Digiqole ad

Col Ndagano yahererekanye ububasha na John Mirenge wayoboraga RwandAir

 Col Ndagano yahererekanye ububasha na John Mirenge wayoboraga RwandAir

John Mirenge aherererekanya ububasha na Col Chance Ndagano ku buyobozi bwa RwandAir

Umuyobozi w’Inama y’ubutegetsi ya RwandAir, Girma Wake yavuze ko kugira ngo iki kigo cyitwe icy’ubucuruzi hakwiye igenamigambi rihamye ryo guteza imbere icyo kigo.

John Mirenge aherererekanya ububasha na Col Chance Ndagano ku buyobozi bwa RwandAir

John Mirenge wayoboraga RwandAir yashyikirije ubuyobozi bw’ikigo, Col Chance Ndagano. Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi, Girma Wake yasabye ubuyobozi bukuru bwa RwandAir kuzamura izina ryayo mu bijyanye n’ubucuruzi, no kuzamura ubukungu bwayo.

Ati “Dukeneye kuzamura umutungo kugira ngo ikigo gikomeze gukora. Ibyo bidakozwe, ntabwo mwaba muyobora ikigo cy’indege cy’ubucuruzi. Ikigo kiba icy’ubucuruzi iyo gikorera amafaranga. Iyo bitaragera kuri urwo rwego, kiba kikiri akana.”

Col. Ndagano, Umuyobozi Mushya wa RwandAir yabwiye abanyamakuru ko icyo ashyize imbere ari ukuzamura ubushobozi bw’abakozi binyuze mu mahugurwa, kongera umubare w’indege no kongera inyungu.

Yavuze ko azongera umubare w’ingendo sosiyete ya RwandAir ikora n’inzira inyuramo haba muri Africa n’ahandi ku Isi.

Col Ndagano ati “Bifata igihe runaka ariko ni byo bizaduha inzira nziza nyuma tukazatangira gutekereza ibyo kunguka.”

Yavuze ko afite icyizere ko RwandAir izabasha kugera ku ntego nubwo mu kibuga hari abandi bahanganye na yo muri ubwo bucuruzi kandi bamaze igihe.

Ndagano avuga ko RwandAir imaze imyaka 20 gusa ikora ubucuruzi bwo gutwara abantu mu kirere.

Mirenge wari umaze imyaka 7 ayobora iyi sosiyete, mu gihe cye yabashije kuzamura RwandAir igera ku ndege 11, ndetse ikaba ijya ahantu 20 hatandukanye.

RwandAir mu minsi ishize yatangije ingendo zerekeza muri Zimbabwe, Mumbai ndetse mu kwezi gutaha izatangira kujya London mu Bwongereza.

Iyi sosiyete yiteguye kwakira indi ndege, Boeing 737-800NG, muri Kamena ikazatangira kujya i Bamako muri Mali, kandi irashaka no kujya igana i Conakry muri Guinea, Lilongwe muri Malawi na New York muri USA.

NewTimes

UM– USEKE.RW

4 Comments

  • Congs to Mirenge. Wakoze akazi neza pe. Ukwiye igihembo kabisa. Nizeye ko bazaguha akandi kazi vuba kandi keza. Waduhesheje ishema cyane. Uzahore ubishimirwa. Afande Sano tukwifurije imirimo myiza, Rwandair ntizasubire inyuma ahubwo izakomeze itera imbere.

  • Afande Sano afite ayahe mashuli azamufasha kurangiza izi nshingano zikomeye?

    • Uwamushyizeho arayazi kandi afite impamvu

      • Rimwe na rimwe ntabyo baba bazi nibaribamwe baduhitiramo ninzego zituyobora aho umuntu uyobora amagereza avugako atazi niba izo nyubako zifite ubwishingizi.Ukibaza niba bitari muri bimwe byingenzi yagombye kumenya mbere yo gufata uwo mwanya.

Comments are closed.

en_USEnglish