Jenoside yaba n’ahandi buri wese atarwanyije amacakubiri – Amb Habyalimana
*Ambasade y’u Rwanda muri Congo-Brazzaville yatangije ibikorwa byo Kwibuka.
Ambasade y’u Rwanda muri Repuburika ya Congo Brazzaville, tariki ya 7 Mata 2017, yatangije ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 23 Jenoside yakorewe Abatutsi, umuhango wo kwibuka witabiriwe n’Abanyarwanda baba muri Brazzaville, Amb Jean Baptiste Habyalimana yavuze ko Isi yose ikwiye kwigira ku Rwanda, buri wese akagira uruhare mu kurwanya amacakubiri n’urwango.
Mu kiganiro yagejeje ku bari bitabiriye uyu muhango wo Kwibuka, Dr Jean Baptiste HABYALIMANA, Ambasaderi w’u Rwanda muri Congo-Brazzaville yasobanuye impamvu yo kwibuka.
Ati: “Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi bigamije ibintu bitatu, kunamira abazize Jenoside, kubasubiza icyubahiro bambuwe no kwifatanya n’imiryango y’abarokotse Jenoside. Icya kabiri ni ukubwira abacu bazize Jenoside ko dufite icyizere cyo kubaho ku bwabo, ko umwijima wasimbuwe n’urumuri. Icya gatatu ni uko Twibuka kugira ngo dukangurire buri wese kwifatanya natwe kugira ngo Jenoside itazongera kubaho.”
Muri uyu muhango berekanye filimi “Tuez-les Tous” ivuga ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, Amb Habyalimana agaruka cyane ku mpamvu urubyiruko rukeneye gusobanukirwa biruseho ibyabaye mu Rwanda.
Asobanura ko kuba urubyiruko ari rwo mbaraga z’igihugu, rukaba rwarakoreshejwe nabi mu gihe cya Jenoside, ko uyu munsi buri wese afite inshingano yo guhindura amateka, urubyiruko rukigishwa gufatanya kugira ngo rukure rufite umutima urwanya urwangano n’amacakubiri.
Amb Habyalimana yavuze ko imwe mu nzira z’ingenzi yo kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside ari uko buri muntu atahishira ikibi, cyangwa ngo yicecekere aho abonye gupfobya no guhakana Jenoside.
Ati “U Rwanda rwakagombye kubera isi yose isomo, kuko hatabayeho uruhare rwa buri wese mu kurwanya Jenoside, amacakubiri, urwango n’ubundi bugome, ibyabaye mu Rwanda bishobora kuba n’ahandi.”
Yanibukije kandi ko buri wese afite inshingano zo gushyigikira ibyiza u Rwanda rwagezeho nyuma y’imyaka 23 Jenoside yakorewe Abatutsi ibaye, anashimira Guverinoma y’u Rwanda ikomeje kugeza u Rwanda ku isonga mu iterambere rya Afurika kubera imiyoborere myiza.
Yasabye buri wese ko yafatanya n’u Rwanda mu kurwanya uburyo bwose bwatuma Jenoside yongera kubaho no kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, kandi anasaba abari bitabiriye uyu muhango ko bazakomeza kwitabira ibindi bikorwa Ambasade y’u Rwanda muri Congo Brazzaville yateguye muri gahunda yo Kwibuka izamara iminsi 100.
UM– USEKE.RW