Muhima: Iduka ricuruza amapine i Kigali ryafashwe n’inkongi
Iduka ricuruza amapine mu mujyi wa Kigali muri iki gitondo ryibasiwe n’inkongi y’umuriro bitaramenyekana icyayikomotseho. Iri duka riherereye mu kagari ka Kabeza mu murenge wa Muhima ryafashwe n’umuriro kuva ahagana saa kumi n’ebyiri n’igice.
Umwotsi mwinshi wagaragaye mu kirere mu mujyi wa Kigali ndetse ahanyuranye muri Kigali bumvise ibintu binuka nk’amapine yahiye.
Kugeza ubu ntibiramenyekana icyateye iyi nkongi.
Umuvigizi wa Police y’u Rwanda ACP Theos Badege yabwiye Umuseke ko Police yahise itabara ngo izimye uyu muriro.
Avuga ko ibikorwa byo kuwuzimya biri gukorwa kandi bitoroshye kuko amapine yafashwe ari menshi.
UM– USEKE.RW
3 Comments
Nta kongera kuhasana buriya ni ukuhazamura igorofa rifite umutekano w’abantu n’ibintu.
Uyu muryango ufite ibibazo nukuri bahishije inzu yokubamo kicukiro none niduka rirahiye koko??gusa aha niho umuntu amenyera akamaro ka insurance kdi bihangane
Yoo bihangane pe,wasanga ari ibitererezanyo!gusa aha hantu hakunda kwibasirwa numuriro!ndibuka kera nko muri 2001 hakoreraga uruganda rwa afrifoam nabwo harahiye!barebe ikibihatera!
Comments are closed.