Digiqole ad

AMAFOTO: Patient BIZIMANA yujuje salle ya Convention Center

 AMAFOTO: Patient BIZIMANA yujuje salle ya Convention Center

Kigali – Patient Bizimana yaraye akoze igitaramo gikomeye muri imwe mu nzu mberabyombi ya Kigali Convention Center. Igitaramo cye kuri uyu munsi wa Pasika kitabiriwe n’abantu benshi cyane, iyi salle yagikoreyemo yuzuye ndetse bamwe baje bacyererewe ntibemerewe kwinjira kuko salle yari yuzuye.

Igitaramo cya Patient Kitabiriwe na bantu benshi cyane
Igitaramo cya Patient Kitabiriwe na bantu benshi cyane

Ni igitarao cyari icyo guhimbaza Pasika asanzwe akora buri mwaka.

Ikigataramo cy’ijoro ryakeye cyatangiye saa moya z’ijoro kirangira ahagana saa tanu.

Kwinjira muri iki gitaramo byari ibihumbi bitanu (5000Frw) mu myanya isanzwe n’ibihumbi icumi (10 000Frw) muri VIP.

Uyu muhanzi w’indirimbo zihimbaza Imana hamwe n’abamufashije bashimishije cyane abitabiriye iki gitaramo mu ndirimbo zitandukanye z’Imana.

Iki gitaramo cyatangijwe n’itsinda rya Shining Stars hamwe n’umuhanzi  Papy Clever ufite ubuhanga mu kuririmba no gucuranga. Nyuma gato Patient Bizimana nawe yahise aza atagnira kuririmba. Ahera ku ndirimbo ze za Pasika hamwe na zimwe zo mu gitabo.

Indirimbo yitwa ‘Iyo neza’ yayifatanyije na Gaby Kamanzi.

Muri iki gitaramo kandi haciyemo umwanya wahawe Apotre Joshua Masasu wabwirijemo ubutumwa bwiza.

Abantu benshi cyane bitabiriye iki gitaramo bagaragaje kunyurwa n’indirimbo za Patient Bizimana n’abahanzi bamufashije nka Ap. Apollinaire Habonimana w’i Burundi na Marion Chako wo muri Kenya.

Abantu benshi banyuzwe n'indirimbo
Abantu benshi banyuzwe n’indirimbo
Abasore n'inkumi nabo banyuzagamo bakabyinira Imana
Abasore n’inkumi nabo banyuzagamo bakabyinira Imana
Sale ya Convention Center yuzuye cyane
Sale ya Convention Center yuzuye cyane
Alain Numa niwe wabaye umusangizi w'amagambo mu gitaramo cya Patient
Alain Numa niwe wabaye umusangizi w’amagambo mu gitaramo cya Patient
Aline Gahongahire ibumoso n'umunyamakuru Evelyne umurerwa nabo bari bitabiriye igitaramo
Aline Gahongahire ibumoso n’umunyamakuru Evelyne umurerwa nabo bari bitabiriye igitaramo
Abafana ba Patient Bizimana bari bazanye ifito ye ivuga ko bamukunda
Abafana ba Patient Bizimana bari bazanye ifito ye ivuga ko bamukunda
Patient Bizimana yicaranye na Pastor Lydia Masasu
Patient Bizimana yicaranye na Pastor Lydia Masasu
Umuhanzi Gaby Kamanzi nawe yari yitabiriye igitaramo cya Patient Bizimana
Umuhanzi Gaby Kamanzi nawe yari yitabiriye igitaramo cya Patient Bizimana
Umuhanzi Clever nawe yakoze mu nganzo mu gitaramo cya Patient
Umuhanzi Clever nawe yakoze mu nganzo mu gitaramo cya Patient
Shikinah Worship Team ya Restoration Church niyo yafashije Patient Bizimana mu gitaramo cye
Shikinah Worship Team ya Restoration Church niyo yafashije Patient Bizimana mu gitaramo cye
Patient Bizimana aha Impano Apotre Masasu ya CD irimo indirimbo ze zose
Patient Bizimana aha Impano Apotre Masasu ya CD irimo indirimbo ze zose
Asengera CD ya Patient Bizimana ngo Imana imwagure imuhe imigisha
Asengera CD ya Patient Bizimana ngo Imana imwagure imuhe imigisha
Apotre Masasu abwiriza mu gitaramo cya Patient Bizimana
Apotre Masasu abwiriza mu gitaramo cya Patient Bizimana
Marion Chako umuhanzikazi w'umunyakenya uririmba indirimbo zihimbaza Imana nawe yari yaje gufasha Patient Bizimana
Marion Chako umuhanzikazi w’umunyakenya uririmba indirimbo zihimbaza Imana nawe yari yaje gufasha Patient Bizimana
Marion Chako umuhanzikazi wo muri Kenya
Marion Chako umuhanzi wo muri Kenya
Chako akora mu nganzo
Chako akora mu nganzo
Apotre Apollinaire w'i Burundi nawe yaririmbye cyane muri iki gitaramo
Apotre Apollinaire w’i Burundi nawe yaririmbye cyane muri iki gitaramo
Apollinaire asuhuzwa na bana bari bitabiriye igitaramo
Apollinaire asuhuzwa na bana bari bitabiriye igitaramo
Apollinaire ngo yagenzuye Patient Bizimana asanga ko ntabwo ari muririmbyi gusa ahubwo n'umuramyi ukomeye
Apollinaire ngo yagenzuye Patient Bizimana asanga ko ntabwo ari muririmbyi gusa ahubwo n’umuramyi ukomeye
Apotre Apollinaire Habonimana yarambitse ibiganza kuri Patient amusabira umugisha mwinshi ku Mana
Apotre Apollinaire Habonimana yarambitse ibiganza kuri Patient amusabira umugisha mwinshi ku Mana
Apotre Masasu na Pastor Lydia Masasu
Apotre Masasu na Pastor Lydia Masasu
Denora Masusu umukobwa w'imfura wa Apotre Masasu
Denora Masusu umukobwa w’imfura wa Apotre Masasu
Abantu banyuranye bitabiriye iki gitaramo
Abantu banyuranye bitabiriye iki gitaramo
Ababyeyi ba Patient Bizimana
Ababyeyi ba Patient Bizimana
Patient Bizimana aririmbira abitabiriye iki gitaramo
Patient Bizimana aririmbira abitabiriye iki gitaramo
Pastor Lydia Masasu umugore wa Apotre Masasu yafashijwe cyane n'indirimbo z'uyu musore
Pastor Lydia Masasu umugore wa Apotre Masasu yafashijwe cyane n’indirimbo z’uyu musore
Pastor Mike wa Restoration Church nawe yari yitabiriye iki gitaramo
Pastor Mike wa Restoration Church nawe yari yitabiriye iki gitaramo
Uyu ni mukuru wa Patient Bizimana witwa Didas yari yafashijwe maze atangira gusenga
Uyu ni mukuru wa Patient Bizimana witwa Didas yari yafashijwe maze atangira gusenga
Benshi bafashijwe cyane muri iki gitaramo
Benshi bafashijwe cyane muri iki gitaramo
Abari bafashije Patient mu gitaramo cye
Abari bafashije Patient mu gitaramo cye
Abanyamahanga bagaragaje kwishimira cyane iki gitaramo
Abanyamahanga bagaragaje kwishimira cyane iki gitaramo
Abitabiriye banyuzwe n'indirimbo z'uyu munsi
Abitabiriye banyuzwe n’indirimbo z’uyu munsi
Apotre Masasu yafashijwe cyane n'izi ndirimbo
Apotre Masasu yafashijwe cyane n’izi ndirimbo
Kimwe n'umunyarwenya uzwi cyane ku izina rya Atome
Kimwe n’umunyarwenya uzwi cyane ku izina rya Atome

Mushiki wa wa Patient witwa Uwamariya Yvonne nawe yari yitabiriye igitaramo cya musaza we
Mushiki wa wa Patient witwa Uwamariya Yvonne nawe yari yitabiriye igitaramo cya musaza we
Abantu benshi banyuzwe n'iki gitaramo
Abantu benshi banyuzwe n’iki gitaramo

Photos © D S Rubangura/UM– USEKE

Daddy Sadiki RUBANGURA
UM– USEKE.RW

10 Comments

  • byiza kabisa, united the gospel industry stand

  • yuuuuu, ufite ababyeyi beza mama. Imana ikomeze ikwishimire Mukozi w Imana

  • indirimbo z’Imana se nazo zishyuza 5000 ?
    kuki bajya muri convention center?

    Bagombye kwicisha bugufi nka Yezu bakaririmbira kuri stade

    • Hahhaahaaa
      Murenzi we uranyishe..ngo guca bugufi nka Yesu…Yesu se yaririmbiye cg yavugiye ubutumwa mu yihe stade? Suko bataciye bugufi kuko banagiye muri stade niba wumva ariho wowe wishyikira hari undi wababona nk abakabije kuko nawe atahabashije. Humura hari aho bazaririmbira nawe ubashe kuhagera.

    • Iby’Imana nibyo bigomba kujya ahantu habi hanyuma ibyabisi bikajya Convetion? ahaha Mubabarirwe kandi

  • None ba Jay Polly bo bazira iki? Kuki bo batumiza ibitaramo, bakaririmbira intebe, nyuma bagatahana umunyu n’urusenda?

    • Bishoboka ko bazira kuririmba ibitubaka ababireba/ababyumva.

  • asante patient ndabikunze urumukozi w,Imana ndemeye mungu akubaliki.

  • Hazagera igihe biriya bibririmbo bya ba Jay Pol abantu batazongera kubyumva nibamara gusobanukirwa icyo imitima yabo ikeneye. Big Up Patient!

  • ubu ntihazabura inkonkobotsi y’umuhanzi uziha kumwigana akubite igitaramo convention ubundi ashye weeeeeee

Comments are closed.

en_USEnglish