Digiqole ad

Izindi ngabo za FDLR zatashye mu Rwanda

Kuri uyu wa kane igice cy’ingabo za FDLR cyakiriwe mu kigo banyuramo cya Mutobo mbere yo gusubira mu buzima busanzwe. Abakiriwe ni 337 bagiye batahuka kuva tariki 23 Ukuboza 2011. Kugeza n’ubu ngo abakaba bagitaha urusorongo. Kuwa gatatu w’iki cyumweru hakaba hari abandi bahageze.

Capitaine TUZIYAREMYE  umwe mu baherutse gutaha ati: “ Situation muri Congo imeze nabi, kuva amatora ya president yatangira”

Capitaine TUZIYAREMYE   yavuze ko abanyecongo ngo bahagurukiye FDLR, umutwe wa Mai Mai ngo bari bameranye nabi cyane, ndetse kuva  General Leodomir Mugaragu yakwicwa ngo hari icyoba muri FDLR, iyi ngo niyo mpamvu yahisemo kwitahira.

Abahoze muri FDLR bakiriwe
Abahoze muri FDLR bakiriwe

Major NDAYAMBAJE Froduard nawe watashye yavuze ko abari mu mashyamba ya Congo bakihabeshejwe n’ibihuha bumva ku Rwanda. Ngo babwirwa ko utashye yicwa kandi ko gukuraho ‘statut’ ubuhunzi bumva ari ibinyoma.

jye nagerageje kumenya amakuru y’ukuri nyakuye kuri bene wacu bari mu Rwanda, bambwiye ko mu Rwanda utashye ntacyo bamutwara nuko ndahaguruka ndataha nubwo no kubavamo bitoroshye” Major NDAYAMBAJE

Gutaha kuri FDLR ngo bibasaba gukwepa (gucika) bagenzi babo ba FDLR bagifite ibitekerezo byo kuguma mu ishyamba, ndetse ukanakwepa ingabo za Congo kuko zigufashe ngo zirakwica. Ubibashije akaba ariwe MONUC ibifashamo akagezwa mu Rwanda nkuko babitangaza.

Major NDAYAMBAJE yatangarije UM– USEKE.COM ko ngo impamvu bakiri muri Congo, ahanini ari isezerano bari baragiranye na Laurent Desiré Kabila. Avuga ko ngo bamufashije kurwanya abamurwanya akabemerera amafaranga, nyuma yo gupfa atishyuye ngo umuhungu we (Joseph Kabila) yababwiye ko ashaka amahoro ndetse ko atazabishyura iryo deni rya se.

Bamwe mu basirikare ba FDLR ngo bavuga ko BIKIRAMARIYA ariwe uzabafasha kuva muri Congo, ibi ngo Major NDAYAMBAJE asanga ari ubuswa kuko ngo Bikiramariya uwo adafata imbunda. Bimwe mu bitekerezo nk’ibi  ngo ni bimwe mu byatumye akomeza kumva yakwitahira.

Captaine TUZIYAREMYE
Captaine TUZIYAREMYE

Major NDAYAMBAJe yavuze ko rimwe mu mabanga ya FDLR ari uko ntawuzi umubare w’abarwanyi bayo. “Ntamuntu wo hanze uzi uko FDLR ingana, nyamara twari tumaze kugabanuka cyane. Mu 1997 twari Division ebyiri, hagati y’15 000 na 20 000, ubwo nahavaga ndumva tutari turenze 3 500, kuko benshi bagiye bitahira abandi bicwa n’indwara

FDLR kandi ngo yaciwe integer n’urupfu rwa Lt Col SADIKI,Lt Col SINDYAMAHURI,Gen MUGARAGU ndetse n’ifungwa rya MURWANASHYAKA, ubu uyoboye ngo ni Gen de brigade BYIRINGIRO. Bakaba kandi ngo bahangayikishijwe n’uko ubu na Mai Mai bameranye nabi.

Jean SAYINZOGA, umuyobozi wa Komisiyo yo gusubiza mu buzima busanzwe abavuye mu ngabo, yatangaje ko ari ibyishimo kuba aba banyarwanda bataha mu rwababyaye, ko kugumayo kwabo ari ingufu igihugu kiba gitakaza.

Sayinzoga yavuze ko abatashye babanza kubajyana mu miryango yabo kugirango babaramutse, banaharebe, maze bakajyanwa mu ngando i Mutobo ari naho twabasanze.

Mu bagabo 336 batashye, haje umugore umwe we avuga ko abasigaye mu ishyamba ari ukutamenya uko mu Rwanda bimeze
Mu bagabo 336 batashye, haje umugore umwe we avuga ko abasigaye mu ishyamba ari ukutamenya uko mu Rwanda bimeze
SAYINZOGA Jean
SAYINZOGA Jean

   Daddy SADIKI RUBANGURA
   UM– USEKE.COM

0 Comment

  • byaba byiza na benewabo bibwirije ntibagume kuribwa n’umubu w’ubusa.amahoro ku banyarwanda bose bashaka kuyiha no kuyaha abandi.

  • Ni baze rwose mu Rwanda ni amahoro kandi nabo bazasobanurire abo basizeyo kugira ngo bose baze dufatanye kurwubaka.

    • Uti nibaze mu rwababyaye , nibyo rwose nanjye ndabishyigikiye , aliko se mbabaze , igihugu gifite umutekano cyohereza abasilikali mu mihanda hagati yaba turage amajoro yose ? ese ko nta mwanzi tugifite mu gihugu abo basilikali bakora ki mu mihanda ko dufite police .

      • ubu ugiye gushinja igihugu ko kibungabunga umutekano w’abaturage bacyo?byunvikane nanone ko ubwo ushimagiza leta yashumurije ingabo zayo abaturage zikabica!!ibyo izo ngabo ubona zikora biri mu nshingano zabo kuko abashaka guhungabanya ubusugire bw’igihugu bashinzwe kurinda bahora barekereje ko bagoheka ngo bongere barimbagure abaturage,ibyo rero abayobozi b’urwanda mu ndahiro bakoreye imbere y’abaturage ntibabyemera.

  • Murakaza neza mu Rwa Gasabo uwakoze icyaha yirege asabe imbabazi maze mutane no kuba mu bihuru,murabona mwakwibuka iwanyu kweli?murabona hatarabaye i burayi?muhamagare ba Mudacumura basigeho rwose kubeshya abanyarwanda,erega nawe arabishaka ni uko agira ibimwaro akavuga ko bamuseka ,hoya ngwino rwose MUDACUMURA ntakibazo n’usaba imbabazi turaziguha.

  • uwakoherezayo abayobozi bimidugudu maze bakabwira bariyabanyarwanda ibyiza naho urwanda rugeze maze ukareba ukuntubabyigana baza murwababyaye

  • Aliko iyo mwiha FDLR ngo baze basabe imbabazi kuki mutabwira inkotanyi zishe abantu kwirega zigasaba imbabazi . Ese uwishe abahutu we nta cyaha yakoze ? nkeneye igisubizo niba abayobozi byi site badakorera FPR nireke iyi comment yanjye isomwe .Murakoze

    • es ndi zishe bande? zabiciye hehe? mu wuhe mwaka? ndabona ntacyo uvuze muri iki gitekerezo cyawe, ariko nagirango nkwwiyibukirize aho FDLR yaturutse, FDLR ni umutwe washinzwe kubera ko wari umaze gukora amarorerwa mu rwanda, yari imaze kumena amaraso y’inzirakarengane, none ndabona utangiye kuyiburanira, yewe nakubwira iki komereza aho, ndabona amateka nabi wigishijwe kuva kera atarakuvamo.

    • Niba zarabishe wasigaye ute ?Tandukanya kuzira urugamba, no kwicwa. FDRL kugeza magingo aya yagiye afata abaturage ba Kongo ku ngufu,abandi ikabica, ibyo wigeze ubyumva mu nkotanyi?

    • Ariko nkawe wagiyue uvuga ibyo uzi cyangwa ukarorera? Uwishe abantu wese niyo atireze baranurega kuko bidakuraho icyaha, niba rero wowe wahamya ko hari abakoze ibyaha, uzagende ubarege imiryango irakinguye mu nkiko, ariko ureke kuzana amatiku hano kurubuga twese dutangaho ibitekerezo byubaka igihugu.niba nawe uri no muri FDLR wagakwiye kwicara ukibaza impanvu mukomeje kwica inzirakarengane. niba kandi ari nawo murage mwahawe, cyangwa ari nabyo byabokamye, mushatse mwakisubiraho kuko ntanahamwe byabageza uretse gukomeza guhobagira mumashyamba.

    • furaha we kuba bahamagarira fdlr gusaba imbabazi nuko nazo zizi icyo zakoze mu rwanda nkigisubizo mukubaka ubumwe bwabanyarwanda nuko nabo batanga umusanzu mu kubaka igihugu nkabanyarwanda bataye umurongo wamahoro so fdlr nitabwo baza kungufu bobyine nibo babona ko ntabuzimabwo mu mashayamba

    • @Furaha:
      Inkotanyi abo zishe uvuga ni bande banyirubwite barakubwira ko bamwe bicwaga n’inzara nawe bandi bakaraswa, nawe uti Inkotanyi!inkotanyi kuba ukibasha no kwandika ibyo ubizi neza ko umunyarwanda yabisoma nukubera zo! So wanyu riya yasize iki mu Rwanda? icecekere ! kandi niba hari icyo uzishinja ntabwo ziyobora Isi ziyobora u Rwanda uzajye kuzirega!
      Ntacyo uvuze!

    • ese wamugani wasigaye ute ? kombona nawe uri muri bo watashye nawe ukaza ko mbona nawe ufite imyumvire imwe nabo amaraso bamennye bene wanyu adakwiye gusabirwa imbabazi va ibuzimu ujye ibuntu wubake igihugu cyawe

      • Furaha nako GAHINDA wee, bene wanyu uvugira b’abahutu aka kanya wibagiwe koko ko bishwe na MACINYA????????? nTUZI SE KO MWICARAGA KU MUHANDA MUTETSE UDUSHIMBO MAZE HAGIRA UPFA KANDI MURI KUMWE UKAMURYAMISHA MU KARAGO IRUHANDE RW’INKONO IBIRA. Akumiro ahubwo sha Gahinda (Furaha) we! Naratambukaga mpfutse amazuru ariko wowe nkabona appetit ni yose ibiryo ubimereye nabi iruhande rw’uwishwe na MACINYA. None ngo Inkotanyi??? ahaaaa!!!

  • Murabeshya ba Furaha n,abandi FDLR Izaza yose kandi bazatuza duturane kandi nawe FURAHA wigizze umucamanza wa Feke uzageraho ufunge uwo munwa kuko Nujya ujya no kuvuga inkotanyi ujye wongeraho izamarere bii ba Ndagijimana bariya uburyo bambutse umupaka bizi ba Nyogokuru wawe ubu banywa amata ubu bari abarobyi b’amafi!bizi ba sogokuru wawe ubu batuye mumabati baratonyangirwaga n’ibishorobwa muri Nykatsi zabo! wabuzwa n’iki se kuvuga.

  • @furaha
    niba uri umuntu usobanukiwe ntiwagakwiye kujya uzana amarangamutima muri debat zubakira kuri tangible evidences ;ibyo uvuga nta rwego mpuzamahanga rwigeze rubigaragaza,ni ibyo wihimbira bitewe n’aho ushaka kuganisha abanyarwanda,nandetse ibyo uvuga siwowe munyarwanda waba uzi amateka kuburyo uyerekeza aho ushaka,ibyo rero ntibizabuza abazi ukuri kugushingiraho ngo bagaragaze ko ikinyoma cyagiye gihitana benshi biturutse kubababwiraga nk’ibi uba uvuga ngo bakurwanye ndetse kimwe n’abo muba mufanyije.

  • @furaha
    wa muntu we ibinyoma byawe nibyo bariya bagabo n’abagore bahoze muri fdlr bahunze mu mashyamba bahozemo,none uracyashaka kubibasubizamo nk’aho bo ari injiji batazi icyo bahunze?ubwo urashya warura iki koko?ko ikinyoma cyanyu kimaze kuvumburwa n’abo mwagitsindagiye kuva kera?

  • birababaje kuba iyi site yandikwaho ibitekerezo byaba extremiste gusa mwagiye mushira mugaciro?ku bucya bucyana ayandi mwana wa mama.

  • nubundi nimutahe.honomurwa babyaye n;amahoro subundi abobifuza intambara bibwirako uwabatsinze haraho yabayaragiye ok ubunononeho ingufu zikubye incuro nyinshi. mubabwire batahe kumahoro bose nicyonabifuriza.

Comments are closed.

en_USEnglish