brown mwinginge. Nelson, uzaze tukajyane!”

Njyewe – “Rwose nicyo cyanzanye, nzaba mpari rwose kandi murakoze cyane si nzi uko nabashimira.”

John – “Nanjye ndumva nshobora kuzaba mpari, nzaza tujyane rwose.”

Mama Brown – “Nuko nuko Nelson, rwose ndakwinginze niba ari n’amakosa wakoze uvugishe ukuri ndifuza ko nakongera kubabona muri kumwe ndetse mukangaragira nkishimira kwitwa umubyeyi. Uzi ukuntu maze kumva ko wowe na Gasongo mwatandukanye, nasubiye muri bya bihe twatereye impinga tukerekeza iwanyu tugasangira udushyimbo n’utujumba, ubu se Nyogokuru na Sogokuru baramutse babyumvise koko bagira ngo iki?”

Njyewe – “Mama, nanjye ni cyo mpora nzirikana kandi mparanira ko biriya byose bitazaba umugani ahubwo bizaba ibuye twatangiriyeho twubaka ubuzima bushya, ni nayo mpamvu tuje hano iri joro.”

Mama Brown – “Yego shenge, ngaho Imana ibarinde ni ah’ejo tugiye hariya hantu, mpatinya gute se! Iyo mpibutse umutima uransimbuka!”

John – “Humura ntabwo iteka ryose uzahora ujyayo Mama Gaju! Hari umunsi uzajyayo uhasezera.”

Mama Brown – “Ahaa! Reka nizere ko wenda uwo munsi uzaza.”

Njyewe – “Humura Mama, umunsi urashira havaho umwe kandi umunota urashira usatira ya saha.”

Mama Brown – “Nuko nuko murakoze kundema agatima.”

Ako kanya twahise duhaguruka dusezera Mama Brown turasohoka atugeza ku muryango dukomeza ku muhanda, John akingura imodoka twerekeza mu rugo iwe, tukigerayo umuzamu yarafunguye turinjira aparika imodoka tuvamo arakingura turinjira, tugeze muri salon dusanga TV yaka, Kiki we yasinziriye mu ntebe, John arayizimya aramwegera amukoraho.

John – “Kiki! Kiki!”

Kiki – “Yeee! Ibiryo barabitwaye wee! Ya sosi barayinyweye, isupu barayimena….!”

Kiki yabyutse asakuza cyane John aramufata abonye ari Boss we aratuza arabyuka aricara.

John – “Humura ni twebwe sha Kiki.”

Kiki – “Ahwiiii! Boss ni wowe? Nari ngize ngo barabitwaye wee!”

John – “Tuza ntacyo uba, ko wasinziriye hano se bite?”

Kiki – “Nari ngutegereje Boss, urumva naba ndyamanye iki Boss atari yataha? Eeeh, dore Nelson! Amakuru Nelson?”

Njyewe – “Bite Kiki, ewana amakuru aragenda aba meza.”

Kiki amaze kunsuhuza yahise anyakira igikapu arakirukankana ajya kukibika hashize akanya aragaruka.

Kiki – “Eeeh! Nelson, icya mbere cya kwanza wowe na Boss welcome, karibu!”

Twese – “Hhhhhhh!”

Njyewe – “Urakoze Kiki! Andi makuru se?”

Kiki – “Ni meza kabisa mpagaze neza nta mabuno nteye mu muhanda!”

Twese – “Hhhhhhhhh!”

John – “Ariko narumiwe, ibyo se noneho wiharaje ni ibiki mwo kabyara mwe!”

Kiki – “Yebaba wee, Boss nawe koko utwara imodoka ntuzi ko iyo uparitse, amabuno yayo areba mu muhanda bakwandikira? Njye naparitse neza rero!”

Twese  – “Hhhhhhh!”

John – “Nuko nuko sha, ngaho jya kwiryamira kandi wakoze kudutegereza.”

Kiki – “Oya ahubwo karibu ku meza, uzi ko nari ndi kurota babitwaye?”

Twese – “Hhhhh!”

John – “Ese niyo mpamvu nsanze usakusa ngo na ya sosi?”

Kiki – “Boss, wahora ni iki ko babitwaye bakanywa isosi, isupu bakayimena!”

Twese – “Hhhhhhhh!”

John – “Kiki we! Ngaho reka twumve ibyo biryo uri kurota, ariko ibyo ari byo byose bishobora kuba biryoshye?”

Kiki – “Eeeh! Boss ntunzi isambaza se? Ahubwo ikimbabaje nuko ubugari bwakonje, ubu ntibwabaye ikote koko?”

Twese – “Hhhhhhh!”

Twarasetse tujya ku meza, dutangira kurya tunaganira ibitwenge bya Kiki na byo ari byinshi, dusoje dore ko amasaha yari anakuze tujya kuryama.

Nkigera ku buriri natangiye gutekereza byose nongera kubona neza imbazi za kibyeyi, nongeye kwibuka ukuntu John na Mama Brown banteze amatwi ndetse bakanyereka ko hari ikizere bakimfitiye, numva nongeye kugira imbaraga. Iryo joro nasinziriye nk’agahinja kubera iminsi nari maze ntasinzira bitewe n’ibitekerezo.

Nakangutse mu gitondo kare, ndabyuka nkora ku kimenyetso ubundi nerekeza muri douche mvuyeyo nditunganya ndasohoka mba ngiye muri salon nsangayo Kiki tuba twiganirira hashize akanya John araza aradusuhuza dufata ifunguro rya mu gitondo dusoje turasohoka twinjira mu modoka twerekeza kwa Mama Brown ngo tujyane kuri gereza.

Twagezeyo dutungurwa no gusanga ahagaze ku muhanda, John arahagarara afungura ikirahuri.

John – “Twagiye se?”

Mama Brown – “Eeeeh? Ese ni mwebwe?”

Mama Brown akitubona yaratunguwe, afungura umuryango arinjira aradusuhuza John arahaguruka ashyiramo iya kabiri dufata urugendo, mu nzira tugenda.

Mama Brown – “Mbega amahirwe ngize, uzi igihe nari maze ntegereje moto? Imana ibahe umugisha ni ukuri.”

John – “Twese Mama Gaju! Byandenzeho mba naguhamagaye mbere yo kuza.”

Mama Brown – “Urabona bitikoze se? Imana ishimwe rwose, gusa nsize urubanza iwanjye.”

Twese – “Yeee?”

John – “Usize urubanza ruhe se Mama Gaju?”

Mama Gaju – “Dore nsize ba nyiri amazu mbamo bazinduka batera metero, niba bagiye kugabana sinzi.”

Njyewe – “Ariko iby’umitungo ko bisigaye bimeze nabi muri ino minsi? Uzi ko nanjye aho mba i Kigali nasize bari kubirwaniramo!”

Nkimara kuvuga gutyo ako kanya John yahise afata feri, atangira kugenda buhoro, turenze nka metero 100.

Mama Brown – “Ko ugiye buhoro se imbere harimo abapolisi?”

John – “Oya ntabwo aribo nikanze ahubwo nashakaga kumva neza ibyo Nelson avuze.”

Mama Brown – “Harya avuze ngo iki ko ntabyumvise neza?”

Njyewe – “Nari mvuze ngo natwe amazu tubamo bahora bayarwaniramo ahubwo ubanza nzasanga baragurishirijemo n’ibyo nasizemo!”

Mama Brown – “Nelson, wowe buriya jya wituriza haguma amagara naho imitungo yo nta gihe batazayirwaniramo, hari n’abahagwa!”

Njyewe – “Dore aho mbabwira tuba haherutse kuberamo ubukwe maze mu kubutaha dusanga ibyari ubukwe ahubwo ari urubanza.”

Mama Brown – “Yesu wee? Urubanza ruhe se?”

Njyewe – “Umugabo yahaye umwana we inzu itari iye ngo azayirongoreremo, ayeretse umugeni we asanga azi byose kuri iyo nzu ndetse amubwira byinshi biyerekeyeho, ku munsi w’ubukwe aho kuyitahamo babwira abantu ukuri kose, barakinga bajya kuba ahandi.”

John – “Ngo? Ibyo se byabayeho Nelson?”

Njyewe  – “Cyane rwose! Ahubwo ni ejo bundi.”

Mama Brown – “Abo bana babaye imfura pe! Buriya imitungo ndayitinya cyane, ikintu cyatumye nomongana ngo nkunde nkize amagara?”

Njyewe  – “Yewe? Koko se Mama?”

Mama Brown – “Icecekere Nelson, ubuzima ni inzira ikomeye uwayinyuze akagera aho ajya, ajye ashimira Imana yibuke n’abakiri inyuma.”

Njyewe – “Yooh? Ihangane Mama! Imana izagushumbusha kandi n’abo bakwirukankana umunsi umwe ushobora kuzabahindukana, cyakora njyewe sinabishobora pe! Ubu koko naheba nkabareka bagatwara?”

John – “Mama Gaju, none se wa mugani wa Nelson, ubwo amaherezo azaba ayahe? Na n’ubu uracyahunga ibyawe?”

Mama Brown – “Nzarya ducye ndyame kare, kugira byinshi ariko nkabura amahoro sinabishobora. Nibahaga bazansagurire. Nelson, burya iyo uriho ntacyo udashobora kugeraho ariko udafite ubuzima ntacyo wagerago. Njye nahisemo ubuzima kuko nifuza kuzagera ku bisumbye ibya data bamporaga, kandi mfite ikizere ko nzabigeraho.”

John – “None se Mama Gaju, uwagufasha kubikurikirana?”

Mama Brown – “Reka reka batazamenya aho mba ahubwo bikaba ibindi!”

John – “Njyewe uzantungire agatoki ubundi witurize, burya wirukankana umugabo kera ukamumara ubwoba nanjye ndumva nshaka kubirukankana.”

Mama Brown – “Oya John! Sinagushora aho nahunze.”

John – “Ubu wararekuye pe?”

Mama Brown – “Rwose nararekuye icyo nshigatiye kandi nahoraga nifuza, ni ubuzima naho ibindi byo ni nko gupfumbata umwuka.”

John – “Ayaya, niko se sha Nelson, aho muba se bashaka no kugurisha ra? Cyangwa ni ugutongana gusa?”

Njyewe – “Eeeeh! Ahubwo niba ejo barumvikanye baraye bayiguze da!”

John – “Ngo? Koko se, ntibishoboka!”

Njyewe – “Eeeh! Ko bibababaje se?”

John – “Byihorere sha Nelson! Ubwo nyine bayitware nta kundi, ariko nusubirayo uzanshakire amakuru, nuramuka usanze uwahaguze na we ashaka kuhagurisha uzahite umbwira.”

Njyewe – “Nzabaza rwose nzababwira uko bimeze.”

Nasubije John tumaze kugera kuri Alimentation tugura ibyo tubashyira, ubundi turakomeza tugeze kuri gereza John araparika tuvamo twerekeza ku muryango turinjira, twicara aho abategerereza bicara. Hashize akanya baza kutwakira uwari ushinzwe gucunga umutekano atugezeho aravuga.

We – “Bite byanyu se?”

Twese – “Ni byiza.”

We – “Mama harya ntabwo ari wowe ujya uza gusura wa mwana ufunganwe na se?”

Mama Brown – “Yego ni njyewe! Erega ndabona nsigaye narabaye ikimenyabose!”

We – “Twarakumenye rwose! Muje kubasura se?”

Twese – “Yego!”

We – “Murihangana rero, ari wa musore ari kumwe n’abandi bari kuzuza impapuro zo gutaha nibavayo turamuzana.”

Mama Brown – “Ngo impapuro zo gutaha?”

We – “Yego! Harabura iminsi micye rwose agataha!”

Twese – “Wow!”

Mama Brown – “Naho se uwiwanjye?”

We – “Uravuga umugabo wawe se?”

Mama Brown – “Yego!”

We – “Yewe ibye ntabwo mbizi!”

Mama Brown – “None se mwabaye mumumpaye koko tukavugana mu gihe umuhungu wanjye ataraza?”

We – “Sawa, reka nze mubazanire.”

Uwo mu securite yahise agenda natwe dusigara aho, hashize akanya tubona Papa Brown araje, akitugeraho aho kugira ngo adusuhuze ahita avuga.

Papa Brown – “Dore mbese uko areba.”

Mama Brown – “Iki se, kandi mugabo mwiza? Uraho se ahubwo?”

Papa Brown – “Hariho wowe n’uwo mugabo wawe, ariko umunsi navuyemo hano nzabasiribanga nako…”

John – “Papa Gaju, rwose mwigira ikibazo Mama Gaju ni uwanyu njye nkaba inshuti y’umuryango!”

Papa Brown – “Umva ngo aravuga nta n’isoni, ndabizi ubu wirirwa usenga usaba ngo nzaheremo ariko ninsohoka uzabona uwo ndiwe sha, ahubwo mva mu maso sinshaka no kukubona!”

Mama Brown – “Ariko Mana yanjye koko Pascal wambabariye ugatuza ko nakubwiye kenshi ko uyu John angana imfura ya Data.”

Papa Brown – “Ndavuze ngo simushaka mu maso yanjye!”

John  – “Mama Gaju, reka mbe ntanze amahoro muransanga hanze.”

John yampereje ibyo yari afite, atera intambwe aragenda asohoka tumureba akirenga ngaruye amaso mbona Brown ampagaze imbere.

Brown – “Ariko Mama nakubwiye ngo iki? Ntabwo nakubwiye ko ntashaka kuzongera kubona Nelson mu maso yanjye?”

Mama Brown – “Humura mwana wanjye tuza unyumve narakubyaye.”

Njyewe – “Bro, wirenganya Mama wawe kuko byose ninjye biri ku mutwe mbabarira unyumve ni cyo kinzanye.”

Brown – “Ngo nde? Ngo Bro? Hari kera ntaramenya uwo uri we, umbabariye wava hano kuko kamere iri kuzamuka, nureba nabi ndakwambara!”

Njyewe – “Nta cyambuza kukwita umuvandimwe kuko ibyo nakoze byose nabikoze kubera amateka akomeye yanjye nawe, ndagusabye nyumva kuko mfite ukuri gusiba ikinyoma Dovine yagupfutse mu maso, Gasongo akacyambara akaberwa akanta mu nzu akagenda!”

Brown – “Aho ubera mubi rero ni aho, ubwo uje kugerekaho n’agashinyaguro? Nelson, ibyo wakoze warabikoze sinshaka kongera kumva uhingutsa Dovine mu matwi yanjye, naraguhariye ariko nanjye ninza nzihorera!”

Njyewe – “Bro, ni ukuri nyumva ngusobanurire byose…”

Brown – “Ariko uwo Bro uvuga ni nde? Nako n’ubundi ibi ninjye wabyiteye nemera kukwizera nkakubwira byose, tugasangira byose si menye ko uri gukabakaba umujugujugu ngo uhamye mu maguru yanjye? Genda singushaka!”

Papa Brown – “Yego sha, utangiye kuba umugabo noneho ndabona wahumutse amaso, batumure bagende!”

Mama Brown – “Brown mwana wanjye watuje ukemera ukumva Nelson akakubwira byose ko wahuye n’umukobwa mubi hejuru y’uburaya bwe agashaka no guca umuryango wawe.”

Brown – “Mama, mbabarira ntiwongere kumbwira ayo magambo, bibe ubwa mbere n’ubwa nyuma mbyumvise.”

Papa Brown – “Yego sha! Mwiyame, erega nta keza k’abagore, komeza umutuke ndagufasha.”

Mama Brown – “Papa Gaju, iyo uba wari uzi ko nta keza k’abagore ntuba waragiye gushurashura ukanzanira kabutindi ukagerekaho no kuba ufunzwe ushaje ngo ngaho urazira gusiba ibirenge by’aho wanyuze, wacishije make ko urwo uriho rutakoroheye?”

Papa Brown – “Wamwumvise! Urantutse ngo ndashurashura! Eeh, gereza wee! Gereza idatuma umugabo yikubitira umugore koko nzakuvamo ryari?”

Mama Brown – “Mwana wanjye rwose nzanywe no kukwinginga ngo wumve umuvandimwe wawe, iyaba wari uzi ko iyo uba udafunze ari wowe wari kubigwamo ukaba igitambo cy’uriya mukobwa mubi.”

Brown – “Mama, Nako reka nigendere ndabona wanze kumva ibyo nkubwira.”

Njyewe – “Brown, wakwihanganye ukareka kugenda ukanyumva koko ko ibyo Mama akubwira ari ko kuri ukeneye?”

Papa Brown – “Ca hano twigendere sha!”

Mama Brown – “Oya Mwana wa! Nyumvira ndi nyoko kandi nutanyumvira nta wundi uteze kuzumvira.”

Papa Brown – “Ceceka aho! Ni wowe se wamubyaye wenyine? Nanjye agomba kunyumvira. Ku itegeko, Brown, ca hano tugende!”

Brown – “Mama, ngiriye ko wambyaye kandi wababaye kenshi mu buzima bwawe bwose, ngiriye ko ari njye mfura wibarutse ugakora byose ngo umpe ibyo nkeneye, nibutse ko naguhozaga buri munsi sinagenda nsize amarira agushoka ku matama kubera njye………………

Ntuzacikwe na Episode ya 76 muri Online Game…………

*******************

43 Comments

  • Mng

    • Ntacyo ntoyemo pe! ntacyo muvuze, kuva mu rugo kugera kuri gereza, nyamara mu bibajyanye aribyo twari dutegereje ntacyo bavugiyeyo! Ni ukutumarira igihe gusaaaa! Mwagombye kureka byibuze tukumva icyo Brown avuga kubyo Nelson amubwiye kukiririrwa icyo none ntacyo muvuze

  • Yoooo, Nelson humura kandi ukomere Brown azacururuka akumve ukuri kujyeahagaragara wongere kwishima.

  • Mng,ariko ngo bazirunge zange zibe isogo,akabaye icwende ntikoga ngo gacye niyo koze ntigashiramo umunuko,pasika nudahinduka ngo usabe imbabazi uzagwa mu munyururu pe!!

  • Mbega pascal,ni inyamanswa!arko disi nyina wumuntu ni ikintu gikomeye.Brown ndakeka agiye kumenya ukuri

  • Ubuse mutubwiye iki muriyi nkuru koko! Itangiye bagiye gusura brown ngo bamubwire ukuri, irangiye bagezeyo ariko bataravugana ingingo yabizanye! Mwanditsi isubireho,

  • Ukuri kuraganza igihe cyose

  • Ndabona arije nyitanguye .

  • Basigaye batunopfesha peee!!! Ingingo 1 kumunsi kko; bajya kuri Gereza, ejo bazaduha Brendah, ejobundi Nelson asubira i Kgli????

  • Eeeeee,ni hatari kabisa

  • Thx Umuseke. Mbega Pascal utajya ahinduka Mma Brown ariko amubwije ukuri ndanyurwa rwose aho amusubije avuze ko nta keza k’abagore. Nizere ko Brown agiye kwemera gutega amatwi Nelson. John we niyihangane nta kundi kbsa ntakundi burya ibyago bigwira abagabo.

  • Byiza cyane, inkuru yacu nziza yaziye igihe, ariko very short, amatsiko ko Brown azongera akaba umugabo nkuka nsanzwe mwemera akumva Nelson, Gasongo azumirwa n’ubugoryi bwe, Jojo we ntabwo yatwara igihe umuntu kuko ni birihanze wigendera,John n’umugabo kabisa,nta mugore agira ariko nkunda ko atiyandarika. mbese iyi nkuru ifite inyigisho zidasanzwe zahuye n’ubuzima bwanjye. Congz Online group and long live Umuseke.

    • Sorry, I wanna mean Online game group

  • Woww Ibintu birarushaho kuba uburyohe!:-P courage umuseke n’umwanditsi

  • BYIZA CYANE KO BROWN YEMEYE GUTEGA NYINA AMATWI ARUMVA NA NERSON UKURI KUMENYEKANE PEE

  • Yooooo disi Brown nacishe make amenye ukuri

  • Ni gato cyane weee!!Ubwo Brown yemeye gutega amatwi Mama we na Nelson wenda twizere ko yumva ukuri kwabo.Ariko Pascal bamufunze burundu ko atazahinduka ra!!

  • yewe nijye uhageze mbere pe mwakoze kugashyiraho kare nizereko Broken agiye kumva Nelson aha amatsiko nimenshi

  • Muraho,reka dutegerez wenda brown arashyira abateg amatwi,ark papa brown we ntiyumva pe!abe agumyemo!

  • Muraho,reka dutegerez wenda brown arashyira abateg amatwi,ark papa brown we ntiyumva pe!abe agumyemo!mugeragez kuduha utundi vuba kuk amatsiko amez bad

  • Musigaye mudusondeka noneho pe!kagize kuba kagufi;kagize kuba ntamakuru aryoshye arimo
    icyo mwakoze nukurondogora ngo twinjiye mumodoka;turagenda;tugezeyo baradukingurira;john araparika;azimya imodoka;kiki aradukingurira…….
    come on mwanditsi!
    nkubu duheruka dovine ahamagara gasongo ark ntitwamenye ibyo bari gupanga;martin nawe ubu ugiye kumutindanaaaaa ugume uzenguruke kubantu batatu!
    niba ugirango inkuru itarangira vuba ark urimo no kuyibishya niba utarubizi
    gerageza gutanga episode itisubiramo kdi itari ngufi.
    uyi yo rwose ni nkaho ntacyo mutugejejeho gishyashya

  • Nelson ugize amahirwe yo kuvugana na Brown mubwire byose,John arashaka kugurira mama Brown imitungo ye ngo ayimusubize.Umuseke turabashimira mukomereze aho .

  • reka turindir turae iyo bija kumbure harigih Nelson Yokumvirwa!

  • Bjr! Inkuru ni nziza gusa muri gutanga gato cyane kd kungingo imwe. Mwareba uko mwongera. Ikindi Gaju ntiyigeze ataha muri vacance?? Mwashaka uko mumushyiramo wenda mwagiye ku musura ku ishuli cg yagize uwo ahamagara kuri telephone. Merci

  • Amatsiko ni menshi komeza

  • mbega brown ndumva mwishimiye rwose ukuntu yubashye umubyeyi we.gusa ndigushyugumbwa kugaragaza ukuri martin nkamushyira kukarubanda

  • Umuseke murakoze ariko episode ibaye ngufi cyane. Ariko Nelson nubwo ari mukuri kandi mu byukuri ikimenyetso gifatika Dovine afite ari telephone ya Nelson Gasongo yamwatse, bashobora no gukomeza gukoresha mu manyanga,ndumva bakomeje gutsimbarara bikaba urubanza,hasabwako bategereza ko umwana avuka maze abakekwa Bose bagakorerwa DNA test.Ikinyoma kigakubitirwa ahashashe.

  • The fact is I like this story BT this episode oya pee….story yihinduriye mumuhini nkinsuka just…let me hope the next z gna b the best…
    Mob respect to OK lovers ov online game…ndabemera for real BT do we have a whatsapp group!!!???

  • oh Imana ibishatse Braoun yatuza akumva neza Nelson

  • bravo ntiwumva umwana warezwe uzirikana agaciro kumubyeyi ureke gasongo warangije guhobagira ariko nawe ubugoryi bwe buzamukozahasi yibagiwe uburyo nelson yamurwaniye ishyaka none aramwigaritse abaye ikigwari,reka brown amenye ukuri ahubwo ndabona umutego nelson yaragiye kugwamo ushobora kuzashibukana gasongo natitonda kuko numva ari inzanga idashishoza ngo ibanze itekereze jonh nawe ihangane utegeamatwi uwo mugore muganire kucyakorwa mukabona umwana wanyu kandi si kera kuko umuhungu wawe murahorana.bravo kumwanditsi wa story kuko uduha story nziza yuzuye inyigisho nyinshi muri iki gihe urubyiruko rwugarijwe nibibazo bikomeye murukundo no mubuzima rugenda runyuramo rero umuseke ni umwarimu mwiza w’urwo rubyiruko

  • Ahahah mbega pascal ntamugabo umurimo kbs,ati tuka nyoko nanjye ndagufasha!!??gusa mugerageze mureke kurondogora nkubu Nelson aho yagiriye kugisenyi wagirango nukwezi gushize.

  • Imana ishimwe ko Brown yemeye kumvira nyina ndatekerezako baratandukana yumvishe ukuri akanakwemera, naho ise we bazamufunge burundu kuko ntaragorororka ahubwo yaragoramye, Naho gasongo we bazabanze bamunyweshe amazi ntibazapfe kumubabarira gutyo gusa, kuko ikigaragara haricyo bamwijeje gituma yaranze kumva Nelson ndetse akaba agenda anabeshya nbitabaye bgaragara ko nawe abifitemo inyungu.

  • Yeweeee, ko mbona mu basomyi se hagiye kuzavukamo ba Pascal benshi ndabigira nte ra? Ntacyo nzaba Kiki cg se John, Bruno cg se Fiston naho abandi bo ndabona ari ba nta Bwenge nubwo ubumenyi bafite bwinshi. Nawe se abantu basomye inkuru ariko ikintu bumvise ngo ni kimwe cyonyine (ko John, Nelson na Maman Gaju bagiye kuri Gereza?). Ubwo se ntanubwo mwumvise ko Brown ahaye agaciro Nyina umubyara akaba agiye kumenya ukuri? nta nubwo mwumvise ko hari amatsiko y’uko Nelson agiye kwisobanura bigatuma umwambaro we wasizwe ibizinga ushobora kuba uri butangire gucya gakekegake? Ubwo ntabwo mwumvise ko John amenye ibiri kubera aho Nelson atuye kandi akaba agiye kuzabifashamo Maman Gaju na cyane ko nawe hariho amakuru ahafite? mbega mwebwe….

    Sawasawa na Pat muzisubireho kabisa.

    Ikindi kubavuga ko ari gato nimwihangane kuko Bombon ntabwo ingana n’Ipapayi cyangwa Umwembe ariko byose biraryoha. Chocolat ntingana na Cake ariko byose biraryoha, Ice cream niyo warya gake kakuryohera nkuwanyoye icyansi cyose cy’amata. Mureke tujye dushima kandi tugire no kunyurwa.

    Murakoze basomyi beza dukunda.

    • mubuzima critics ziremewe,sinumva ukuntu wafata umuntu ukamugereranya na pascal ngo nuko yavuze his point of view!wisubireho ahubwo ari wowe kko ndabona ntacyo urushije abo wise ba bwenge bucye

  • Nakumiro koko! Pascal ni bazumva ryari kabsa gusa akabaye icwende ntikoga babivuze ukuri gusa Brown nacururuke yumve Nelson amenye ukuri bizatuma adakomeza kumva amanjwe n’iriya bitch ngo ni Dovine gusa Martin nawe araje abone dore ibye na Dovine bigiye ahabona Nelson komera urugamba rugeze mumahina

  • mbega!komusigaye mukabya kuduha gato cyane!?nukobambe!Brown amenyeko akabura ntikaboneke ari nyina w’umuntu!?Brown,tega amatwi mamawawe,na Nelson!uramenya ukuri nunataha uzakomeza kubona ukuri kuko guca muziko ntigushye!wikwishinga pascal, kimeza ube intwari nkuko wahoze!John,abantu bihangana nkawe,nibake murikigihe,ariko tega amatwi uwomugore,muganire neza, ushobora gusanga nawe atanejejwe nuko yabuze irengero ryuwo yibarutse!mwanditsi,gerageza tumenye Gasongo na dovine,naphone ya Nelson na gahunda bafite kugeza Ubu!tks

  • Iraryoshe Pe! Please Hishura Ku Bihishwe Basi

  • Mbanje gushimira Mujyanama na Gakire uburyo baby urea n’inkuru y’umwanditsi. Please mureke twige gushima, uyu mwanditsi ajya kwiyemeza kutumara irungu nta nama yatugishije, abikorana ubushake n’ubwitange nta gihembo tumugenera gihoraho. Rero abakunzi b’inkuru ntitukamuce intege. Nkunze gusoma iyi nkuru ari saa Tatu cg saa mbiri z’ijoro aho ntuye mu Rwanda haba hakiri mu gicuku nta muntu numwe uba wari watanga comment, mu gatondo nkareba comments, ntunguwe na comment ya Sawasawa. Nukuri reka twumve ko ntawe udushyiraho igitugu cyo gusoma iyi nkuru, maze aho kuyisoma ukarangiza usenya umwanditsi, umugaya byaba byiza uretse kujya uyisoma cg ukarangiza ukicecekera. Ndashima aho inkuru igeze Kuko Brown aratashye Kandi atahiye igihe kuko niba ntibeshya kuko sindi umwanditsi ndibaza ko agiye kumenya ukuri agataha yakumenye.
    Murakoze, ndabakunda

  • Jeanne urakoze kdi ndagushyigikiye rwose abantu munenga umwanditsi mwigaye kuko abikora uko yabiteguye ntabikora uko MWe mubitekereza nimumuhe agahenge ategure injury ye uko yayiteguye hanyuma abashaka indende muzareke gusoma nimarakugwira muzabone muyisome umwanditsi tukurinyuma rwose jyuzinduka tuba dukanuye tugutegereje NGO tukwereke ko ubwira abumva

  • Nibaza Iyo umwanditsi asoma izi comment zacu uko aba ameze! sinzi niba nawe agira amatsiko yo kureba ibyo twayivuzeho! gusa ni umwanditsi mwiza Kuko adufasha kugira amatsiko no gukomeza inkuru muri Twe! kdi ajye yihangana impamvu bamwe ibabera ntoya bakanamugaya ni amashyushyu baba bafite! Kuko baba bayisomye! twese rero turagukunda!

  • Nshimiye ababa bigomwe umwanya wabo bagashyiraho comments, baba abagaya cg abashima bose ndabumva kuko baba babitewe no gukunda inkuru. Kuvuga ko ari nto nuko iyo usoma inkuru iryoshye uba wumva yarangira ushize amatsiko yose wari ufite. Kuvuga ko bavuze ikintu kimwe nuko iyo usoma uba wumva impande zose zavugwaho kugirango amatsiko ashire niba Nelson yaje gisenyi muri episode imwe umusomyi aba yumva umwanditsi yatubwira ko yavuganye na John akamufasha, mma Brown akamwumva, Brown agahita amenya ukuri, Brendah akamenya amacenga ya Dovine yose, Nelson agasura ba Sekuru agasangayo Nyina mbese byinshiii kdi ibyo byose umwanditsi aba afite uko yateguye inkuru ye nuburyo azayitugezaho kdi aba agomba no kudutera amatsiko kugirango dushishikarire kumenya episode ikurikiye udushya ituzaniye. Ikindi kandi nabwira umwanditsi dukunda nuko atajya ababazwa naho tumunenga kuko tubiterwa no gukunda inganzo ye bityo tukifuza ko amatsiko yayatumarira rimwe.

  • Merci umuseke muradushimisha!Umwanditsi komereza aho!Bavandimwe twige gushimira ibyiza na effort umuntu abayitanze ngo tubone twishime twarangiza tukabica amazi!Hari commentaires zibabaje.Umwanditsi niwe uzi iko Histoire ye yubatse.Tudashoboye gushimira
    tubimuharire tw dutegereze ibyo aduha.Mugire umugisha

  • Ubundi iyo usomye inkuru ukarekeraho burya uba uhombye byinshi kuko gusoma icyo abantu bayivugaho bituma ubasha kumenya abo mufatanyije gukurikirana iyo nkuru ndetse n’uburyo abantu bagira uko bafata ibintu. Iyo ukurikiranye neza bituma umenya kubana n’abandi kuko habamo abadahugurika, abumva buri wese uko atekereza, abashishoza….

    Kuba inkuru ishobora kuba ndende uyu munsi ejo ikaba ngufi byose biterwa n’uko umwanditsi aba yarateguye inkuru. Iyo ubigereranyije no gusoma igitabo runaka kandi kinini wasanga nta muntu Wabasha kurara akirangije kubera umwanya ndetse n’izindi mpamvu nyinshi. Ikindi nuko umwanditsi ntekereza ko iyo yandika aba yitaye kuri twese kuko inkuru ntiyagenewe umuntu umwe cyangwa babiri. hari abayisoma aho bari ari ku manywa, abandi aho baherereye ari nijoro. Muri abo bose harimo abayisoma bari ku kazi kandi ntibagomba kwica akazi. Jye mbona umwanditsi ari umuhanga kuko ibintu byose asa nkaho aba yarabitekerejeho mbere yo gukora no kwandika inkuru.

    Murakoze kandi basomyi, Ikinyamakuru ndetse n”umwanditsi nyir’izina.

Comments are closed.

en_USEnglish