Digiqole ad

Episode 68: Brown yandikiye Nelson amubwira ko bacanye umubano. Aramuziza Dovine

 Episode 68: Brown yandikiye Nelson amubwira ko bacanye umubano. Aramuziza Dovine

Gasongo amaze kuvuga gutyo noneho nabuze aho ndigitira. Betty, Isaro na Mireille bose bandebeye icyarimwe njye nubika umutwe, nabuze icyo mvuga hagati yabo kuko bari bamaze kubona neza ko njye na Gasongo ishyamba atari ryeru.

Mireille – “Nelson, Gasongo mwapfuye iki?”

Betty – “Sha ntabwo nari nzi ko mwashwana bigeze aha? Ubwo se byagenze gute koko? Nelson, ko utatubwira?”

Aho kuvuga nakomeje guceceka si ukubeshya nabuze uburyo nsobanuramo ibyari bimaze kubera aho hantu, mbonye ntacyo narenzaho ndasohoka njya hanze.

Nkigerayo nakubitanye na Aliane aribwo aje, ahita angarura mu nzu tukigeramo ahita avuga.

Aliane – “Ariko murankunda we! Ubwo se ni njye mwari mutegereje? Naje rero ngaho bon appetit!”

Akivuga gutyo yahise afata akayiko atangira kurya, Betty, Isaro na Mireille na bo batangira kurya ariko ntawe uvuga birumvikana byari uguhatiriza ndetse byari n’igisebo kuri njye.

Hashize akanya Aliane ahita ashiguka aravuga.

Aliane – “Yeweee! Gasongo ari he we? Nizere ko mwamusigiye!”

Akivuga gutyo habuze ugira icyo asubiza bimubera ihurizo, twese dukomeza kureba hasi, hashize akanya Aliane arongera aravuga.

Aliane – “Ko mutansubiza ariko? Nelson, Gasongo ari he?”

Betty – “Alia, wamutubarije ko natwe byaducanze, dore ari hariya muri chambre ariko yanze kuza kurya ngo ntiyasangira na Nelson! Niba bapfuye iki, ntabwo tubizi!”

Aliane – “Ngo? Betty, ibyo muvuga ni byo?”

Isaro – “Ni byo da! Nti twari turi hano se? Bashwanye twumva da!”

Aliane – “Nelson, koko ni byo?”

Njyewe – “Alia, nanjye ibibaye birantunguye, si nari nzi ko byaba. Gusa mubiduharire turabyimenyera natwe turi abantu b’abagabo, byongeye kandi twabanye kuva kera ndabizi ntabwo twashwana buheriheri!”

Aliane – “Yego sha! Ni ukuri muvugane niba ari n’ikibazo mugikemure muri kumwe si byo?”

Narikirije, kurya byo twari twasubikiye aho! Betty arasohoka hashize akanya aza afite agasuperi atereka aho arambwira.

Betty – “Nelson, ukomeze umwinginge dore n’ibiryo, aze kurya twe tubaye tugiye ni ah’ejo.”

Narikirije barasohoka ndakinga, ngaruka ku rugi rwa Gasongo ndongera ndakomanga.

Njyewe – “Gaso! Gaso! Wambabariye koko ukaza nkakubwira byose, ukihangana ukarya?”

Gasongo – “Nelson, ndakumva erega nkakwihorera! Ndeka niryamire wangu, ntabwo wagakwiye kuba umpamagara!”

Njyewe – “Gasongo mwana wa Mama nyumva ngusobanurire byose hagati yanjye na Dovine.”

Gasongo – “Ntacyo ntamenye kandi nawe wemeye ko byose wabikoze, ikindi ni iki?”

Njyewe – “Erega Dovine nta cyiza cye! Nyamara muvandimwe aho kuntererana wanyumva nkakubwira byose, Gaso! Ibuka ubuzima twabanyemo, aha tugeze koko twari dukwiye gushwanishwa n’ibyaje bisanga turandatana!”

Gasongo – “Nelson, kuba twarabanye kuva kera ukaba uhindutse ukambarira ibicocero aho wambariye inkindi, ni na cyo kimbabaje kurusha ibindi.”

Njyewe – “None se basi wambabariye mbere ya byose niba ari n’ikosa ukicara ukampana ukanambabarira aho kugira ngo aho nshiye uhacishe umuriro.”

Gasongo – “Nelson, reka niryamire wana!”

Njyewe – “Basi se waje ukarya ko twagusigiye?”

Gasongo nta kintu yigeze ansubiza, yaracecetse aranyihorera nkomeza kumuhamagara cyane ariko aranga aratsemba, mfata inzira njya mu cyumba cyanjye nicara ku buriri mbura icyo nkora.

Natekereje byinshi ndetse umutima wanjye n’ubwenge bwanjye bijya kure, nibutse inzira yanjye na Gasongo, nongera kwibuka byose kuva mu bwana ikiniga kiramfata nubika umutwe mu maguru.

Burya nta kibabaza nko gutakaza inshuti y’akadasohoka, ni umutwaro wakwikorera ukakuvuna umugongo, ni igitabo wasoma ugahuma amaso, ni indirimbo waririmbira abandi aho kubaryohera ikabamena amatwi nk’uko byari bimaze kuba.

Hashiza akanya mfata telephone yanjye ndeba icyo nayikoresha muri ako kanya, maze nandika message kuri Gasongo igira iti:

“Mwana wa Mama nyumva ndi Nelson! Ndi wa wundi mwabyirukanye mungana, mugafatanya urugendo rw’ubuzima mudatokozanya ahubwo mutokorana, nyumva ndi wa wundi mwagendanye ntagusige, mukarebana ntagukanurire mugasangira ntagucure!

Ndi wa wundi wahamagaye akakwitabana amatama yombi, akavuga aranguruye ntavugire mu matamatama mugafata inzira mukajyana, mugasangira agato, akanini mukakagabana!

Mwana wa Mama nyumva kandi umbabarire, sinigeze nifuza kuba ikigwari kandi sinibagiwe byose ngo nirengagize ibyo nemeye, ahubwo nafashe icyemezo gikwiye ngo njye n’umuvandimwe dusimbuke urwobo twacukuriwe n’uwo yizeraga.

Gaso, niba icyemezo nafashe gitumye uhindukira ugafata inzira ya wenyine ihangane uyifate umaze kuvugana nanjye kuko ishobora kuba ari agatsibanzira ugashiduka waguye mu mahwa ahanda, bonne nuit!”

Send.

Namaze kohereza iyo message nizingira mu buriri ndahumiriza amaso araruha ibitotsi byo byari ntabyo! Gusa mu tunyoni nibwo nafashe agatotsi nza gushiguka izuba ryakambye, mfata essui-main vuba njya muri douche maze kwitunganya ndasohoka ntungurwa no gusanga Gasongo yagiye kare na bya biryo bamusigiye byari bikiri aho!

Nkigera hanze nakubiseho urugi mfata inzira ijya ku kazi, ngezeyo nsuhuza Aliane ndicara ntangira akazi nk’ibisanzwe, hashize akanya Aliane aba arambajije.

Aliane – “Nelson, urabona wakora ukabishobora utiyunze n’umuvandimwe?”

Njyewe – “Alia, erega Gasongo ntabwo twashwanye, turaza kubikemura biriya ni ibintu byoroshye.”

Aliane – “Uuuh! Kandi nabonye no mu gitondo yagiye wenyine mwari musanzwe mujyana? Yagiye imbere yacu da!”

Njyewe – “Njye nuko hari utwo natinzemo ho gato ni yo mpamvu!”

Aliane – “Oya! Nelson, aho ho wibeshya! Uzi ko yahuye na wa musore mwahuye ejo yamubaza ngo uri he akavuga ngo ntabwo abizi!”

Njyewe – “Ganza se?”

Aliane – “Ubanza ari uwo. Nelson, nyamara ushatse wavugana na Gasongo mugakemura ikibazo mufitanye.”

Njyewe – “Alia, urabizi ni wowe tuganira kenshi, nagize umugisha wo kubana n’umukobwa nkawe w’umutima, kuri njye ukwiye kuba umwizerwa.”

Aliane – “Yego sha! Urakoze cyane.”

Njyewe – “Alia, Gasongo andakariye kubera kubwiza ukuri kose Dovine! Gusa, si nzi icyo yamubwiye kuko yanze no kwemera ko tuganira ngo musobanurire byose, no mu gitondo yafashe inzira agenda nta na mwaramutse!”

Aliane – “Ese Mama? Yooh! Mbega umukobwa! Nta kabuza ni we pe! Nkurikije ibyo wabwiraga uriya mukobwa cya gihe, Gasongo yemeye mukaganira byose ndabizi yakumva ko ibyo wakoze byose wirengeraga ndetse ukanarengera wa musore w’umuvandimwe wanyu.”

Njyewe – “Alia, ntegereje ko Gasongo anyumva ndabizi nanyumva azasobanukirwa byose.”

Aliane – “None se ubu ngufashe iki Nelson? Njye ni ukuri ndababaye ntiwabyumva! Uzi ukuntu nishimiraga uburyo mwari mubanye!”

Njyewe – “Nanjye wumve ko ntatuje Alia! Ndakomeza ngerageze ndebe ko yanyumva nibyanga ndareba ikindi nkora.”

Nkivuga gutyo ako kanya hari umugabo wakomanze arinjira tumwakirana yombi, amaze kwicara no gutuza ahita avuga.

We – “Bite byanyu se?”

Njyewe – “Ni Byiza rwose!”

We – “Akazi karacamo nta kibazo?”

Njyewe – “Yego rwose nta kibazo.”

We – “Ni wowe witwa Nelson se?”

Njyewe – “Yego ni njyewe!”

We – “Njye nitwa Japhet ntuye ino i Kigali, hari ubutumwa nari nkuzaniye!”

Njyewe – “Uuh! Uranzi se?”

Japhet – “Oya, ntabwo nari nkuzi!”

Njyewe – “Ubwo butumwa se buje buvuye he?”

Japhet – “Ku Gisenyi! Umuntu witwa Brown se uramuzi?”

Njyewe – “Brown ndamuzi, ni umuvandimwe wanjye cyane.”

Japhet – “Ok. Ejo nari nagiye gusura mugenzi wanjye ufungiye hariya, ha nyuma duhurira ku ntebe y’abasura n’abasurwa, yari kumwe n’umukobwa w’inzobe ushinguye maze akuntumaho!”

Njyewe – “Eh! Ubwo se wamenye gute ko nkorera hano?”

We – “Ibyo bisigaye byoroshye, uririrwa ubaza! Upfa kuba uri online gusa! Bambwiye amazina yawe yonyine ibindi mbisanga kuri facebook!”

Njyewe – “Yampaye inka! Brown se ameze ate? Ahubwo se yakuntumyeho ngo iki?”

Japhet – “Nkigerayo nasanze ari kumwe n’uwo mukobwa ariko ntungurwa no kubona umusore arira impande y’inkumi, nkimara kubibona naramwegereye musaba ko yambwira impamvu. Aho kumbwira ambaza aho naje nturutse mubwira ko nje mvuye i Kigali.

Akibyumva rero yahise ambaza niba antumye namutumikira, ndabyemera arambwira ngo ni muhe agapapuro na bic ndabimuha, yihina ku ruhande atangira kwandika.”

Njyewe – “Utambwira ko ari njye yandikiraga!”

Japhet – “Ni wowe rwose!”

Njyewe – “Kuki se ahubwo atagutiye telephone ngo ampamagare?”

Japhet – “Ngo ntiyashakaga kuvugana nawe!”

Njyewe – “Ngo ntiyashakaga kuvugana nanjye? Kubera iki ubwo?”

Japhet – “Si nzi rwose, amaze kwandika rero yahise ampereza urwo rupapuro ngo nzagerageze rukugereho.”

Njyewe – “Eeeh? Ndumva atari Brown nzi? None se ni we koko udashaka kumvugisha?”

Japhet – “Ni we rwose! Maze gusoma status yawe rero nkabona aho ukorera, nagize amahirwe nsanga twegeranye, niko kuza kukureba, akira urupapuro rwawe mbe nsubiye mu kazi.”

Nakiriye urupapuro n’amatsiko menshi maze ndarwitegereza neza, nsanze rwanditseho izina ryanjye gusa mpita mubaza.

Njyewe – “None se ni urwanjye gusa cyangwa yakubwiye n’undi witwa Gasongo?”

Japhet – “Oya uwo wundi ntawe yambwiye, yambwiye Nelson gusa, ahubwo reka ngende nakerewe!”

Njyewe – “Sawa urakoze cyane!”

Uwo mugabo amaze kugenda nahise mfungura rwa rupapuro vuba maze ndarurambura ntangira gusoma.

Yari yanditse ngo: “Nelson! Ntabwo nigeze nifuza ko uyu mwanya wabaho ngahitamo kukwandikira aho kugira ngo nkuvugishe, aya magambo ngiye kwandika avuye mu mutima ushenguwe ku bw’icyizere naguhaye, ariko ukaba ugipfushije ubusa kandi wibuke neza ko kitayorwa.

Narakwizeye nkugira umuvandimwe, ndabyibuka umunsi njye nawe duhura ku mutaka ntabwo nigeze mpina ukuboko ngo nere kugusuhuza, sinakwitarukije ahubwo nagiye imbere nkujyana mu rugo nkwereka mushiki wanjye, nkwicaza ku meza turasangira ibyo byose nta kindi nari ngambiriye ahubwo nabikoraga kuko nzi ko umuntu ari nkundi.

Nagize umugisha wowe nagiye imbere nkakujyana mu rugo nawe ujya imbere unyereka mushiki wanjye nari maze igihe kinini narabuze, uwo munsi byari ibirori bikomeye njye n’ababyeyi banjye tubita intwari none kuri iyi saha mbonye ko koko burya ntawita intwari umuntu utaratabaruka kuko igihe kimwe ahinduka akaba ikigwari.

Nelson, naguhaye ikizere cyose ntahaye undi, ubwo nasangaga Dovine online ari wowe bivuyeho, ntabwo nigeze nguhisha amarangamutima yanjye, wari ubizi ko mukunda ariko ukampisha ko nawe umushaka.

Wagize amahirwe ndafungwa maze uwo munsi uvuga ijambo ryari ryaraguheze mu muhogo, ubwira Dovine byinshi ndetse umubwira ko wamukundaga, umaze kumparabika umwana wa mabukwe umutera igikomere kitazasibangana muri we!

Nelson, uko iminsi yashiraga Dovine wari uwanjye ni nako yicuzaga adasiba kuguhakanira ku bw’inkeke wamuhozagaho, yakomeje kundambaho arantegereza, ariko ntiwamukundiye wakomeje kumurya isataburenge birangira umunywesheje inzoga uramusambanya none ubu atwite inda yawe.

Ariko Brown nanjye nkabona ukuntu mwazaga kunsura mumusize, mwagira ngo ntazamenya byose kugeza ubwo mwamuzanye ku bwa burembe mumaze kumva ugutakamba kwanjye maze nkwemerera kujya kumpagararira iwabo naho wagezeyo kera!

Nelson, wanyeretse inyiturano yawe, waciye intege umutima wanjye kandi wasogose utababariye umutima wa Dovine nikundiye na we akankunda, gusa unyeretse ko uguhemukira aba akuzi, mugendana ndetse musangira.

Nelson, jyana Dovine warwaniye nanjye bidakwiye, ukamwangiza ngo ukunde umunyage, gusa nyuma y’ibyo ntabwo nifuza kuzongera guhuza amaso nawe n’umunsi n’umwe kandi nk’uko nakwinjije muri famille yanjye ni na ko ngusohoyemo, utwibagirwe burundu uko tuzabaho kose tuzabaho ariko tutabanye n’ikirura kiyambitse uruhu rw’intama!

                                                                               Brown.

Nkimara gusoma, Ooh! No! No! No!

Aliane – “Nelson, ubaye iki? Mbwira sha?”

Njyewe – “Oya! Oya! Ntabyo nigeze nkora! Dovine arambeshyera!”

Aliane – “Nelson, sha ihangane wikomeze dore turi ku karubanda, uzi ko umuntu uca hariya aba akureba?”

Njyewe – “Nibashaka bambone, ariko koko ubu Dovine yandekeye ubuzima. No! No!”

Ako kanya Aliane yahise anyaka rwa rupapuro atangira kurusoma, mu gihe njyewe ijuru ryasaga nk’iryangwiriye. Amaze gusoma aranyegera amfata mu bitugu arankomeza arambwira.

Aliane – “Nelson, ihangane utuze kandi ukomere nkubwire.”

Njyewe – “Alia, ntacyo umbwira mbabarira undeke ni ibyanjye.”

Aliane – “Nelson, tuza untege amatwi ndagufasha ni ukuri.”

Njyewe – “Dovine, ariko koko Mana yanjye ko ari wowe uzi ukuri koko wantabaye?”

Ako kanya nkivuga gutyo numvise umuntu uvuze ngo:

“Wari warira se ahubwo?”

Nkibyumva nahise nunamuka vuba, mu kureba uwo ari we mbona ni Gasongo wari ufite impapuro, ahita azijugunya imbere yanjye.

Gasongo – “Enda iyi raporo. Ese ubwo umuntu w’umugabo arizwa n’amakosa ye?”

Aliane – “Sha Gaso, waciye bugufi nkakubwira?”

Gasongo – “Reka reka! Njye nicara hano se kuko byagenze bite? Urambabarire njye ninywera gahuzamiryango kuri gatanyamiryango sindebaho, niba nawe muyisangira rero mwicare mwinywere!”

Aliane – “Gaso, wambabariye koko ukemera tukaganira ko uko turi batatu nta kitunanira?”

Gasongo – “Hhhhhh! Mushaka gusubiza Dovine ubusugi se? Cyangwa mushaka gukuramo inda afite?”

Njyewe – “Gasongo mwana wa Mama, ni wowe unyigaritse gutya koko?”

Gasongo – “Ko ari wowe wigaritse umuvandimwe se njye nabuzwa n’iki gutereraho utwatsi, niba hari abantu bantunguye kuva navuka nawe urimo, reka nanigendere!”

Aliane – “Oya, sha wigenda Gaso, ihangane utuze ugabanye umujinya wumve umuvandimwe.”

Gasongo – “Mwumve wowe utazi na kimwe njye byose ndabizi, niba kandi yabuze umwumva agende asakuze nyiramubande ziramwumva, nicyo gikwiye umuhemu uhemukira uwamuhekeye.”

Njyewe – “Ariko Gaso, koko?”

Aliane – “Gaso, oya wigenda, basi iminota itanu yonyine.”

Gasongo – “Iminota itanu y’iki se?”

Njyewe – “Basi soma runo rupapuro Brown yanyandikiye wowe twahoranaga umunsi ku munsi umbwire niba koko ibi byarabayeho. Gaso, biragufasha kumenya ukuri wongere wemere umbere umuvandimwe kuko ntiteguye kukubura.”

Gasongo – “Ngo urupapuro Brown yakwandikiye? Ahubwo nanjye ndaje nkwandikire urundi wumirwe!”

Aliane – “Gaso! Gaso! Aragiye da!”

Gasongo akimara kugenda noneho byabaye ibindi muri njye nasigaye meze nk’uwambaye ubusa, burya wabona inshuti nziza iza ntiwabona igenda, iyo igiye usigara ku gahinga ukishakisha ukibura, ukihamagara ukiyitaba. Ako ni agahida kageretse ku kandi kandi ni igikomere gikomeretsa ikindi.

Gasongo akimara kugenda Aliane yongeye kumfata mu bitugu aranyitegereza, areba amarira yazengaga mu maso yanjye arambwira.

Aliane – “Nelson, tuza umutima nkubwire sha, si byo?”

Njyewe – “Alia, wikwigora n’ubundi byarangiye abo nahamagaraga abavandimwe bakanyitaba bantaye! Ese ubu koko Mama yanjye ko wari uzi ko byose bizaba kuki wabyemeye?”

Aliane – “Humura sha Nelson, nubwo bimeze gutya ndacyahamya ntashidikanya ko byose wabikoreye akanzu k’abavandimwe bawe, kabone n’iyo batakumva ubu ukuri ni ukuri kandi iteka kuratsinda.”

Njyewe – “Alia, ubu koko nkwiye iki?”

Aliane – “Nelson, ihangane, ukwiye gutuza ugatangira kurwana n’ukuri kukurimo ukagaragaza byose ntacyo usize. Ndabizi bose bazakugarukira nibamara kubona imbaraga ziva mu kwihangana, burya ibi byose bibaho kuko byaremewe kutwigisha.

Iga rero kandi ukomere ndahari ibihe byose, nk’uko wambwiye ko naba umwizerwa kuri wowe nanjye nyemerera nkube hafi nkubera umuhoza.”

Njyewe – “Urakoze cyane Alia!”

Aliane – “Ahubwo reka ndebe agatambaro nguhanagure mu maso sha.”

Aliane yahise atambuka akora mu isakoshi ye araza aranyegera atangira kumpanagura numva binkoze ku mutima.

Tukiri aho twagiye twumva umuntu ukomye mu mashyi turikanga, duhindukirira rimwe…………………

Ntuzacikwe na Episode ya 69 muri Online Game…………

**********************

39 Comments

  • Mbega Dovine!! arabimweretse Nelson da!!Ukuri ntikuzareka kugaragara,gusa Brown azaba yarababaye.Murakoze mukaduhaye kare noneho.

  • Mana nyagasani dovine ni umukobwa mubi sana Gasongo na Brawon ntibazatinda kumenya ukuri

  • Mbega Nelson uhuye nibibazo!ihangane basi ukuri kuzajya ahagaragara .Dovine nishitanikazi w ‘Allah !
    Ndabashimiye ko mwaduhaye ind ep hakiri kare

  • Ayiwe mbega akaga pole Nelson burya uzitwe ikigwari ubeshyerwa aho kuba cyo kuko byanze bikunze ukuri kuratsinda gerageza gutuza, usenge kandi ukuri kwawe uguhagarareho paka. Nyuma y’ibi uzaba intwali izabera urugero buri wese wamenye aya mateka.

  • Mana weeee iyi episode nyiranhije amarira ageze Ku gitsi! ndababaye mbega Dovine w’ umuhemu!!! uzarinda upfa nabi icyo nzicyo ukuri guhora gutsinda igihe cyose ntuzatinda kubona ko wibeshye! akantu k’ akaraya gusa! Sha Nelson courage! tuza mugabo biragoye! ngizo inzozi warose zitangiye gusohora!

  • Mbega umukobwa mubi ni umuntu umuhemu urenze. ni nki ikirura cyaje kikinjira mu ntama pe. ni inyanswa yinjiye mu zindi ikazitanya kugirango ibone uko izica

  • yeweee bitakomeye ntibyoroshye gusa Nelison himura nukuri kuzamenyejana

    • yewee Nelson Humura rwose bizamenyekana ukuri guca muziko ntigushye gusa Gasongo akwiye guca bugufi akumva umuvandimwe Nelison ukwiye kubibwira Blenda atarabyumvana abandi umuseke murakoze pe

  • uwo ninde ra uza ukoma amshyi? mbega dovine weee cyokoze Imana imubabarire kuk utaz ibyo akora guteranya abavandimwe akagez naho abatandukanya ahaaaa!!nzaba numva pe gusa nelson ndumva dufatanije agahinda nukur kubura epfo narugur pe ese ubw ubund uqo mukobwa iyo yemera akagawa wenyine kok ntagerek ikosa kund mwana ark nahumure ukuri kuzamutsinda kuk ntigutsinda ubu c brendah we nabimeny noneh bizagenda gut mana we

  • Reka twizere ko hari episode izagaragaza Nelson yatsinze. Nelson kubabara siko gupfa iyi episode ni ukugirango itwereke isomo ko byose bibaho. courage mwanditsi kandi ihangane Nelson kuko umutima mwiza ugira ntiwahemukirwa burundu uzatsinda rwose.

  • Egoko mbega dovine!!! Aharabitse nelsonn disi! Mfite ubwoba ko amuteranya na Brenda nawe akavaho amwanga disi

  • Olaalaaaaaaa,mbega ibyago ngo biragwira nelson wumuziranenge,iyi nkuru inciye umugongo sinzi niba nakazi ndagakora pe.gasongo ahindutse nelson bigehe naho adashaka kumva ukuri,burya koko umuntu nimugari sinarinziko yagutererena kuburyo adashaka no kwicarana nuwo banyuranye mubyiza no mubibi,nelson ihangane ukuri kuratsinda naho byakurangirana bazatinda ariko bakumve ksndi natwe ttukuri inyuma

  • Nelson niyihangane azatsinda kdi bazamusaba imbabazi.

  • NELSON KOMERA UKURI KWAWE KUZATSINDA ICYO MBONA NUKO ABOBOSE NIBAMENYA UKURI BAZAKUGARUKIRA BAKWINGINGA ! GASONGO NAWE WITERERANA UMUVANDIMWE WAWE UGENDEYE KU KINYOMA CYA DOVINE FATIKANYA NA NELSON NIMWE MUZUMVISHA BROWN UKURI MWONGERE MUKORE UMURYANGO MWARI MUSANGANYWE ! MURAKOZE

  • Pole Nelson. Ukuri ntiguhera amaherezo kuzatsinda.
    Nakugira inama yo kubwira Brendah byose byose ndetse ukegera na John nk’umugabo wagukinguriye umutima ukamugisha inama ntacyo umuhishe.

  • Olalalaaa, mbega ibibzo Nelso ihangane kbs imbuto y’umugisha yera kugiti cy’umuruho, knd ibi birangiye uzishimira kunywa kumunezro weze kumbuto y’ukuri wabibye.

    merc bcp kumwanditsi, urumuhanga rwese.

    Fares
    0722337737

  • manaweee!!!!!! mbega umubeshyi mbega umurozi mbega gasenya miryango warukwiye igihano Alian genda urumugome wumurozi nubwo ukuri kuzamenyekana aliko imana izakumpanire

  • Nelson bihorere kuko na john papa wawe azakuvugira kuko dovine barahorana na martin ibyabo arabizi byose ahubwose izo mpapuro nelson azanye niziki koko nelson umunyakuri ahora ahirwa humura araje asebe wenyine ayo namatakirangoyi na martin azamwihakana na brow amwihakane divine we igihemu ntikiramba tuza ubage wifashe ahubwo wiuyemwo nkinopfu nelson jyakwa john umubwire byose ntacyo usimbutse hanyuma akugire inama dore niwe muvandimwe usigaranye gaso ibyo sibyitwari kwihorera umuntu utamwumvise NGO yisobanure urikigwari ahubwo wowe pe

  • Uyu ninde ukomye amashyi? ko asanze Aliane ahanagura Nelson! birabe ibyuya! nizerebko! atari Brendah cg cheri wa Aliane!

  • Ubuse aka kazi ndagakora koko ko agahinda kanyishe? Nasombaga nkurimo kureba Nelson imbere yanjye pe. Ubu ni ubuzima tubamo buri munsi, nkuyemo ko ubucuti ari igihango gikomeye, kandi buhomba kuturanga mu bibi no mubyiza. Kandi ndumva ukuri kuzatsinda pe Nelson akaba umwere. Gusa abantu bameze nka Divine bakwiye amasengesho, kandi ni benshi muri iyi minsi.

  • Courage Nelson wacu ibyo twe twari twabibonye kare. uwo uje akoma amashyi nizere ko atari Bruno nawe ngo yongere ibibazo mu bindi. Gasongo wigenda uhunga ubutwari egera umuvandimwe wawe umwumve mufatanye urugamba.

  • mbuze icyo nakwita dovine gusa azatsindwa icyo nzicyo ukuri ntikujya gutsindwa

  • Aha nagenze ndabona nulo mubuzima umuntu arengana pe ariko nulisoni humura ukuri kura tinda ariko kukazigaragaza tu.komera

  • SO SAD NEWS NDABABAYE CYANE NDUMVA NTACYO KURENZAHO MFITE POLE NELSON IBYAGO BIGWIRA ABAGABO NAHO ABAGORE BIGARAMIYE ARIKO UKURI GUCA MUZIKO NTIGUSHYE NAHO INSHUTI ZOSE ZAKUVAHO IGIKURU NI UKO UMUTIMA WAWE NTACYO UGUSHINJA SO HUMURA RERO KANDI AHO UGEZE NI IMANA NTAGO ARI UMWANA W’UMUNTU NIBYO BIKOMEYE IZABIGUTAMBUTSA KUKO UTIGEZE UYIHAKANA NGO UBE IKIGWARI UTSINDWE URYAMANE NA DOVINE IGITEGO CYAMBERE WACYINJIJE CYAGIHE WANGA GUSHUKWA NAWE IHANGANE RERO IBYIZA BIRI IMBERE NUBWOUBABAYE ARIKO JYA UMENYA KO UMUKOBWA W”‘INDAYA NTAHO ATANDUKANIYE NA SHITANI

  • Muraho neza,ukuri biratinda kugatsinda, Abasoma Bibiriya mwibue Suzana na baba saza babiri bashakaga kumusambanya bamubwira ko niyanga baribumubeshyere ko yasambanaga n,umusore w,ibigango. yarabyanze bamuvugiriza induru ngo bamufashe asambana, ariko ukuri kwaratsinze binyuze kuri Daniel. Nabiriya nabyo bitinde bitebuke hari umuntu uzumva Nelsoni yumve ukuri azasobanurira Gasongo na Bro.

  • Komeza ni bon

  • Amarira aranyishe ndapfuye amashitani aragwira, dovine atandukanyije abantu basangiye ubusa. Nelson bihorere ukomeze akazi kawe gasongo azakwifuza. umutima wawe ntarubanza ugucira rwose. Nelson wabibwiye jhnoni ko nziko ari inshuti ya Martin kandi akaba yaramubwiye ko hari igikobwa yateye inda? ujye gisenye ubiganirize mama gaju arakugira inama

  • pole sana bro Nelson ukuri guca muziko ntigusha,pole sana naw Dovine kuko urya incuti ukinovora intuntu

  • Reka nanjye mfate akakanya Nihanganisha Nelson kuko ubu nibwo urugamba rugeze mumahina gusa ndagaya Gasongo, rwose ntabuvandimwe bwe nanjye sinazamubabarira yanze kunyumva ubu kuko ndabizi na Brendah birahita bimugera ndetse na Mama Brown, Brown we sinamurenganya bitewe naho ari gusa ukuri kuzashyira kujye ahagaragara abobose bazakugarukira ndetse bafite isoni nipfunwe byo kudashishoza neza, Brenda nibimugeraho azihangane ashake ukuri maze maritin na Dovine baryoze ibyaha bijanditsemo, John nawe nashyigikire umwana we umufashe gutanga ukuri kuri Dovine na Martin kuko bose arabazi.

  • Neslon uhuye nivyago dovine je narabivuze azokora ibara ariko je ndabona iyi nkuru izarangira nabi kbx nimuduhe akandi turabe uwo akomye amashi je ndazi ni brenda

  • Ariko Gasongo ntabwo ari ubwana bubi cg ikindi ahubwo arababaye cyane kubera ukuntu yizeraga Nelson.Afite umujinya n’agahinda kubera ibinyoma bya Dovine,ariko azashyira amenye ukuri

  • inkuru ibabaje peeeeeee!!
    jye ndabona nelson yabibwira Blendah, John ndetse na maman Gaju buri umwe akumva inama zabo. so ukuri ntikuzatinda kugaragara.

  • Olalalalala Nelson niyihangane ariko ibimubayeho niwe wabiteye kuko ntabwo yigeze abwira byose inshuti yamagara ariwe Gasongo kuko ntiyigeze amubwira uko byagenze ajya kureba Dovine yewe ntigeze anabibwira umukunzi we Brendah ninayo mpamvu Brendah nibimugeraho atazabihakana azagirango byarabaye. Ibyo Aliane yamubwiye igihe barikumwe na Dovine yabigumanye wenyine niyo mpamvu ntarenganya Gasongo kuba yamurakariye nuko atigeze amubwira Dovine uwo ari we

  • Nelson we tuza. Gusa ndagusaba ubwire Aliane nivyo atazi, ubwire na John na Maman Gaju uko bimeze, udashoboye kubivvga tuma Aliane ababwire ndazi ikiniga kiragoye. We Ihangane Imana irakubona. Akabazo kumwanditsi Mireille birya nivyamubayeko canke ni Storie isanzwe nkuko mwandika izi dusoma? Ndabakunda Sana Ndi Dar Es Salaam.

  • Nelson niyihangane akore akazike abandi abareke nibamenya ukuri bazamugarukira ntacike intege kuko Divine ndabona ari umukozi washitani kandi ntakiza atwifuriza

  • Uziko ndangije iyi nkuru ntamagambo mfite gusa ikimbabaje ni brown wumvise umukobwa wigisimba agatuka Nelson kimwe cyo na gasongo gusa ndabona Nelson ari muri risque zo kuva no kukazi rwose ariko azatsinda ati the end

  • Ndakomeza Nuliso mu bihe bibi agezemo musaba guhagarara gitwari akarwana aho rukomeye.Ihanganire byose kuko iteka ukuri kuratsinda musore muto!Hamagara John byihutirwa na Mama brown bagufashe,tutibagiwe na Brendah wakwihebeye.
    Gasongo we uri ikigwari kuko ntushobora kumenya ukuri utumvise impande zombi!

  • Ihangane Nelson, ubutwari wagize mbere bwari buhishe mu mitima y’abantu ariko ibi birimo kukubaho aka kanya bizatuma noneho bwandikwa mu bitabo buvugwe hose nibiba ngombwa uhabwe umudari w’ishimwe. Hirya y’Ubwenge n’imbaraga by’abantu niho Imana ikorera. Shikama, kuko ubu utegerejweho ikintu gikomeye cyane cyitwa kwihangana ugahagarara kigabo naho mbere intambara warwanye zose zifite aho zakwicaje ubu rero kwihangana usabwa kugira niko kuzakwicaza kurwego rirutaho kuba rwiza. Ijambo ry’Imana nararisomye nsangamo umurongo uvuga ngo: “Kwitonda ukarindira byemeza umutware”. naho irindi ryo rikavuga ngo: ” Iyo imigenzereze y’umuntu inezeza Uwiteka bituma n’abanzi be buzura nawe”

  • Ukuri guca mu ziko ntigushye.

Comments are closed.

en_USEnglish