Episode 65: Mireille abwiye Nelson na Isaro byinshi yabwiwe na mukuru we byaye ari uruhinja
Mireille – “Uwo munsi nibwo natangiye urugendo rw’amateka akomeye mu buzima. Mireille mubona ubu ni we ugizwe n’amagambo akomeye yanditswe ku rukuta rutazatembanwa n’inkangu na n’ubu nkaba ndwitegereza ngasoma ntategwa ibyo ngiye kubabwira ari na byo byatumye nigunga hano.”
Njyewe – “Yooh! Mirei, ihangane ni ukuri kandi ukomere, burya no kuvuga biruhura umutima bigatuma nyirawo ahaguruka ugakandagira ugahamya ndetse agashingura agatambuka.”
Isaro – “Yego sha! Ni ukuri tuguteze amatwi.”
Mireille – “Hari umunsi umwe nari nicaranye na mukuru wanjye twitegereza ukwezi nk’uku, abumbura umunwa ambwira ibyo ntari kuzamenya ari na byo nahereyeho nubaka amateka mfite ubu.
Icyo gihe ntazibagirwa na rimwe yamfashe ikiganza anyitegereza mu maso arambwira ngo: “Uri karumuna kanjye nkunda, ni wowe wenyine nategereje ngo mbwire ibyo amaso yanjye yabonye, amatwi yanjye akumva, akabikubikira ngo uzabyumve uyu munsi. Mirei, Unteze amatwi?”
Narikirije maze yongera kumbwira ngo: “Uwo munsi utazibagirana kuri wowe hari mu masaha y’ijoro nari ndi kumwe na Mama wari ukuriwe twenyine mu rugo, abashumba bari bahumuje batashye, Papa na we uwo munsi ntiyari ahari.
Twari twicaye muri salon ducanye itara twumva akaradiyo, numva Mama aratatse nyoberwa ibibaye, ntagira kumubaza icyo abaye arambwira ngo: ‘Ni igise kimufashe’. Ubwoba buranyica ntangira gukubita hirya no hino ariko mbura icyo nkora.
Nabonye nta kindi nakora mfata isitimu mfungura umuryango nkomeza mu bikingi by’irembo njya ku rugo rwa mbere rw’abaturanyi twahanaga igikatsi, ntangira guhamagara habura n’umwe unyitaba.”
Njyewe – “Yebaba we?”
Betty – “Mana yanjye?”
Mireille – “Mukuru wanjye yakomeje ambwira ati: “Hamaze kubura unyitaba nakomereje ku rundi rugo ntwaye intabaza, mpamagaye hitaba umugabo witwaga Kaberuka. Namutakiye vuba mubwira ko Mama ameze nabi kandi Papa adahari, gusa ntungurwa no kubona asetse mu bibabaje binakomeye.
Akinsanga ku irembo akabona neza ko ari njye yarambwiye ngo: “Uri guhamagara ngo nyoko ameze nabi? Ubu se njye kuba ntaryamye ni uko nta gitanda ngira? Ahubwo ba ugiye turaje.”
Amaze kumbwira gutyo nahise mushimira numvaga ko ngiye gutaha bakaza guheka Mama bakamujyana kwa muganga, nuko nsubira mu rugo nkigerayo nsanga Mama akomeje kumererwa nabi, akimbona yahise ambwira ngo:
“Mwana wa! Erega tuza utegereze icyo Imana ikora, ko ureba na so atari yataha se? Byibuze wenda njye mpfe ariko Imana indokorere umwana.”
Betty – “Mana wee! Komera sha Mirei!”
Mireille – “Mukuru wanjye yakomeje ambwira ngo: “Mama akimara kumbwira gutyo nabuze icyo nkora na ba Kaberuka nari niteze nkomeza kubategereza ndababura mfunga umwuka, mfata Mama mu gituza ndamukomeza, uko amarira yanjye ashoka amugwaho mu rukerera anezezwa no kugucigatira mu biganza.”
Isaro – “Ooh my God!
Mireille – “Nelson, Betty, uko niko navutse!”
Betty – “Ayiwee?”
Mireille – “Mukuru wanjye yakomerejeho arambwira ngo: “Muri icyo gitondo Mama amaze kwibyaza wowe, Papa yaje kudusanga mu cyumba aho twari turi akibona ko Mama yabyaye, ariyamira amavi ayarimiza mu butaka aravuga ngo:
“Yooh? Ese ni uku byagenze? Onkwa mugore mwiza nahawe na Mabukwe, nuko nuko ukwiye sine dore umbyariye agakobwa!”
Aho nari ndi ntabwo nabyihanganiye nahise ntura amarira hasi, nikubita imbere ya Papa ndamubaza nti: “Ariko Papa koko waraye he? Kugira ngo Mama abyare karumuna kanjye udahari?”
Papa yaranyitegereje yitsa umutima, arongera aranyitegereza arambwira ngo: “Mwana wa, ahubwo Imana ishimwe kuba amaso yanjye yongeye kubabona, iyaba mwari muzi ibyabaye?”
Papa amaze kuvuga gutyo narikanze, ntangira kumubaza icyabaye amaze kuguterura no kukwitegereza ahita ambwira ngo:
“Mwana wa! Babarira so wakubyaye, nagerageje gutaha ariko inzira zari zifunze, ubu undeba uku naraye mu gihuru.”
Akimara kumbwira gutyo, nibajije impamvu abimbwiye ndamubaza nti “Papa! Waraye mu gihuru kandi ufite aho utaha kubera iki? Ni nde wakubujije gutaha?”
Papa yakomeje kukwitegereza ari na ko agusimbiza, Mama we yitegerezaga byose ariko akabura icyo akora kuko imbaraga zari nke.
Papa yahise ambwira ati “Mwana wa, humura naraye mu gihuru kuko inzira nyuramo ntaha yari agatsibanzira uyu munsi, ariko wenda ejo reka twizere ko izaba igihogere.”
Nkimara kumva ibyo Papa yari amaze kumbwira nahise mubwira nti, “Papa! Niba ari uko byagenze Imana ishimwe ko tukubonye amahoro, gusa byari bikomeye.”
Papa yarongeye aranyitegereza arambwira ngo: “Mwana wa! Iri joro ubwo rikeye n’ejo rizacya, ariko si ku bwacu ni Imana yirindira abayo.”
Nahise mbaza Papa vuba nti “Papa abajura ni bo baguteye guhangayika bigeze aho?”
Ako kanya Mama yahise ahindukira areba Papa aramubwira ngo: “Muganji nahawe na data, uwakumpaye ntiyanjugunyiye, Imana yandinze nkibaruka umukobwa humura izaturinda no muri ibi bihe.”
Mama akivuga gutyo twahise twumva igihiriri cy’abantu bacaga mu muhanda wo ruguru yo mu rugo, ngize ngo nsohoke ndebe Papa amfata ukuboko arankomeza arambwira ngo: “Wigenda guma hano, ahubwo mushake utwangushye dukurikire abandi.”
Ako kanya narikanze mbaza Papa vuba cyane nti: “Papa! Uravuze ngo dukurikire abandi? Tugiye he se?”
Nkibaza Papa gutyo yaracecetse, araguta aguhereza Mama, atangira kuzinga ibintu mbona koko ibyo yambwiraga yari akomeje.
Natangiye kumufasha ntabizi, burya Papa w’umuntu ni umwami ni na yo mpamvu umwana akenshi agenda nka se, namufashije kuzinga byose ari na ko mubaza cyane aho tugiye, ambwira ko nza kuhabona.
Twamaze kuzinga byose, mu gihe nsohotse ngo nzane umugozi wo kuzirikanya imitwaro mpura na Kaberuka hanze ndikanga, mubajije impamvu yaje akaguma hanze ntavuge, ahita ambwira ngo: “Urambaza se umbaza iki? Ahubwo so arahari?”
Namusubije vuba ko ahari ahita agenda ntacyo ambwiye nanjye nsubira mu nzu mbaza Papa nti: Ese ko nsohotse ngasanga Kaberuka ahagaze hanze namubaza impamvu ari hanze akambaza ngo uri he, nkavuga ko uhari agahita agenda? Mufitanye gahunda?”
Nkibimubwira, Papa yahise yikanga ahita ambaza ngo: “Kaberuka umubonye he?”
Sinatinye gusubiramo ibyo namubwiye, navuze ko musanze ahagaze hanze. Akibyumva azinga vuba ibyo yari afite, akwaka Mama arakumpereza ndaguheka.
Betty – “Yooh! Sha Mirei! Ihangane komera disi byari bikomeye!”
Mireille – “Mukuru wanjye yakomeje ambwira ngo: “Ibyo byose byabaga mbireba n’amaso yanjye. Burya amaso ntajya yibagirwa, ahubwo yibutsa ubwenge, nti byatinze Papa yahagurukije Mama turasohoka nkomeza kumubaza aho tugiye, ariko akomeza kumbwira ko nza kuhamenya.
Tumaze gufunga inzu neza, twumvise abantu bakomanga cyane ku rugi rwo ku irembo twese turikanga. Papa atereka ibikapu yari afite hasi agira ngo ajye gufungura, agitera intambwe imwe ibuye riba ryikubise imbere ye niruka nsanga Mama mwihishaho nirengagije ko na we ubwe nta mbaraga yari afite.”
Njyewe – “Yooooh?”
Betty – “Ihangane sha!”
Mireille – “Mukuru wanjye yakomeje ambwira ngo: “Papa acyumva ijwi rya Kaberuka yahise afata ibyo yari afite, arandata Mama tunyura mu muryango wo munsi y’inzu duhinguka hanze dushoka ikinani, muri ibyo byose nabonaga nongeye kubaza Papa ibyo ari byo, ariko aho kunsubiza araruca ararumira.
Twakomeje kumanuka tugeze mu muhanda w’ibitaka wari hepfo y’aho twabaga dutambika tugana aho nanyuraga njya ku ishuri, byarantunguye kubona abandi bafite ibikapu, imifuka n’ibirago biruka amasigamana.
Twakomeje kugenda ariko Mama imbaraga zikomeza kumubana nke, nanjye ntangira kunanirwa kuko nari nguhetse. Papa ahita ahitamo ko tujya kwa Saidi wari inshuti ye akaba yari yaramubyariye umwana muri batisimu.
Urugendo rwabaye rurerure abari imbere baradusiga kuko twagendaga duhagarara mu nzira ngo Mama afate akuka.
Twakomeje kugenda umunsi utangira guca ikibu, gusa aho twari tugeze twitegerezaga neza kwa Saidi twari tugiye.
Bidatinze twagezeyo dukomanga ku muryango Mama yicara aho hafi dutegereza ko bakingura, ntibyatinze twakinguriwe na Saidi ubwe. Amaze kudusuhuza atwakira ibikapu turamukurikira twinjira mu nzu, turicara mbona kuguha Mama ngo akonse.
Saidi yihinnye hirya ahamagara Papa barasohoka bajya hanze, twe tuguma aho tubategereje, hashize akanya mbona Papa arijiye ariko yari yahindutse asa n’uwihebye.
Maze kubibona sinabyihanganiye nahise mubaza impamvu, ariko ntiyansubiza. Ako kanya umugore wa Saidi aba arinjiye, akitubona arikanga aradusuhuza.
Akimara kwicara hari umuntu wahise akomanga ku rugi, Saidi ajya kureba uwo ari we agifungura ahita akinga vuba ahita aturembuza yihuta.
Papa ni we wahagurutse mbere, tugenda igitaraganya tumukutikiye twinjira mu cyumba kimwe babikagamo imyaka bakubitaho urugi.
Twakomeje kuguma aho, ibyavugirwaga hanze ntabwo twigeze tubimenya, ariko Papa yakomezaga kumbwira ngo: “Ceceka batatwumva.”
Ibintu numvaga ntazi impamvu yabyo, disi ibyo byabaga ari umunsi wa mbere wawe ukigera ku isi………………………….”
Ntuzacikwe na Episode ya 66 muri Online Game………….
********************
14 Comments
Nibyo wabigenje neza ariko kuba warahagaritse iyi nkuru ku up rwandan stories njyewe ntango nabishimye
aka nigato pe! gusa nkomeje kwihanganisha Mireille! humura nturi wenyine!
mbega mireille wakubititse. isi y’abagome !!!! bakamuheka koko akivuka atarakungura !! mbega umubyeyi wahuye n’akaga !!! ndababaye pe !!
Mierille ya vutse muri jenoside yahuye ni kibazo gikomeye humura shenge nturi wenyine mama.
yoooo.Ihangane Disi mireille we!!!!komera kdi ukomeze kwiyubaka.
Nkunze ko umwanditsi yahuje inkuru n’ibihe.bravo
mhn u very creative congz kbs amzing things.
Mireille disi yavutse muri jenosife, ihangane nturi wenyine kandi ibyiza biri imbere.
yoooh mbega Mireille wavutse mugih kibi kweli ark muhumure ntcy uzaba
Thx umwanditsi uri umuhanga rwose, pole kdi kuri ba Mireille bose basoma iyi nkuru bakuru be, basaza be ndetse nababyeyi be mukomere kdi mwihangane muri ibi bihe turimo.
sha mirei natwe ivyago bisa nivyo twabiciyemo!gusa Imana muri kumwe!
Jyewe birandenze, amateka yacu ahishe byinshi.
Ihangane shenge nturi wenyine
Uyumwanditsi ni umuhanga kweli!!
Comments are closed.