Digiqole ad

Episode 69: Martin atangiye gutera ubwoba Nelson ngo yateye inda Dovine. Byageze no kuri Brendah 

 Episode 69: Martin atangiye gutera ubwoba Nelson ngo yateye inda Dovine. Byageze no kuri Brendah 

Tugihindukira twakubitanye amaso na Martin turikanga, duhita twisuganya Aliane ansigira agatambaro asubira kwicara mu ntebe ye, Martin na we akomeza kuza atwegera atugezeho ahita avuga.

Martin – “Hhhhhhh! Harya ngo ubwo muba mwaje mu kazi ra? Cyangwa muba mwaje kuryoshya? Urabona ibyo mbasanzemo? Kandi sha, wowe Nelson nkubwire nako reka nkwihorere!”

Twese ntawubuye umutwe, twararuciye turarumira hashize akanya gato mfunga roho mpita mvuga.

Njyewe – “Tuba twaje mu kazi Boss! Ahubwo nuko nari ngize akabazo gato….”

Martin – “Umva ye, akazi ko guterurana se? Ngo wari ugize akabazo? Nuko rero ukagize Aliane aza kugakemurira mu biro? En bon, sasa rero ndabibona ko aho gukora akazi musigaye mwirirwa muhanagurana mu maso!”

Aliane – “Boss, aya yari amasaha ya pause ariko!”

Martin – “Eh, erega na discipline mu kazi ni ngombwa, hano se ni muri lodge cyangwa mwagize ngo iyi bureau ni akarima kanyu?”

Njyewe – “Mutubabarire ntabwo tuzongera!”

Martin – “Ayinya! Kandi sha wowe nushaka… nako hari n’amakuru mfite nshaka kukubaza.”

Njyewe – “Amakuru mushaka ko mbaha? Yanjye bwite se cyangwa ajyanye n’akazi?”

Martin – “Ayo ariyo yose se ntiwayampa?”

Njyewe – “Mbaye nyafite nayabaha rwose nta kibazo!”

Martin – “Ok. Ngaho ngwino gato nkubaze.”

Ako kanya narahagurutse nkurikira Martin turasohoka tugeze hanze duhagarara ku ruhande, twegama ku muryango ku twuma twari duhari twitegereza mu muhanda, Martin amaze gutuza ahita ambwira.

Martin – “Niko sha Nelson, burya cya gihe nakubwiraga bya bindi byose ukampakanira uraramye, naho wari wararangije gukora ibara?”

Njyewe – “Irihe bara se Boss?”

Martin – “Umva yewe ngo arijijisha! Usibye ko njye wankoreye mu kankwiye se tuyobewe ko umukobwa wacu Dovine wamubitsemo akabuto!”

Njyewe – “Boss, ndumva ibyo nta makuru mbifiteho.”

Martin – “Kuki se nta makuru ubifiteho? Si wowe wabikoze se?”

Njyewe – “None se niko we ubwe yakubwiye?”

Martin – “Niko yambwiye nyine. Erega njye ndi oncle we! Maze no guhera kuri Papa we kugeza kuri barumuna be barabizi!”

Njyewe – “Yakubwiye se ko ngo namwangije gute?”

Martin – “Akabuto wamubitsemo karashoye da! Inda afite si iyawe se? Ni iyawe rwose yarabimbwiye!”

Njyewe – “Uuh? Ese aratwite? Njye nta makuru nari mfite, ariko ubwo ndabimenye.”

Martin – “None se ko utishima sha? Ishime rwose ariko ubutaha uzajye umenya niba aho wateye akabariro ubwatsi bwarashibutse cyangwa harabaye imbuga! Warakoze kuba umugabo sha! Ahubwo nimugoroba umpe gahunda nkujyane ahantu twishimire igikorwa wakoze.”

Njyewe – “Boss, njye ntabwo nigeze ryamana na Dovine, ntanubwo nigeze mbitekereza, uriya mukobwa muzi akundana n’umuvandimwe wanjye Brown ufunze. Ibyo bindi uvuga rero rwose ntabyo nzi!”

Njyewe – “Uuuh? None se ko ariko yambwiye? Niko yambwiye da! Kandi buriya ntabwo ajya ambeshya.”

Njyewe – “Aka ni akumiro ndakubwiye! Noneho ubwo ni njyewe ubeshya?”

Martin – “Oya. Nako umva rero nkugire inama wa musore we, kiriya ni icyaha gikomeye wakoze, ushatse wakwemera ikosa ugasaba n’imbabazi kuko bitabaye ibyo uragowe! Kandi wibuke ko nari nanamugushimiye.”

Njyewe – “Reka, reka njye ndumva nta mpamvu yo kumpamya ibyo ntakoze, ahubwo bitinde bipfe ndaje nshyire ukuri kose hanze!”

Martin – “Ngo ukuri kose? Ukuhe kuri se sha?”

Njyewe – “Kumparire kandi nikujya hanze, nako reka mbe mkubitse kuko ari imari izitse!”

Martin – “Niko sha, nako buriya urabibona ndi umuntu w’umugabo ushesha akanguhe, buriya abantu bakuru baranyizera, wambwiye uko kuri uzi ku bya Dovine nkakugira inama, hataba harimo ibyo guhakana ko wabikoze ariko?”

Njyewe – “Noneho inama muri kungira ni iyo kwemera ibyo ntakoze?”

Martin – “Nyine nawe urabyumva, ubundi umugabo erega ni ubyara, urumva se atari ishema ryawe, ahubwo kora aha sha!”

Njyewe – “Boss, nzahakora twamenye neza nyiri inda banshinja, gusa na we namenyekana ugasanga atari njye, nawe uzamukore mu ntoki!”

Martin – “Harya wanze kumbwira amakuru ufite sha?”

Njyewe – “Shyuhuhuu! Ahubwo niba ari ibyo washakaga kumbaza rwose reka mbe nisuganya!”

Martin – “None se ahubwo, nako reka dupange nk’abantu b’abagabo. Ubundi ubwo aho kugira ngo ujye muri iyo miserero yose, wayafashe ukamutunga sha!”

Njyewe – “Amaki se Boss?”

Martin – “Buriya uriya mukobwa ni umwe tugira mu muryango wacu birumvikana ni we twese duhanze amaso, nk’uko nari nabikwemereye nzagutera inkunga ifatika maze umurongore.

Nelson, fata agafaranga umuryango wacu ntusebe kandi na we ndabizi John azagushyigikira kuko ndabizi ntashaka guseba.”

Njyewe – “Uuuh? Ariko noneho izi si impuhwe ubanza ari iza bihehe!”

Martin – “Ngo, urantutse ngo ndi bihehe?”

Njyewe – “Ahaaa! Ndarengana nacaga umugani!”

Martin – “Subira mu kazi kawe vuba, nta soni? Nubundi nitwe tubiteza mukabona aho muhera munadusuzugura mudutuka, ngo turi za bihehe?”

Ako kanya nahise nsiga Martin aho nsubira muri bureau, ndicara ndisuganya nkomeza akazi, Martin amaze kugenda Aliane ahita ambwira vuba.

Aliane – “None se Nelson, si byo nakubwiraga? Nyamara Martin ashobora kuba ari we wateye inda Dovine!”

Njyewe – “Uuuh? None se ibyo twavugaga wabyumvaga Alia?”

Aliane – “Oya! None se hari ikindi kitari icyo gutwita kwa Dovine akubwiye?”

Njyewe – “Wabimenye, wagira ngo wari uhari! Ahubwo dore nje dushwanye ngo ndamututse ngo ni bihehe!”

Aliane – “Eeeh! Nelson, witonde niba ari ibyo azanye wabona hajemo n’ibyo kuba yakwirukanisha?”

Njyewe – “Ibaze noneho mbuze abavandimwe nkabura n’akazi hejuru y’uriya mukobwa. Alia, ntabwo ari ukukubeshya napfana agahinda!”

Aliane – “Nelson, humura, burya umuvandimwe umugira kugira ngo agushyigikire muri byose, yaba mu byago, yaba mu makuba ikiganza n’amagambo y’ihumure bye ukayumva hafi.

Kumubona rero ni umugisha, kuko hari benshi babakenera ariko ntibabone abo kwizerwa, niba koko warigeze kuba umwizerwa kandi ukaba wizera ko byose biri mu biganza byawe, tuza kandi wakire ibi byose uzirikane ko nta joro ridacya. Nelson, bikorere maze bariya bose ubereke ko bakwibeshyeho nk’uko babyibwira.”

Aliane amaze kumbwira gutyo naramwitegereje nongera kubona ko abikwiye, nibutse ko abavandimwe banjye bansize aho bansigiye akaba ari we undinze akarenzaho akampagurutsa, nitsa umutima ndamubwira.

Njyewe – “Alia, ni ukuri urakoze cyane, najyaga numva bavuga ngo inshuti nziza ikurutira umuvandimwe ariko ntangiye kubibona. Ntabwo nari nzi ko umuntu uzi buri ntambwe zanjye yahindukira akanta, nyamara wowe ukankomeza.”

Aliane – “Humura sha Nelson, nicyo tubereyeho, ibuka ko nawe wanzaniye Bruno igihe ntacyekaga ko yarambura ibiganza ngo abishyire mu byanjye, wemere nkwiture kukuba hafi mu gihe ukuri kutaracamo.”

Njyewe – “Alia, utabeshye koko urabona ukuri kuzajya hanze gute ureba nabakabaye bandwanirira bamanitse amaboko?”

Aliane – “Tuza ukuri ntigusaba intwaro, ntigusaba abagabo kandi ntikwihishira ahubwo gutanga agatego.”

Njyewe – “Ibyo ndabyumva ariko se kuri iki gihe uyobewe ko hadatsinda ufite ukuri hatsinda ufite ibimenyetso koko?”

Aliane – “Nelson, nubwo nta rugamba rw’akana ariko humura buriya nta kibaho kidafite impamvu, wasanga hari ikimenyetso gitegereje kwigaragaza igihe gikwiye tutazi.”

Njyewe – “Byihorere Alia, ikimbabaza ni uko impamvu itazi ko umutima ubizi.”

Tukiri aho nagiye kumva telephone irasonnye, nkiyikura mu mufuka nitonze mbona handinsemo ngo Ma Bella, umutima uransimbuka nkanda yes nshyira ku gutwi.

Njyewe – “Hello my one and only lovely Girl Brendah! Yambiiiiiii!”

Brendah – “Uuuh! Bite Nelson!”

Njyewe – “Ni Byiza Ma Bella! Kandi noneho bibaye ibindi kuko numvise rya jwi ryawe rituma menya ko noneho nshobora kuba numva.”

Brendah – “Ngo, Nelson, ntabwo numvise neza?”

Njyewe – “Sinatinya kubisubiramo, niyo narinda nsarara ariko mvuga ko ari wowe umwe wenyine mubavutse no mubazavuka, umutima wanjye uhora ushaka maze nakumva ya mpumuro yawe umunezero ukansaga ndetse ukansendera!”

Brendah – “Mana we!”

Njyewe – “Ma Bella! Bite ko numva utishimye?”

Brendah – “Nelson, nakwishima nte, koko wantaye?”

Njyewe – “Ma sweetness, my Darling! Ni ukuri sinarota nguta, nakugiriye isezerano ntagiriye undi wese naho bose bamvaho njye nzakwizirikaho wenda nzahasige n’amagara.”

Brendah – “Nelson, ubu se koko nkubwire iki ko nabuze aho mpera nkubaza?”

Njyewe – “Humura Bre! Urisanga ku wo wabwiye ko abikwiye, kandi ongera ubivuge aguteze amatwi yombi kuko ari wowe umwibutsa ko yumva, mbwira sha!”

Brendah – “Nelson, jya Online usome message ziriho nakoherereje kandi nurangiza kuzisoma witegure kwakira igikurikiraho!”

Njyewe – “Ngo Message wanyoherereje online?”

Brendah – “Nelson, mbabarira ujyeho kuko ndumva kuvuga byo bisa nk’ibiri gucyendera kuko nahogoye cyane.”

Njyewe – “Ahwiiiii! Nubwo gucyeka ari icyaha ndagikoze!”

Call end.

Brendah ntiyigeze atinzamo yahise akupa manura telephone nitonze nyishyira ku meza, Aliane ahita aza vuba arayifata, siniriwe mubaza hashize akanya ndahindukira ndamureba duhuje amaso mbona amarira ari kuzenga mu maso ye, ako kanya ahita ampereza telephone.

Nkiyifata nasanze chat ya Brendah ifunguye, nzamura urutoki ngera kuri message y’uwo munsi.

Yagiraga iti: “Nelson, bite? Mbabarira uze umpe umwanya byibura muto ndagushaka cyane.”

Indi yakurikiragaho yavugaga ngo: “Mana wee? Nelson, nshatse kuba naguhamagara ariko ni ukuri kuvuga sindi bubishobore. Ubu se Imana yamfashije koko ukaza.”

Nakomeje kumanuka gato mbona indi yavugaga ngo: “Basi ubwo mbona ifoto yawe nzi neza ko nawe uri kundeba, reka nyibwire nubwo itansubiza ariko igihe uzira urabona ko nageze aha. Nelson, nganjwe n’agahinda pe!

Ikizere cyose kiri muri njye cyari kuri wowe, umunezero nifuzaga wose wari muri wowe, umubiri wanjye wishimaga ari uko ukwegereye, ururimi rwanjye rukikaragana ibineza neza rukuvugisha, gusa simenye ko nza nkugana nawe ugana abandi!”

N’ikiniga cyinshi nakomeje hasi gato, ku yindi message yagiraga iti: “Nelson, basi niba ntarigeze ngukunda uko bikwiye iyo umbwira ngakora iyo bwabaga wenda nkakugabira ibyo ntari mfite ariko nkakwiharira?”

Nakomeje hasi gato nsoma indi message ivuga ngo: “Nelson, burya singendera ku magambo, kuko uzi neza ko nirengagije abaje kenshi mu matwi bambwira ko ntagukwiye, guhera ku mubyeyi wanjye kugeza kuri Bruce n’abambari be, urabizi bose nababwiye ko ari wowe nta wundi burya bwose sinkamenye ko nguhungiraho nawe umpunga!”

Njyewe – “Oyaa! Oya, ntabwo nabikoze Bre!”

Aliane nari nagoreweho yahise agaruka na none aza aho nari ndi akurura agateba amfata ikiganza kimwe ikindi gifata telephone nkomeza gusoma.

“None se Nelson, ko nirengagije amagambo, nkihanganira abansebya, nihanganire n’ibyo amaso yanjye yiboneye, n’ibyo umuvandimwe mwasangiye akabisi n’agahiye yampamirije? Nyamara naragukundaga kandi nubwo kukureka bizamvuna ariko amaherezo nzabishobora kuko ntacyo nkiramiye, byibura impano wahaye Dovine iyo uyimpa nkajya mpora nkwibukiraho!”

Njyewe – “No! No! Ma Bella, ntabwo nigeze mbikora!”

Aliane – “Ihangane sha Nelson!”

Narihanganye gatoya maze nsoma indi yakurikiyeho yagiraga iti: “Nyuma y’ibi byose Nelson sinzamwibagirwa, gusa ntabwo ari uko bitashoboka ahubwo nuko amateka yanjye na we yasize byinshi ku mutima wanjye. Nishimiye amahitamo yawe kuko nzi ko burya amaso akunda atareba neza ahubwo umutima akaba ari wo urebera amaso.”

Njyewe – “Ma Bella! Please wangarukiye!”

Aliane – “Nelson, komera ndahari kandi ihangane, Brendah aragukunda kandi ndabizi azumva byose ndabyizeye.”

Nakomeje gufunga roho maze nkomeza hasi ku yindi message yavugaga ngo:  “Nelson, nzabasura, kandi nimwibaruka nzaza kubahemba kuko uwo wansimbuje yambereye umwana mwiza akambwira byose ndetse akanyihanganisha, wihangane kandi uko abavandimwe bawe bazakira guhinduka kwawe ubyirengagize uhe agaciro amahitamo yawe, ubutaha ntuzahemuke udateguje uzasezere nkuko wansuhuje.

Njyewe – “Oya! Brendah, amahitamo yanjye ni wowe, ni ukuri ndagukunda ntabwo nigeze nguca inyuma.”

Nakomeje gutakamba nubwo Brendah atari ahari ngo anyumve, gusa ako kanya umutima wanjye waciye bugufi ugwa agacuho wiganiriza bucye urwana na byinshi byari biwurimo byose bigatera amarira yashokaga agwa mu nda.

Indi message ngo: “Nelson, sinakwangira ko wampishe amahitamo yawe, sinaguta kuko wandekuye mu rugendo nifuzaga kujyanamo nawe. Brendah aracyagukunda kandi ndagusabye nkomeje, nyemerera nkubere mushiki wawe w’umwihariko kugira ngo basi nzabashe komora ibikomere ntewe n’ibi byose kuko ugiye wese nabura byose nkarwara ubutazakira. Nelson, ndagukunda!”

Namaze gusoma izo message zose mba nkutaye umutwe. Narebye guhaguruka ngo mfate inzira njye ku Gisenyi, ntekereza byinshi ariko mbura icyo mfata n’icyo ndeka umutwe utangira kundya ndyama ku meza, nashigutse ari Aliane unkozeho!

Aliane – “Nelson, haguruka basi dutahe dore amasaha yageze, kandi ukomeze wihangane. Si byo?”

Njyewe – “Urakoze Alia!”

Twarahagurutse turasohoka turakinga, dufata inzira twerekeza mu rugo, tugifungura igipangu ntungurwa no kubona ibikapu hanze ku muryango w’inzu nabagamo, njye na Gasongo.

Aliane – “Uuuh? Dore re? Baratwimuye se?”

Njyewe – “Nanjye buriya biranshanze, bongeye kubirwaniramo se none birangiye inzu bazidukuyemo?”

Twakomeje kwibaza ibyo ari byo, dutera intambwe tugana ku muryango, tukihagera ako kanya…………………

Ntuzacikwe na Episode ya 70 muri Online Game…………

****************

37 Comments

  • Ni Gasongo wimutse ngo ntiyabana numuhemu! ariko ye abantu batagira umutima baragwira!nelson tuza wangu byose bizashira!ndumva amarira amaze kunshiramo nayawe nashire ukomere tururwane kdi tuzarutsinda! bose bazamenya ko ukuri guhora ari ukuri kdi guca muziko ntigushye! komera kdi hagarara kigabo!!!!!!!

  • mbega umukobwa wee! ubuse nelison ukurikwe kuzajya ahagaragara koko? ahaaaa!

  • Ayiwe mbega akaga Nelson ahuye nako! Pole kdi gerageza gutuza wihanganire byose igihe nikigera humura ukuri kuzajya ahabona, gasongo se asohoye utwe araguhunze humura bose bazakugarukira igihe kigeze.

  • Nelson wabibwiye John koko ko ariwe usigaye wundi wakugira inama kandi ndakwizezako yagufasha mu bibazo urimo kuko afite amakuru yose yagukura mu rwobo Dovine ari kugutamo. Alia nawe ndagishimira ku bwitange bwawe no kuba hafi Nelson.

  • Komeza

  • Nuliso ihangane pe,ariko Dovine in shitanikazi kweli?Mana fasha Nulisoni wacu ukuri kujye ahagaragara asubirane na Brenda numuryango

  • Nelson urakomerewe pe ,ntakundi mubuzima bibaho kugirango bitwigishe bidukuremo ubutesi .umuseke ndabashimira cyane kuriyi nkuru ariko mbasaba no kuduha uduce tureture muriyi minsi muradusondeka pe

  • Sha Nelson isubirird mumutaka ndabona ariho hari amahirwe tu

  • Mana weeee! nsubiye ku musogongero mbona ko Dovina ariwe wa mugore ugendera mu kagare atwawe na Nelson bafite akabari. bivuga ko bizarangira Nelson ashatse dovina????! nibwire ko atazamushaka ahubwo ari ubufasha azajya amuha wenda! none bariya bakobwa batatu bubitse umutwe buriya ntiharimo umwana wa Dovina “Sasha” wafashe imico ya Nyina?!????. yewe ka tuyihange amaso, dutegereze final. gusa iki gice ndabona gisiga Nelson hanze ya byose.

  • Gasongo se atandukanye na Nelson?? Nyamaze Gaso ushatse wagenza make kuko ukuntu uri kwitwara kuri Nelson ukuri nikujya ahagaragara kumusaba imbabazi bizakugora. Nelso humura Brendah nubwo akomeretse umutima aracyagukunda kd Imana niyo nkuru

  • N0 1. Yoooo mana we mfasha nubwo abandi bareka nelson ariko brendah ntazumve amabwire

  • Ibibaye kuri Nelson twari tubyiteguye,ndibaza ko na Gasongo ahubwo yimutse akamuta,igikurikiraho ni uko na Martin amwirukanisha ku kazi!!!Nelson komera ubundi wegere Brendah umubwize ukuri kose kuko aragukunda ntabwo yanga kukumva si nka Gasongo urakara umuranduranzuzi.Ubundi wegere John umubwire buri kimwe abandi bizabageraho ari amateka.Nizeye ko John hari byinshi azi hagati ya Martin,Dovine na Nelson bizafasha Nelson kuva muri uwo mutego.Thanks umuseke.

    • mAHORO TURI KUBYUMVA KIMWE PE!

    • Ibyo Mahoro avuga nibyo,Nelson,shaka John mbere ya byose umubwire byose byose hanyuma uvugane na Brendah nawe umubwire byose azakumva kuko aracyagukunda.
      Humura ukuri kuzatsinda gusa kubwire n’abandi kwe kumenywa na Aliane wenyine hagire n’abandi bazagufasha kurwana urugamba.
      Gasongo rwose yitwaye nabi,umuntu wasangiye byose mu buzima na Nelson?!! Nta byawe!

  • eeeeehh gasongo c aciyeho nelson ihangane maze wegere john agufashe

  • MANA WE IHANGANE NUKURI NELSON UKURI GUCA MUZIKO NTIGUSHYE BIZASHIRA BIGARAGARE

  • ntibyoroshye, nulisoni ari muri byabibazo bigwira abagabo.
    unama namuha rero niyi.

    nulisoni nashake uko abonana na mama brown ndetse na john abicaze ababwire byose atagize nicyo asize kuko nziko bazamwumva knd bakagira icyo bamufasha.

    so nareke gukomeza kwihererana ibintu no kubitinza.
    natangire urugamba rwageze mumahina.

  • Asyi,Nelson antera umujinya!!! Ubundi ibi byose bikubaho kuki utabwira inkoramutima zawe??? Wigeze ubwira Brendah ibyakubayeho ujya kureba Dovine?? Ntiwamwirutseho weekend igashira ugasubira i Kgli ntugishe n’inama umukunzi!!?? Utega lift ugasanga Dovine na Martin wigeze ubaza John ku iphoto yakweretse?? Wavuye iwabo wa Dovine wumvise byose unanirwa gushaka amakuru habe no kubaza niba Martin ari Oncle wa Dovine kko?? Genda uri umwana ntureba kure, ntuzi ubwenge umutego nugushibukana uzihangane. Ndababaye cyane…..

  • Nelson ihangane bizashira gusa wagiye uhura n’ibibazo ariko iki nugisimbuka uzabaho unezerewe wowe na Brenda wawe!!!! Bakobwa musoma iyi nkuru mwigire kuri Brenda kbsa ni umukobwa ukunda by’ukuri!!! musome neza msge zose yandikiye Nelson ngo ntiyumva amabwire ….. basi amwemerere amubere mushiki we!!!! kandi ngo aracyamukunda….. kdi yirengagije ibikomere by’amagambo yabwiwe na Gasongo ndetse na Dovine aje kumwihanganisha ariko anamwishima hejuru.

  • Olalaaa, ndababaye ku bwa Nelson pee! Gasongo aragiye ariko agaragaje ubugwari rwose,isomo ririmo ni uko Gasongo yagombaga kubaza neza Nelson ibyayo makuru yumvise hanyuma akanamutega amatwi akamusobanurira byose, umuti si uguhunga hejuru yamabwire. Irindi somo ririmo ni ukugisha inama, Nelson yagombaga kugisha inama abantu bamuruta kandi yisanzuraho nka John na mama Brown bamufaha kwikura mubibazo atubitsewho urusyo. ikindi ajya kwa Dovine yabanje kubaza Brendah nawe aramweerera ariko avuyeyo ntabwo yamubwiye ishyano yahuye naryo kuko Brendah nkumukobwa ushishoza aba yarahise amenya ibyo Dovine arimo akagira Nelson inama. Ihangane rero kuko urabishoboye ukuri kuzajya ahabona ariko washegeshwe. Brenda yavuze ko akigukunda aragutega amatwi umubwire ntacyo umukinze muri kumwe. Urakoze mwanditsi namwe Umuseke. Harimo amasomo kubantu bingeri zose ariko cyane ku bakiri muri izo nzira zo gushaka abakunzi.

  • Nelson mbere ya byose shaka Jhon na mama Brown ubabwize ukuri kose bagufashe kuko birakomeye.

  • Ooohlalaaa. Mbega dovine! Nelson ihangane ukuri guca muziko ntigushye.

  • AGAHINDA NTIKICA WEEE ngo kagira mubi

  • Brendah uri umukobwa wumutima kweri msg zawe zose naburakari ndumiwe nukuri na nuliso aracyagunda wibabara mukobwa mwiza Alian thx kuba hafi nelso wacu gasongo njyewe sinumva ikimurakaza kandi nelso yaramubwiy byose avuye gusura dovin kabone niyo yaba nakintu yamubwiye umuntu mwabanye ntakyakubuza kumwumva ewe kugira neza ndabona nabyo bisigaye ari ibibazo humura nelso imana nisinzira ihora online nigihe bakagaruka.

  • @jJoe sinkibyo byose Bredah yangombaga kuba bizi buri etape yabyose uko yavuye kwa Dovine nibibazo byose aka bimubwira abantu mwe mugumana ibibazo byanyu nti mubwire aba kunzi banyu bigeraho bika kugaruka tekereza umwanya aza fata abwira Brehdah ibyo byose nigihe Martin yazanga akamubwira ngo na rongore Dovine ya ngombanga kuba yara na bibwiye Bredah kuburyo ubu ntabwo aba mwandikira ziriya msg zose . niba mufite inshuti mujye muba open nubwo harimo ibishobora gusenya ariko si numva impavu Nelson aba yi cecekeye ibyabaye byose ya ngombanga kuba yara bivuze . umwanditsi courage nubwo natwe tuba twumva ukwacu ariko wowe ufite intego yawe ushaka kugeraho nibyiza ninabyo bituma inkuru iryoha !!!

  • Nelson, ntago wongera kundiza rwose. ubwo Cherie wawe akigufitiye agatima mushake umubwire byose nawe afite agahinda kenshi cyane . Urumva gasongo yarabiciye mbega yamaze kumwangiza mu mutwe, hanyuma ushake john na Maman gaju ubabwire barakumva kuko john azi ibya Martin niriya shitani ngo no Dovine. Nano iriya njiji ngo no Gasongo mureke atumuke azakwifuza. erega nawe ufunze umutwe, abo ugomba kubwira urabahunga . Nkubu wakagombye kuba wahise ujya I gisenyi none uraho urakanuye gusa. haguruka vuba ugende giaenyi. kandi ntugumye kuntera umutwe

  • Jyewe agahinda karanyishe ariko ukuri kuzagaragara bose bakugarukire.

  • Dore aho icyo bita ubwenge kigaragarira: ” Hagati yo kubabazwa n’uwo utatekerezaga no gufata umwanzuro w’icyo ugiye gukora” Kenshi abantu dufata imyanzuro igayitse bigatuma dutakiza ibyo twari twiteze imbere yacu maze tugasa n’abatemye ishami kandi turyicayeho, tugahanuka kenshi na kenshi bikadusigira imvune izakirira kera kandi yanakira tugasigara ducumbagira bityo abo tujyaga tugendana intambwe kuyindi tukajya tugenda tubirukaho. Gasongo yarahubutse, Nelson ihangane utekereze neza mbere yo gufata umwanzuro wose kuri abo bantu bose bagukanuriye abandi bakagenda bafora imiheto imyambi yose bayerekeza kuri wowe. Humura kuko hariho umwe gusa ukiguhagae iruhande kandi azajya akwahirira bityo anakwomore inguma nuramuka unarashwe, uwo ni Aliane. Ikindi nuko Brendah ari umwari uzi gushyira mu gaciro areba kure kandi ubwo yemeye kubera mushiki wawe w’ibihe byose nuko aziko wamubereye inkoramutima akaba atekerezako niyo koko byaba byarabaye wabitewe n’intege nke za mwene muntu, ariko kandi ni byiza kuko we byibura aracyagutegereje ngo mufate akanya muvugane uko mukwiye gutandukana. Saba John akanya maze ujye ku Gisenyi ubundi nziko uzava yo ufite ihumure ukuye kwa Brendah, ikindi ushake uko wasura mama Brown umutekerereze ibiri kukubaho gusa yenda wirinde kumubwira abo ukeka ko babiri inyuma kugira ngo udasibanganya ibimenyetso bityo kuko ari mukuru kandi nziko mu gihe gito mwamaranye amaze kukumenyaho gato azakwumva. Naho Gasongo we yafashe icyemezo aganjwe n’amarere ya gisore. Komera, hagarara kigabo ibyo byose bizakuremera ikamba riruta menshi wahawe mbere.

  • AMAHORO,Nulison ihangane ugiye gutotezwa no mu kazi, ariko nizereko msgs zose uzifite za Dovine, kuko harimo izagufasha, uramira cyane ukarenza, dore bigiye kugushwanyuza igifu, wanze kugira uwo ukomeretsa ushaka kubera hose icyarimwe( wibagirwa kuri umuntu uri no mwi isi idasakaye, rirakuviriye gusa turagusabira imvura ya mahindu, ntikunyagire udatembana n’umuvu wayo.bimwe mu bya gufasha nibi: ku menya by’ukuri ko Martin ari oncle wa DOVINE, Icyemezo cy’gihe inda imaze(na matariki wamusuriyeho),niyo nshuti yawe ngo ni Gasongo hari byinshi wamusangije kubyakubagaho(igihe uhamagarwa utotezwa,n’umunsi ujya iwabo wa Dovine wamubwiye ikinamico yagukiniye,yanakumvishaga ko ugomba koko kurwanira ishyaka BRO) KO YAGARAGAJE UBURAKARI CYANE SE? nuko nawe ahajishe igisabo? ahaaa!

  • uhh!!! ko Dovine arikoze koko!!! Nelson komera kbx kd Godwin!!!!

  • ohhh my GOD kuki abakobwa nka dovine babaho nako ni shitani mbi pe

    naho NELSON ntacike intege ahubwo azige ukuntu yafata MARTIN record ubundi kizamubera ikimenyetso nabikora mubwenge

    ariko kuri iy’isi ntamukobwa umeze nka Brendah ukihaba pe!

  • Nelson nkugire inama,sms zose ufite za Dovine uzihagarareho, kandi ubutaha Martin nashaka kukuvugisha uzakore record y’ibyo muvugana bizagufasha mu kugaragaza ukuri.
    Hagarara ushikame,ukuri ntiguhera amaherezo kuzanesha ibyo bibi.
    Ba Dovine na ba Gasongo ni benshi muri iyi si ya Rurema!!!!

  • nelson nuwantakigenda, ntabwo azikureba kure. biriya byose niwe ubyiteye agenda ahisha Blendah amakuru.

  • NELSON KOMERA UKURI KUZATSINDA ! YOOO GASONGO WIKIGWARI ! GUSA BWIRA JOHN NA MAMAN GAJU IBIRI KUKUBAHO IKINDI NDABONA MARTIN ARIWE UGIYE G– USEZERERWA KU KAZI !

  • nelso humura imana izakurengera kuko uri umuziranenge.naho ibimenyetso aliane yabasiganye muri hostel ikindi martin ntacyo bapfana ifoto john azakubwira aho yayibonye uko jhon abona martin na dovine abari muri biriya ntibihishira kdi papa wawe john ntazareka bakwirukana kuko ukora akazi neza keretse nawe NIKAKUNANIRA KUBERA IBYO BIBAZO KDI MAMAN BROWN NTASHOBORA GUSHYIGIKIRA BARIYA BAHUNGU KUKO AZI UBWENGE NI UMUMAMA UJIJUTSE MURI BYOSE

  • Mbega umusaza ugiye guseba bitari kera kd yiyita uncle, ahaaa nzaba mbarirwa!!!

  • Indi episode irihe ko amaso yaheze mu kirere?

Comments are closed.

en_USEnglish