Digiqole ad

Umujyi wa Kigali woroje inka imiryango y’abari abakozi bawo bazize jenoside

 Umujyi wa Kigali woroje inka imiryango y’abari abakozi bawo bazize jenoside

Abagabiwe inka bahawe n’uburyo bwo kubona ubwatsi mbere y’uko ubwo bateye bwera

Gasabo – Mu rwego rwo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi uyu munsi Umujyi wa Kigali n’amakoperative yari awugize, uyu munsi bahereye i Ndera boroza inka imwe buri muryango mu miryango 10 y’abasigaye mu bari abakozi b’icyari Perefegitura y’umujyi wa Kigali.

Abagabiwe inka bahawe n'uburyo bwo kubona ubwatsi mbere y'uko ubwo bateye bwera
Abagabiwe inka bahawe n’uburyo bwo kubona ubwatsi mbere y’uko ubwo bateye bwera

Dushimimana Jacqueline wari ufite umubyeyi wakoraga mu cyahoze ari Komine Kanombe avugako kuba bagabiwe inka ari ibintu by’ingenzi cyane kuri bo.

ati «  mbere twari dusanzwe dutunze inka ariko kuva aho ababyeyi bacu biciwe muri jenocide n’inka twari dufite bakazirya ntitwongeye korora. Ubu rero ubwo tugabiwe inka ndagenda nyishyire iwacu natwe twongere dutunge nkuko byahoze »

Patricia Muhongerwa umuyobozi w’Umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage avuga ko kugabira abasigaye mu miryango y’abari abakozi b’icyari Prefecture de la Ville de Kigali (PVK) bigamije kwifatanya nabo muri iki gihe bibuka ababo.

Muhongerwa avuga kandi ko ibi bigamije guhigura umuhigo Umujyi wa Kigali ufite wo kuba hafi abari bafite abavandimwe babo cyangwa ababyeyi bakoraga mu mujyi wa Kigali.

Muhongerwa ati « Abakozi bagera kuri 44 barishwe kuko bari Abatutsi, izi nka rero tugabiye iyi miryango ni ikimenyetso cyo kubabwirako nyuma y’amateka u Rwanda rwaciyemo ubuzima bukomeza.»

Aborojwe inka basabwe ko nizibyara nabo bazoroza bagenzi babo.

Bamwe mu bashyikirijwe inka mu murenge wa Ndera
Bamwe mu bashyikirijwe inka mu murenge wa Ndera
Dushimimana avuga ko ubu bagiye kongera korora nk'uko cyera iwabo bahoze
Dushimimana avuga ko ubu bagiye kongera korora nk’uko cyera iwabo bahoze
Patricia Muhongerwa yavuze ko abarokotse bagomba gukomera kandi bakagira ikizere kuko Jenoside itazongera ukundi
Patricia Muhongerwa yavuze ko abarokotse bagomba gukomera kandi bakagira ikizere kuko Jenoside itazongera ukundi

Josiane UWANYIRIGIRA
UM– USEKE.RW

en_USEnglish