Digiqole ad

Ubwumvikane bucye’ mu bakozi n’abayobozi ba Ruhango

 Ubwumvikane bucye’ mu bakozi n’abayobozi ba Ruhango

Bamwe mu bakozi b’Akarere mu mwiherero

Hashize igihe mu Karere ka Ruhango havugwa ubwumvikane buke hagati y’abakorera muri aka Karere cyane cyane mu bagize Komite nyobozi yako.Ibi ngo bigira ingaruka mu bakozi kuko basigaye baracitsemo n’ibice.

Bamwe mu bakozi b'Akarere mu mwiherero
Bamwe mu bakozi b’Akarere mu mwiherero

Amakuru Umuseke wahawe na bamwe mu bakozi bo mu nzego zinyuranye mu Karere ka Ruhango aravuga ko hashize igihe kitari gito hari ukutumvikana hagati y’abagize Komite nyobozi y’aka Karere kandi ngo ibi binakomereza muri bamwe mu bakozi bo hasi bitewe n’ubu bwumvikane buke buturuka ku bayobozi bakuru.

Iki kibazo kimaze gufata indi ntera, Ubuyobozi bw’Akarere buherutse kwitakana Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu bumugeza mu nkiko ku cyemezo yari yafashe ngo cyari cyumvikanweho na Komite nyobozi ariko nyuma bakamwigarika bavuga ko yagifashe wenyine bityo ko agomba kubyirengera.

Mu nkiko uyu Muyobozi yaje gutsinda Akarere kamuregaga anagakorera ku kibazo cyo gusenya amazu y’akajagari yari mu mujyi wa Ruhango.

Bamwe mu bakozi b’Akarere batashatse ko amazina yabo atangazwa kubera impamvu z’umutekano w’akazi kabo babwiye Umuseke ko uyu mwuka wakomeje kugenda uba mubi ku buryo byaje gukurura itonesha, ubu bamwe mu bakozi bigabanyijemo ibice byegamiye ku bayobozi bo hejuru hakurikijwe inyungu buri mukozi aba afite kuri shebuja.

Bavuga ko aho bigeze bikabije kuko ngo bishobora kugira ibyo bidindiza birimo no kutesa neza imihigo y’Akarere.

Mu mwiherero w’iminsi itatu uri kubera mu Byimana wahuje abakozi bose ku rwego rw’Akarere, Imirenge ndetse n’abagize Njyanama ya Ruhango, imikorere n’imikoranire hagati y’abakozi b’Akarere niyo ngingo nyamakuru igiye kwigwaho.

RUTAGENGWA Gasasira Jerome Perezida w’inama Njyanama y’Akarere ka Ruhango, atangaza ko bagiye gusasa inzobe kugira ngo banoze ibitagenda neza mu rwego rw’imikorere n’imikoranire hagati y’aba bakozi.

Ati “Nta makuru ahagije mfite kuri ubu bwumvikane buke buri mu Karere ariko nsanzwe mbyumva kandi nicyo kiganiro ngiye gutanga uyu mugoroba.(kuri uyu wa gatanu)”

Umuyobozi wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu mu Karere ka Ruhango TWAGIRIMANA Epimaque, we yirinze kugira icyo avuga k’ubwumvikane buke buvugwa muri aka Karere ko ngo atabizi, cyakora tumubajije ibijyanye n’uko Akarere kamujyanye mu nkiko asubiza ko kumurenganya byari byafashe intera ndende.

Yavuze ko kuba bari mu mwiherero ari uko abantu bahora banoza imikorere n’imikoranire kandi ko aribwo buryo bwo kwesa imihigo.

Mu mihigo y’umwaka ushize Akarere ka Ruhango kagarutse ku mwanya wa 22, mu gutanga imisanzu ya mitiweli bakaba bari mu myanya y’inyuma.

Bamwe mu bakozi b’Akarere bavuga ko uyu mwiherero ariwo bitezeho kugarura abakozi b’Akarere mu murongo umwe w’imikorere kuko ngo ibintu babona bimaze gufata indi ntera.

MUHIZI ELISEE
UM– USEKE.RW/Ruhango

21 Comments

  • ntabyo muzi mwe nimwicecekere ibi bimaze igihe kandi baamwe mu bakozi bakora ibyo bishakiye abari ku ibere baracuruza kandi tukabagurira ku ngufu hari centre de sante zasahuwe ubuyobozi bushyigikiye ibisambo byatwaye ibikoresho byazo kugeza naho batwara ambullance ya Leta bayivomamo ibyo munda byose muri Garage y’i Muhanga ubu igiporoporo cyagauwe ku Karere hari uguha akazi abatagakwiye kandi batanagasabye ni byinshi

  • Nubu baturaje rwa ntambi ngo barakosora ibitagnda mu bwumvikane kandi biterwa n”inda nini zo kwikubira. Ubundi ntibifuzaga ko Visi w’ubukungu agaruka muri manda ya 2 bagiye kubona babona nguwo niho byarushijeho kuzamba. barongera bahabwa Gitifu batashakaga uwo bifuzaga baramubura noneho barasara

  • Ese imisanzu ya mitiweli niyo itanga amanota mumihigo cyane? Abanyarwanda ko bataka hose izo mitiweli bazazikurahe?

  • Abayobozi bakingira ikibaba aabasahuye SACCO cyane iya Byimana~abibye ibikoreresho by’ikigonderabuzima mbese ibitarimo cash nta gaciro biba bifite. bahrutse no kwikubira imyanya ya ba gitifu bayihera ababo gusa n’amahabara n’ubwo baje kwibeshya bikabatamaza

  • Buriya TWAGIRIMANA Epimaque apinga meya, kuko meya acisha make ndamuzi. So, amaherezo umwe agomba kugenda.

  • ari Twagira se na Mbabazi ucisha make ninde? urabeshye kabisa ni EPIMAQUE kandi ufite uburyarya amaze kumenyekana no mu butabera byagiye bigaragara. Uheheta mu bajipo ya ba gitifu b’utugari ashaka guha akazi kubamuha igitsina nawe yaramenyekanye arabebeta akububa agashurashura ayobora akarere kweli kandi afite umugore we mwiza ndetse koko!!!!

  • aratuje mayor kabisa byo ariko ntiwakeka ko ibyo bavuga ariko biri ku kajipo niko abagabo benshi bamera vce mayor bafatanyije kumwigizayo kandi ntibyubaka. uzi itiku rya kambayire. gitifu ko aje vuba se we bakaba batamwemwemera? nibicare babane neza bubake igihugu

  • kuba Mayor Mbabazi acisha make, akungirizwa na Epimaque urangwa no guhubuka, birumvukana ko imiyoborere yabo igomba kugira ikibazo.

  • ndabona urimo kumutaka ubwo uri muri rwa ruhande rwe ntawakurenganya. byose bizzashira hasigare urukundo kumvikana nnicyo cya mbere. nibyanga kandi inzego zizabunga zerekane uri mu makosa

    • Nimubareke bakomeze batobe akarere, icyama nacyo ntikicaye nticyakwemera ko hari abakomeza gutobatoba. Ejo mugitondo barabereka umuryango.

  • nimwicecekere bavandi isi ni uko iteye nta mutuzo kuko tutaremwe kimwe turi mu biganiro abakozi twese nubwo mbona bamwe mu babiteguye bakwiye no kubiyobora baduciye amazi ni nkaho ntakivamo kizima ni nko guta igihe

  • BITERWA NYINE N’INGUFU Z’UWAGUHAYE AKAZI NI rUHANGO GUSA SE AHANTU HENSHI ABAYOBOZI BASUZUGURANA BITEWE N’UKO WABONYE AKAZI

  • Mwaramutse! Ariko ubundi ruhango iba mu Rwanda kuburyo ubuyobozi bukuru bwayirebera igapfa urwo ipfuye koko? Abaturage bagumye batake fpr ireba!! Habura iki ngo hakorwe iperereza kurutare rwa kamegeri, kukimoteri, kungirwa gare yubatswe, kumushinga w’isoko ryabaye nkigihuku, ku ibagiro, kumuhanda w’amabuye arunze mumuhanda, kubintu bometse kumuhanda ngo ni beautification, nindi mishinga yubatswe munyungu zabantu kugiti cyabo ntakureba icyo bimariye akarere! Izo ambulance zivuzwe kenshi, ubwo se knd uburiganya bwakozwe kumugore wahawe 80/100 ngo abe gitifu komisiyo ikabibona byose habura iki ngo abantu babibazwe? Accountability Paul kagame avuga ntireba Kambayire na mbabazi? Ngo abakozi baracitsemo ibice none murumva byagenda bite reka ndekere umenya hari abakomeye kurusha amategeko nubwo tubwirwa ko tuzajya tubszwa ibitakozwe neza! Reka nikomereze umwiherero ndabona bazanye icyo kunywa nicyo kurya turi buze no kubyina ubundi twisubirire muri temu temu yacu

  • Ariko Akarere karimo kambayire ubundi karonka iki?cyeretse nta basirikare bari mu gihugu nibwo yakora atuje naho ubundi igihe cyose ngo ari inshuti y’abasirikare bakuru ntacyo atazica.

  • Ntimukagire amatiku ntagihe umuyobozi atazangwa
    Harabashaka kumusimbura,kumupfobya,kumwangisha abandi
    Ese komuvuga ibibi ntimuvuge ibyiza icyirutibyobyose
    Kumvira biruta byose

  • Mwiriwe neza.amagambo menshi avamo ibicumuro.Ibyaribyo byose,mwareka abashinzwe kubikurikirana bakazabikurikirana.ariko amagambo asebanya ni mabi kdi nta gihamya kibyo byose muvuga.

  • Mana yo mwijuru wowe waremye ijuru n’ isi ukaba ureba aho abantu batareba ndagusaba nziko ntakikunanira aba bayobozi ubatandukanye urengana umuzamure umushyire kurundi rwego kuko nziko uri imana ishobora byose amen kandi abantu bose bazamenye ko ari imana ya israheli itabaye akarere ka ruhango

  • Muzagere irubavu murebe ibyaho hari inkundwa n’inkundwakaza

  • Muraho bavandimwe basomyi,ibibera muri aka Karere birerekana ko kageze aharindimuka. Muraje murebe imanza bagiye kuburana kandi bazazitsindwa. Komite Nyobozi isigaye ifata ibyemezo bisekeje gusa wagirango bahawe manda yo gusenya kurusha kubaka. Ndasaba ko MINALOC yaba hafi ikagira icyo ikora ibintu bitaragera irudubi naho ubundi ntacyo bazasanga nibakomeza kubarebera muri aya makosa yose bakora uko bishakiye.

  • Mwiriwe mwese buriya bibazo bivugwa mu akarere Ka Ruhango ngewe natanga umuti Bose nibubahane umuto y’ubahe umukuru umukuru yubahe umuto naho akazi bazagasiga Bose narigukinira mugihugu Cy’abanyarwanda Iyo banshubije amasomo inyuma bagatekereza usanga Atari umurengwe Sha Bose bagenda mumamodoka bahawe Bose harutazi inshingano ye Gusa hari amakosa akorwa Leta irebera hamara kwangirika byinshi.

  • Bishobotse nabona adress yumukozi ukorera umuseke bwite

Comments are closed.

en_USEnglish