Digiqole ad

Nyabihu: Abagabo barwaniye mu kabari umwe arapfa.

 Nyabihu: Abagabo barwaniye mu kabari umwe arapfa.

Mu karere ka Nyabihu

Nyuma y’imirwano mu kabari k’umuturage yaje kugwamo umuntu umwe, bane bari mu maboko ya Polisi bakekwaho urupfu rwe, abandi babiri bakomeretse bajyanwe kwa muganga.

Mu karere ka Nyabihu
Mu karere ka Nyabihu

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, CIP Theobald Kanamugire yatangarije Umuseke ko izo mvururu zabaye tariki ya 6 Mata 2017 mu murenge wa Bigogwe mu kagari ka Kijote, mu mudugudu wa Bisindu, saa mbili z’ijoro.

Yavuze ko imirwano yabereye mu kabari k’uwitwa Nkezingabo,  igwamo uwitwa Harerimana Salom w’imya 43, hanakomereka Senzoga Emmanuel na Murindangabo Emmanuel.

Yagize ati “Bapfaga ubusinzi, bari kwa Nkezingabo, ari we nyirakabari, akababwira ko ashaka gukinga, baranga bamwe bashaka inzoga, bivamo kurwana.”

Nyuma y’imirwano hafashwe bane barimo  Nzamurera, Dusenge, Niyonsenga na Bizimana bafungiwe kuri Station ya Polisi ya Mukamira.

Umuvugizi wa Polisi avuga ko nyuma y’iyo mirwano, nta kindi kintu kidasanzwe cy’ihungabana ry’umutekano muri ako gace, ngo haracyakorwa iperereza.

Babiri bakomeretse bajyanywe mu bitaro bya Gisenyi.

Umuyobozi w’Akagari kabereyemo iyo mirwano, Gashegu Justin yabeshyuje amakkuru yari yasakaye avuga ko babiri bakomeretse baba bapfuye, avuga ko ari amakabyankuru y’abashakaga gukabiriza iyo nkuru.

UM– USEKE.RW

1 Comment

  • Aba barwana basangiraga inzoga, bakanicana,ngaho nimwibaze ubabwiye uti: dore abanyarwanda b’abanzi nimubivune turabahemba… Muri 1994, hari n’abakoreraga bitanu gusa byo kwivugana umuntu, ngo babone ayo kunywera inzoga.

Comments are closed.

en_USEnglish