AVEGA yabamariye iki ?
Hashize imyaka 22 umuryango AVEGA Agahozo uriho ngo ufashe by’umwihariko abapfakazi ba Jenoside yakorewe Abatutsi. Mu bagore bayirimo abagera ku 1 473 bari barafashwe ku ngufu bananduzwa SIDA, ibikomere byari byose, ubukene nabwo bubugarije ibibazo byari byinshi cyane kuri bo n’impfubyi basigaranye, AVEGA itangira ngo ibahoze. Imyaka 22 nyuma yabwo yabamariye iki ? Umuseke waganiriye n’umuyobozi wayo ubu….
Icya mbere cyari ukwivuza ibikomere by’umubiri n’umutima nk’uko bisobanurwa na Valerie Mukabayire umuyobozi w’uyu muryango w’abapfakazi ba Jenoside.
Ibikomere ku mubiri byari bikiri bibisi bagitangira, guhungabana ari kwinshi cyane mu bapfakazi, ndetse hari n’abarwaraga indwara zisanzwe zidakometse kuri Jenoside barokotse ahubwo ku mibereho mibi barimo.
Mukabayire ati « Twashyizeho ibigo nderabuzima bitatu tugira ngo abanyamuryango babyegereye babone aho bivuriza kandi ntibagire ipfunwe ryo kwivuza indwara zimwe na zimwe zateraga abantu ipfunwe kwivuriza ahasanzwe. AVEGA nayo yatanze umusanzu mu gufatanya na Leta kuvura abanyarwanda.»
Avuga ko muri icyo gihe abanyamuryango ba AVEGA bagera ku 1 473 bari barafashwe ku ngufu muri Jenoside bakanduzwa SIDA, icyo gihe imiti igabanya ubukana yari ihenze cyane ariko habayeho ubuvugizi bo bakayibona.
Avuga ko habayeho guhugura abanyamuryango babo benshi ku birebana n’ihungabana, kuri buri murenge wose ngo nibura bahuguye abantu batatu nabo bajyaga guhugura abandi, kugira ngo bafashe abantu gukira ibikomere byo kumutima.
AVEGA kandi ngo yubatse amazu agera kuri 450 ahanyuranye mu gihugu asanga andi yubatswe na Leta. Ikaba ngo yarakoze ubuvugizi kugira ngo hubakwe n’andi menshi abadafite aho kuba bahabone.
Mukabayire avuga ko mu rwego rwo kwiteza imbere ubu abanyamuryango 2 294 bibumbiye mu matsinda 256 mu Ntara zose ubu bakaba baratangiye kugana ibigo by’imari.
Mu 2013 ngo hakozwe gahunda yo gushakira inshike za jenocide inzu z’amasaziro kuko hari benshi nyuma y’imyaka 18 bari ntacyo bakibasha kwikorera bakitabwoho by’umuhariko kugirango ntibazasazire mu gahinda baterwa nuko ntacyo bakibasha kwikorera.
AVEGA kandi yafashije abanyamuryango bayo bagera ku 3 000 gusubira ku mashuri bakiga.
AVEGA ndetse yafashije abapfakazi ba Jenoside mu butabera ubwo bariho bakurikirana imitungo yabo yangijwe muri Jenoside, ndetse no gutinyuka gukurikirana ababiciye.
Mukabayire avuga ko AVEGA yubatse inzego zayo kuva ku rwego rw’umudugudu ku buryo abapfakazi ba Jenoside ugize ikibazo kigendanye nabyo bamufasha bagakora ubuvugizi.
Mukabayire ati « Nyuma y’imyaka 22 AVEGA ishizwe twishimera ko intego zayo zagezweho kuko umupfakazi wo mu 1995yibonaga nk’umuntu wataye yari ikizere wapfuye washize agasigara ntacyo amaze, ibi bigakurira ihungabana.
Icyo twagezeho gikomeye ni uko ubu abapfakazi bumva ko bagomba kubaho kandi bafashe ingamba zo kubaho no kurera abana basigaranye. Navuga ko intego twayigezeho uko twabyifuzaga.»
Mukabayire avuga ko intego zabo iyo zitagerwaho n’intego za Leta zari kujya zisanga ababyeyi barapfuye kubera agahinda n’abana bari ku mihanda.
Ibyagezweho ngo birimo uruhare rw’uyu muryango wabashije gutuma abapfakazi n’impfubyi zabo bongera kumva ko bakomeza kubaho nyuma ya Jenoside barokotse.
Josiane UWANYIRIGIRA
UM– USEKE.RW
2 Comments
Ni ukuri AVEGA yabaye ingirakamaro, nubwo nta byera ngo de kuko hari ibintu bimwe bitari byiza cyane byagiye bibamo cyane cyane nko kunyereza umutungo wayo kwa bamwe mu bari abayobozi bayo, ndavuga nk’uwo uyu mugore yasimbuye, ariko muri rusange AVEGA yagize akamaro gakomeye cyane.
Turashima rwose uruhare rwanyu mu kubaka abapfakazi nyuma ya Jenoside kugeza magingo aya
ooh uyu president wa AVEGA Valerie ni professeur wanjye muri Lycee Notre Dame de Citeaux ni umubyeyi w’intangarugero yareze abana yasigaranye neza Imana imuhe umugisha
Comments are closed.