Digiqole ad

LP–>Miduha–>Mageragere: Abaturage bati ‘bazamuye igiciro’. RFTC iti ‘twakigabanyijeho 30%’

 LP–>Miduha–>Mageragere: Abaturage bati ‘bazamuye igiciro’. RFTC iti ‘twakigabanyijeho 30%’

Ku muhanda uva i Nyamirambo aho bakunze kwita kuri LP ukerekeza mu Miduha ukanakomeza kuri Gereza ya Mageragere abatuye muri ibi bice ubundi bishyuraga uru rugendo amafaranga 160 ariko guhera kuri uyu wa kane batangiye kwishyuzwa 250. Kompanyi itwara abantu hano ivuga ko yongereye uru rugendo ikarugira rumwe ikanagabanya igiciro cyarwo kuri 30%.

RFTC iravuga ko igiciro yakigabanyijeho 30%, abatuye Miduha na Rwarutabura bo bakavuga ko babigirijeho nkana
RFTC iravuga ko igiciro yakigabanyijeho 30%, abatuye Miduha na Rwarutabura bo bakavuga ko babigirijeho nkana

Abaturage benshi batuye muri iki gice, cyane cyane Rwarutabura na Miduha ahagana ku murenge wa Nyamirambo uyu munsi binubiye cyane igiciro gishya cy’amafaranga 250 batswe mu modoka kandi bishyuraga 160.

Aba baturage bavuga ko bitumvikana uburyo iki giciro cyahindutse batabigishijweho inama batanabimenyeshejwe mbere. Ndetse ngo Amafaranga yiyongereye ku rugendo babona ari menshi.

Munyemana Issa atuye mu kagari ka Gasharu hafi ya centre ya Miduha avuga ko byamubabaje kuba ubu batangiye kumwishyuza amafaranga 90 arenga kuyo yari asanzwe atanga ku mpamvu we atazi.

Kihangire Bishop umuyobozi ushinzwe ingendo muri kompanyi ya RFTC itwara abantu kuri uyu murongo yabwiye Umuseke ko ibiciro bashyizeho bigendanye n’ibyateganyijwe na RURA, kandi ko babigabanyije urebye.

Ati “Umuntu yategaga imodoka ikamuvana i Nyamirambo (kuri LP) ikamugeza mu Miduha akishyura 160, akongera agatega indi ikamuvana mu Miduha ikamugeza i Mageragere akishyura 200. None ubu urwo rugendo rwose rwabaye rumwe umuntu azajya yishyura 250 gusa aho yishyuraga 360. Urumva urugendo rwagabanyijweho 30%”

Kihangire avuga ko iki cyemezo gifite inyungu ku muturage wishyuraga 360 ubu uzajya wishyura amafaranga 250.

Abari gutegera kuri iyi Ligne ubu baravuga ko kugira ngo imodoka ihaguruke bitinda cyane kuko imodoka iri gutinda kuzura.

Impamvu ngo ni uko abagenzi bajyaga Mageragere na Miduha bo ubu ngo bari gukoresha cyane Moto bishyura amafaranga 300 aho gutanga 250 batega imodoka.

Abaganiriye n’Umuseke aha kuri LP ku mugoroba wo kuri uyu wa kane bavuga ko babona ahubwo RFTC yari ikwiye gushyiraho Ligne ijya ‘direct’ Mageragere’, ntibayifatanye n’iya Miduha.

Abatuye ibi bice ariko bavuga ko inyungu ahubwo ari iya kompanyi itwara abagenzi kuko abatega izi modoka benshi cyane batuye hagati yo kuri LP (Nyamirambo) no mu Miduha kuko ngo ukomeje Mageragere hadatuwe n’abantu benshi cyane, bityo igiciro gishya kitazungura abenshi.

Kihangire Bishop we avuga ahubwo ko iki giciro giteganywa na RURA gishobora kubahombya kubera urugendo rwiyongereye amafaranga akaba macye, ariko ngo bagiye gukora barebe uko bizagenda.

Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.RW

3 Comments

  • Birakabije rwose 90frw bongeyeho ni menshi pe nukumenyera moto cg uwayabuze agende n’amaguru

  • @umuseke, mwanitsi we si LP ni ERP!

  • njye numva bashyiraho ligne ya miduha ukwayo kubiciro bisanzwe ndetse na mageragere nkuko byahoze mukabagabanyiriza uko mushaka nkuko mubivuga, gusa mwahaye aba motard akazi kuk ntawajya mu miduha ngo ategereze imodoka kd moto ari 300

Comments are closed.

en_USEnglish