Didier Drogba ageze muri Arizona mu ikipe azakinira ari na ‘nyirayo’
Uyu rutahizamu wahoze mu ikipe ya Chelsea akanaba ikirangirire muri Africa hamwe n’ikipe ye ya Cote d’Ivoire yagiye mu ikipe yo mu kiciro cya ‘United Soccer League’ (ikiciro cya 2) mu ikipe yitwa Phoenix Rising nk’umukinnyi kandi nk’umwe muri bene yo.
Drogba ubu ufite imyaka 39 kuva mu kwezi kwa 11 umwaka ushize yava mu ikipe ya Montreal Impact yakinaga muri Major League Soccer ntabwo yari yongera kujya mu yindi kipe.
Ubu ariko yashiye amafaranga ye nk’umwe muri ba nyiri iriya kipe yo muri Leta ya Arizona mu burengerazuba bwa USA ndetse ariko akazanayibera umukinnyi.
Ati “Kugira ikipe ukabayibera umukinnyi icya rimwe ni ibidasanzwe ariko bizaba ari byiza cyane. Ndashaka gukomeza gukina ariko ndi hafi kugira imyaka 40 ni ngombwa ko ntegura ibindi nzakora nyuma.”
Iyi kipe yagiyemo akanayishoramo imari ifite intego yo kwinjira mu makipe akina Major League Soccer ya USA nibura mu myaka itatu iri imbere.
Drogba yabwiye The Premier League Show ko yari afite abamwifuza mu Bushinwa, mu Bwongereza kandi mu kiciro cya mbere no mu cya kabiri ariko hose akahaba nk’umukinnyi.
Ariko ko yahisemo hano aho azakina ariko ari n’umushoramari utegura imbere he hazaza.
Drogba yibukwa cyane muri Chelsea kuva mu 2004 kugeza 2012 aho yatsinze ibitego 157 mu mikino 341, agatwara ibikombe bitatu bya shampionat na kimwe cya Champions League.
Drogba kandi yibukwa cyane mu Rwanda aho yaje inshuro zirenze imwe, hamwe n’ikipe y’igihugu cye nanone hamwe n’inshuti ze.
Muri Phoenix Rising azakinanayo na Shaun Wright-Phillips ubu ukinayo bigeze kuba bakinana muri Chelsea.
UM– USEKE.RW
1 Comment
drogba nubwo nagutinya ujya guhura na arsenal courage hesha ishema africa yacu
Comments are closed.