Digiqole ad

Batangiye ari abahinzi none bafite uruganda rukora divayi

Mu mudugudu wa Birambo, Akagari ka Gaseke, mu Murenge wa Nyange ho mu Karere ka Ngororero, abaturage batangiye bahinga umurima w’inanasi, bibafasha kwiteza imbere none ubu bageze ku ruganda rukora divayi bise “Inyange”.

Uruganda Inyange Wine works ltd

Uruganda Inyange Wine works ltd

Imbere mu nyubako y'uruganda

Imbere mu nyubako y’uruganda

 

Uhagarariye uruganda rw’aba baturage bise “Inyange wine works ltd”, Munyaneza Claude yatangarije UM– USEKE ko mbere yo gutangiza uruganda babanje gukora umushinga w’ubuhinzi bw’inanasi, kuva mu mwaka wa 2003.

Uyu murima w’inanasi bawuhinga ku buso bungana na hegitari 11, bawushoramo miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda.

Ati “Iyi mirimo y’ubuhinzi twarayikomeje ari nako tugenda twunguka, amafaranga y’inyungu tubonye tugenda tuyazigama buhoro buhoro. “

Munyaneza Claude uhagarariye uruganda Inyange wine works

Munyaneza Claude uhagarariye uruganda Inyange wine works

Umurima bahingamo inansi

Umurima bahingamo inansi

 

Akomeza avuga ko nyuma y’umwaka umwe baguye ibikorwa by’ubuhinzi, bava kuri hegitare 11 bagera kuri 21. Ari nako inyungu bakuraga mu musaruro w’inanasi mu kwezi ukomeza kugenda wiyongera kugera ku bihumbi 800 birenga.

Munyaneza ati “Nyuma y’iminsi micye twagiye inama yo gushaka ikindi twakora kitari ubuhinzi gusa, twemeranywa gutangiza uruganda rukora divayi.”

Mu mwaka wa 2011 bahise bagura ikibanza cyo kubakamo uruganda, imirimo y’ubwubatsi itangira ubwo. Uko umusaruro wabo ngo wagendaga ugwira ni ko barushagaho kubaka uruganda.

Munyaneza yavuze ko mu ntangiriro z’uyu mwaka wa 2013, aribwo batangiye gukora divayi ku buryo uruganda rwabo rusigaye rukora umunsi ku munsi.

Gusa ngo muri iyi minsi imbogamizi uruganda rufite ni ukutabona amashanyarazi n’amazi, ndetse ngo birabadindiza cyane mu mikorere yabo.

Munyaneza yavuze ko iki kibazo bakibwiye ubuyobozi bw’Akarere n’ubw’umurenge babemerera ko bagiye kureba uko cyagikemuka.

Munyaneza kandi avuga ko amashanyarazi n’amazi nibiboneka inyungu babona mu kwezi zizikuba inshuro eshatu, ugereranyije n’izo babona mu minsi micye batangiye.

Mupenzi Esdras, umunyamabanga nshingwa bikorwa w’umurenge wa Nyange, yatangarije UM– USEKE ko umurenge wa Nyange abereye umuyobozi ari umurenge w ‘icyaro, ku buryo ikibazo cyo kutabona amashanyarazi n’amazi uru ruganda rugisangiye n’abandi baturage.

MUPENZI Esdras  S.E  w'umurenge wa Nyange

MUPENZI Esdras S.E w’umurenge wa Nyange

Ariko ngo ku bufatanye n’ikigo gishinzwe gukwirakwiza amazi n’amashanyarazi,isuku n’isukura (EWSA) imirimo yo kwegereza ibikorwa remezo mu baturage izatangira muri uyu mwaka w’ingengo y’imali wa 2013-2014.

Mupenzi yavuze ko bizeza uruganda, kimwe n’abandi baturage ayobora ko nta gushidikanya bagiye kubona umuriro w’amashanyarazi n’amazi mu minsi ya vuba.

Uruganda inyange Wine works rufite abakozi 18, rwuzuye rutwaye miliyoni 100 zirenga z’amafaranga y’u Rwanda.

Rukora divayi ikomoka ku nanasi, ifunze mu macupa mililitiro 1000.

Amacupa arimo Divayi

Amacupa arimo Divayi

Bamwe mu bakozi b'uruganda

Bamwe mu bakozi b’uruganda

Barenga bya  gakondo

Barenga bya gakondo

Barerekana bimwe mu bikoresho bibika Divayi

Barerekana bimwe mu bikoresho bibika Divayi

Ibikoresho babikamo Divayi mbere yo kuzipfundikira

Ibikoresho babikamo Divayi mbere yo kuzipfundikira

MUHIZI Elisée
UM– USEKE.RW

 

en_USEnglish