Trump yavuganye kuri telefoni na Perezida w’UBushinwa ku kibazo cya Korea ya Ruguru
Perezida w’UBushinwa yasabye ko ikibazo cya Korea ya Ruguru gikemurwa mu mahoro mu kiganiro yagiranye na Donald Trump, kuri telefoni.
Ku wa kabiri, Perezida Donald Trump yanditse kuri twitter ko America itazaterwa ubwoba no gukemura ikibazo cya Korea ya Ruguru yonyine igihe UBushinwa bwaba butagize icyo bufasha.
Umwuka mubi ikomeza gututumba mu gace karimo Korea yombi, ndetse byatumye America ijyana ubwato bw’intambara muri ako gace mu ntangiriro z’iki cyumweru.
Donald Trump na Xi-Jinping bahuriye mu nama muri Leta ya Florida mu mpera z’icyumweru gishize.
Ibinyamakuru byo mu Bushinwa bivuga ko ikiganiro kuri telefoni hagati y’aba bayobozi cyabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu.
Ibiro bya Perezida muri America “White House” nta cyo biratangaza kijyanye n’icyo kiganiro.
Xi-Jinping yavuze ko ngo igihugu cye gifite ubushake bwo kubuza ko mu gace karimo Korea harangwa intwaro kirimbuzi, ko UBushinwa bushaka gutsimbataza amahoro n’umutekano usesuye muri ako gace , ariko Xi-Jinping akaba yifuza ko byakorwa mu mahoro.
Trump kuri twitter yanditse ati “Korea ya Ruguru irashaka akaga. Igihe UBushinwa bwahitamo gufasha, byaba byiza cyane. Bidakunze, tuzakemura ikibazo batarimo! U.S.A.”
Yongeyeho ati “Nasobanuriye Perezida w’UBushinwa ko amasezerano y’ubucuruzi na America yabagendekera neza igihe bakemura ikibazo cya Korea ya Ruguru!”
Amakuru avuga ko UBurusiya na bwo bwajyanye ubwato bunini bw’intambara mu Nyanja yegereye Korea yombi.
BBC
UM– USEKE.RW