Digiqole ad

Episode 63: Nelson asabwe kwemra gukunda Dovine bakamufasha gukora ubukwe

 Episode 63: Nelson asabwe kwemra gukunda Dovine bakamufasha gukora ubukwe

Njyewe – “Nategereje ko urangiza kuvuga erega!”

We – “Ese ko numva wihaye? No guhindura ijwi! Ariko ye! Ubwo se ni ukugira ngo bagire ngo?”

Gasongo – “Ariko se kandi uyu we bite mwo kabyara mwe? Nelson, uyu mukobwa uramuzi ra?”

Njyewe – “Gaso, icecekere wowe ibiri kuba hano ni igitangaza!”

We – “Hhhhhhh! Ngo Nelson? Erega wahinduye n’amazina, noneho ndumiwe pe!”

Ganza – “Ariko se noneho uru si urwandiko ra? Sister, ubu ntiwibeshye kweli?”

We – “Wowe se urambaza iki? Nibeshye se njye urabona ndi injiji?”

Ganza – “Ahaaa! Ntabyo nkwise ni wowe ubyiyise!”

We – “Eheee! Mwamunyumviye ra? Ubwo se ushaka iki ko ibyo mvuga wowe bitakureba!”

Ganza – “Eeeh! Ntabwo ubona ko wabyerekeje mu matwi yacu se?”

We – “Hhhhhhh! Ngaho rero reka mbihindukize mbishyire mu matwi ya Kevin.”

Twese – “Hhhhhhhhh!”

We – “Muraseka se, muraseka iki? Kevin, ndagira ngo nkumenyeshe ko ibyo wigira bitakubereye, nako reka nanigendere!”

Gasongo – “Hahhhhh! Genda nyine, n’ubundi ndabona ugenda nk’utera ibigori!”

Twese – “Hhhhhhhh!”

Uwo mukobwa yagiye gutyo tubona gusuhuza Ganza, ibitwenge byari byose icyo gitondo.

Ganza – “Brothers! Mumeze mute se?”

Gasongo – “Ganza, tumeze neza rwose nta kibazo, ahubwo se wowe bite? Nizere ko mushiki wacu…..!”

Ganza – “Hhhhhhh! Ibyo nabiretse kera nkimara kubona aho ahagaze, erega nanisubiyeho buriya ni uko mutabimenye!”

Njyewe – “Eeeh! Ntako bisa, cyane ko n’ubundi biriya atari amahitamo akwiye.”

Ganza – “Umukobwa akaba arakuramukiye, ese uriya uramuzi?”

Njyewe – “Reka reka ntawe nzi, numvise na we atanzi, ngo nitwa Kevin ra!”

Twese – “Hhhhhhh!”

Gasongo – “Si bwo akubatije!”

Njyewe – “Wahora ni iki Gaso! Buriya ndumiwe kabisa.”

Ganza – “Pole saana wangu! Wasanga yaraye amurota, none se mugiye he?”

Gasongo – “Tugiye mu kazi wangu, wowe se?”

Ganza – “Nanjye buriya niho ngiye, nkorera hariya hafi y’uriya mutaka uri hirya hariya hahera.”

Njyewe – “Eeeh! Uzi ko burya ukorera mu rugo wana?”

Ganza – “Muba hano hafi se?”

Gasongo – “Urenze hariya ku gisima, igipangu gikurikiyeho naho uba wahageze ugasanganirwa na bariya bakobwa beza batega bunyambo bakunyuzeho mu kanya uje kudusuhuza!”

Ganza – “Eh! Uzi ko hariya nahabaye wana?”

Njyewe – “Ngo warahabaye?”

Ganza – “Nahabaye kera cyane nkiri kadogo!”

Njyewe – “None se wahabanaga na nde ko numva wari muto cyane?”

Ganza – “Nabanaga n’umusore witwa John wakoraga i Gikondo!”

Gasongo – “Ngo John? None se yari mukuru wawe?”

Ganza – “Oya twibaniraga mukorera gutyo gusa nkamufurira, kuko yabaga mu nzu y’ubuntu Boss we yari yaramuhaye.”

Njyewe – “Ganza! Ko hari umugabo nzi wabaye hariya witwa John?”

Ganza – “Ngo umugabo uzi witwa John?”

Njyewe – “Yego! Yajyaga atubwira ko yabaye hariya natwe tuba.”

Ganza – “Hhhhhh! Wasanga atari we wana?”

Njyewe – “Ganza, none se ubu uzi aho aba?”

Ganza – “Reka reka! Nyuma y’uko ibintu bibaye ibindi yampaye imperekeza afata inzira nanjye mfata indi!”

Njyewe – “None se ibintu byabaye ibindi gute Ganza?”

Ganza – “Nyine ukuntu byagenze, John twaribaniraga akamfata nka karumuna ke, hariya twabaga nyiraho yari Boss we ni naho umugore we n’abana babaga, uwo mugabo John yakoreraga yaramukundaga cyane ndabyibuka nta hantu yajyaga atamujyanye, nta n’aho yamuhezaga.

Nyuma rero uwo Boss wa John yaje kugira ibyago bikomeye arapfa maze John arwana intambara ikomeye ngo asigare acunga imitungo ye ariko benewabo baranga ndetse bashaka no kumwikiza, abibonye ampa impamba ubundi afata inzira ajya iwabo ku Gisenyi.”

Njyewe – “Eeeh! Koko se iwabo hari ku Gisenyi?”

Ganza – “Yego, niho yavukaga.”

Gasongo – “None se uwo mugabo tukubwira ko na we aba ku Gisenyi ubwo yaba atari we ra?”

Ganza – “Yawee! Ngaho se niba mufite ifoto ye mwayinyeretse nkareba niba ari we? Ewana nongeye kubona Boss nakwishima sana!”

Gasongo – “Nelson, wamweretse ya mafoto yo kuri anniversaire? Nizere ko arimo kandi agaragara?”

Njyewe – “Eeee! Uzi ko arimo koko! Reka nze ndebe.”

Nahise mfungura vuba vuba telephone, ndeba amafoto yo kuri anniversaire nsanga ntagaragara, ndeba iyo kuri profile ye mba ari yo mwereka! Akiyibona.

Ganza – “Eeh! Bro, uzi ko yeweeee!”

Njyewe – “Bro, ko utangaye se ubonye ari we? Ganza, ni John mwabanaga?”

Gasongo – “Ganza, ko utatubwira ni John?”

Ganza – “Eeeh, uzi ko yabaye umusaza? Dore na ya masoso wallah! Ni John neza neza ndamubonye ndamumenya!”

Twese – “Koko se?”

Ganza – “Murumva koko nababeshya? Ni we ni ukuri, ahubwo se mwe mumuzi he?”

Njyewe – “Uyu John ni we watwikuriye mu cyaro aho twabaga aduha akazi turi gukora ubu ngubu. Ni nk’umubyeyi wacu kuko atumenyera buri kimwe cyose mbega nta kintu twigeze tumuburana.”

Ganza – “Eeh! Ibyo byo nanjye ndabizi, muzi kuva kera erega, ahubwo se aba he? Muherukana ryari se?”

Gasongo – “Ko duherukana ejo ra? Rwose ejo twari turi kumwe!”

Ganza – “Eeeh! Koko se? Aba inaha?”

Njyewe – “Ni byo da! Ejo twari kumwe ku Gisenyi aho asigaye yibera.”

Ganza – “Mbega amahirwe ngize? Nahoze ntekereza ko umunsi uzagera nkongera kubonana na Boss! Ewana kuri iyi saha noneho nta guhunga, ni mubona uru rugamba tugomba kururwana inkundura!”

Njyewe – “Bro, humura rwose kubonana bwo muzabonana kandi vuba, ahubwo se urwo rugamba nawe urumva uri mubiteguye kururwana ra?”

Ganza – “Kururwana gusa? Ngaramye ahubwo!”

Njyewe – “Ko numva se ahubwo haca uwambaye? Gaso, tube dukora imyitozo ihambaye rero ndabona ingabo zagwiriye.”

Gasongo – “Umva ye! Ahubwo reka nkoze agahanga ku mavi nkore na makeri nk’eshanu, mpamagare n’ibinyugunyugu numve ko ndimo neza!”

Twese – “Hhhhhhh!”

Njyewe – “Ganza, bika zino nimero za John uzamuvugishe, natwe reka tube tugiye nubwo twatinze ariko dutindiye ukuri.”

Ganza – “Kabisa uko ni ukuri pe! Ahubwo niba muba hariya ngiye kuzajya mbasura ntangire nimenyereze ikibuga.”

Gasongo – “Eeh! Nta kibazo karibu Brother wacu!”

Tumaze gusezera Ganza twafashe inzira tugana ku kazi, tugeze aho nakoreraga Gasongo arakomeza, njye ninjira nsanga Aliane akamereye nabi. Nkicara mbona Martin arinjiye, murebye mbona asa n’uwarakaye.

Martin – “Niko sha, bite ko mbona mwihaye kujya mukererwa?”

Aliane – “Harya sinari mbabwiye ko agiye kugura ama unites?”

Martin – “Eeh! Nabyibukaga ni uko nagira ngo abinyibwirire, Nelson twari turi kumwe no ku Gisenyi n’iyo yari gukererwa yari kuba yananiwe! Ha nyuma se akazi karagenda?”

Njyewe – “Karagenda rwose nta kibazo.”

Martin – “Ok. Ngwino nkubwire gato sha!”

Njyewe – “Uravuga njyewe se?”

Martin – “Yego! Ni wowe ngwino tuvugane gato.”

Narahagurutse nkurikira Martin dusohoka hanze, tugezeyo akomeza ajya mu modoka arakingura arambwira.

Martin – “Injira tuvuganire mu modoka niho heza kandi hisanzuye.”

Njyewe – “Mu modoka?”

Martin – “Ese ko ufite ubwoba? Humura nta kibazo musore muto!”

Narazengurutse nkingura umuryango nicara mu modoka ku mwanya w’imbere na Martin yicara mu mwanya we ahita ambwira.

Martin – “None se Nelson biracamo nta kibazo?”

Njyewe – “Nta kibazo rwose ndaho meze neza!”

Martin – “Ku Gisenyi se mwavuyeyo amahoro?”

Njyewe – “Rwose nta kibazo twagize twageze hano nimugoroba.”

Martin – “Eeeeh! Ni byiza cyane rwose, none se buriya iyo ugiye hariya ku Gisenyi uba ugiye kureba nde sha?”

Njyewe – “Buriya iyo tugiye ku Gisenyi njye na Gasongo tuba tugiye muri famille, niho iba.”

Martin – “Uuh? Koko se?”

Njyewe – “Ni byo da! Ntabwo nkubeshya!”

Martin – “Nari ndi kuvuga nyine, nako nawe urabizi ko hariya ku Gisenyi hari umwuka mwiza n’akayaga ku buryo umusore nkawe aramutse ajyanyeyo umwana w’umukobwa bangana ntacyo byaba bitwaye.”

Njyewe – “Ese ni ibyo mwavugaga?”

Martin – “Hhhhhh! Ni byo sha. None se si byo?”

Njyewe – “Ni byo, ariko uwanjye aho namubonera hose ibyishimo byaba byinshi kuko tutagombera kujya ahantu nka hariya!”

Martin – “Eeh! Burya bwose uranamufite?”

Njyewe – “Cyane rwose!”

Martin – “Niba atari ibanga se nk’umuntu mukuru ntiwamumbwira cyangwa ukamunyereka nkagushimira ra?”

Njyewe – “Ibyo na byo, yitwa Brendah, ni umukobwa wankunze, nzi ko ntabikwiye!”

Martin – “Ngo Brendah? Uwo se ni uwa he sha? Nyereka ifoto ye turebe uwo mukobwa uko asa.”

Nahise mfata telephone maze ndayifungura nirukira mu mafoto dore ko yabaga hafi maze mwereka imwe, ahita yikanga.

We – “Eeh? Ni uwo se?”

Njyewe – “Ko mwikanze se muramuzi?”

Martin – “Reka reka ntawe nzi! Ubwo se ahubwo uwo urabona akwiye umusore nkawe wihaye uziranye n’abantu nka John nanjye?”

Njyewe – “Rwose ndabihamya arankwiye cyane! Ahubwo nabanje kugira ngo ni njye utabikwiye ariko we ansanganira asobeka ikiganza mu cyanjye maze ambwira rya jambo ngo ‘twese’.”

Martin – “Reka reka uwo ndabona nta gicamo! None se nta wundi mukobwa muziranye hariya ku Gisenyi?”

Njyewe – “Eeeh! Ntibabura, ariko amahitamo yanjye yose nzagira mu buzima ari kuri Brendah.”

Martin – “Sha, umva rero nkubwire wa musore we, njye ndakuze nsheshe akanguhe, uyu mukobwa ntagukwiye! Ahubwo hari umukobwa ugukwiye nifuza kuguha!”

Njyewe – “Hhhhh! Burya namwe muzi gutera ubuse bigeze aho koko?”

Martin – “Oya wiseka nyamara ndi kubivuga nkomeje, rwose uwo mukobwa ni mwiza kandi numubona uzishima unezerwe.”

Njyewe – “Mwari mukoze ariko ntibishoboka, ahubwo reka mbe ngiye mu kazi buriya muzamushakira undi!”

Martin – “Buretse kugenda sha, uribuka wa mukobwa twari kumwe igihe twari tugiye muri sport?”

Njyewe – “Eeeeh! Dovine se?”

Martin – “Yampaye inka! Niko sha, uramuzi se?”

Njyewe – “Dovine uriya ndamuzi, ahubwo cyane!”

Martin – “None se umuzi he sha? Ahubwo se we arakuzi?”

Njyewe – “Aranzi cyane rwose! Nahoze mba impande y’iwabo!”

Martin – “Eeeh! Uriya rero ndi oncle we!”

Njyewe – “Ngo oncle we?”

Martin – “Ko ubyibazaho se nkaho ushidikanya sha?”

Njyewe – “Oya ndabizi ko nta muntu mukuru ubeshya, ni byiza rwose nanjye ubwo ndabimenye.”

Martin – “Uri tayari se tugushyingire umwana wacu? Njye ubwanjye nzagushyigikira kandi bifatika, John na we nzi ko atazasigara mu kugufasha.”

Njyewe – “Mwari mukoze, ariko ntabwo bikunze kuko narangije guhitamo sinahitamo kabiri.”

Martin – “Ubwo uranze sha?”

Njyewe – “Ntabwo nanze ahubwo ndahakanye, kuko ibyo ni ibidashoboka.”

Martin – “Ubwo ubyanze nta kundi byagenda reka nigendere ariko ugende ubitekerezeho no kwisubiraho burya na byo ni ikimenyetso cyerekana ko umuntu ari umugabo.”

Njyewe – “Yego rwose mwari mukoze!”

Nasohotse mu modoka ndagenda ninjira muri bureau ndicara, ntangira kwibaza impamvu y’ibyo byose, natekereje Dovine ndongera mutekerezaho bihagije kuva umunsi wa mbere mubona, nibutse Online yabaye amata abyaye amavuta inzoga y’abagabo nkayururutsa ikaruhukira mu nda ngo ndihemba, yewe ngo kuko nari nkoze igikorwa cya kigabo mbega nibuka urugendo rwose kugeza uwo munsi namubwirwaga na Martin.

Amaso n’umutima byarafungutse maze menya ko urubanza rutari urucabana ndetse ko urugamba rugeze mu mahina, nahumutse amaso mbona uko biri kose hari impamvu Dovine ashaka kunyerekana iwabo ikubagahu, ibyo Aliane yambwiye naretse kubifata nk’ amagambo mbifata nk’ubuhamya, maze kubihuza nibuka Brown njye na Gasongo dufata nk’intwari ndwanirira maze nitsa umutima.

Aliane – “Nelson, Martin akubwiye iki ko mbona uhise ujya kure cyane?”

Njyewe – “Byihorere Alia! Ni ibyanjye kandi ndabizi bizakemuka neza!”

Aliane – “Ufite ibihe bibazo se?”

Aliane akivuga gutyo hashize akanya nshecetse ngiye kumusubiza telephone yanjye iba irasonnye nkora mu mufuka nkuramo mbona ni nimero yanditseho Dovine mpita nsunika nganisha kuri yes nshyira ku gutwi.

Njyewe – “Hello!”

Dovine – “Uuuh! Nelson, uranyumva?”

Njyewe – “Ndakumva neza Dovi! Bite se ko numva urira urarizwa n’iki?”

Dovine aho kunsubiza yakomeje gutsikima byumvikanaga neza ko ari kurira cyane bikomeza kunyobera.

Njyewe – “Dovi, ihangane ureke kurira, wabaye iki se ahubwo?”

Dovine mu kajwi gato yahise ansubiza.

Dovine – “Nelson, mbabarira nkubwire, ndashaka ko umfasha ukankorera ibyo ngiye kugusaba ukankura mu magorwa ndimo!”

Njyewe – “Dovi, ahubwo usanze nari ndi kugutekerezaho, nabonye ko uri kunshyira mu magorwa wowe uyikuraho igihe ni iki rero ngasama ayanjye!”

Dovine – “Ni ukuri kose dore ndahiye manitse ukuboko nta magorwa nshaka kugutamo ahubwo nyumva Nelson!”

Njyewe – “Dovi, ngaho mbwira ndakumva.”

Dovine yongeye kurira cyane maze nanjye nkomeza kumwinginga ngo atuze aceceke ku bw’amahirwe arankundira araceceka maze arambwira.

Dovine – “Nelson, ujya ushobora kwihangana?”

Njyewe – “Dovi, kwihangana ndabishoboye kandi nawe gerageza ubikore, burya kwakira ibyo utabasha guhindura ni byo bitera gukomera.”

Dovine – “Basi urakoze, icyo nshaka kukubwira rero….”

Njyewe – “Eeeh, mbwira Dovi! Ihangane kandi wirira ndakumva.”

Dovine – “Nelson, uribuka ko wajyaga umbwira ko Brown ari umuvandimwe wawe?”

Njyewe – “Yego ndabyibuka kandi na n’ubu nta kizabibuza.”

Dovine – “Urabihamiriza ko ankunda by’ukuri?”

Njyewe – “Yego ndabizi kandi ndabihamya, ahubwo se wowe uramukunda by’ukuri?”

Dovine – “Nelson nanjye ndamukunda cyane kandi ndabikubwiye?”

Njyewe – “Dovi, uravugisha ukuri?”

Dovine – “Ni ukuri rwose ndaka…..”

Njyewe – “Rekeraho ibyo birahagije, iyaba wamukundaga ntiwaba wirirwa utuma oncle Martin kugushakira abagabo!”

Dovine – “Ngo iki? Ibyo wabikuye he Nelson?”

Njyewe – “Dovi, wari uzi n’ikindi…….…………………,”

 

Ntuzacikwe na Episode ya 64 muri Online Game………

************

19 Comments

  • Ahaaaa mbega Martin na Dovine! Tubitege amaso thx Umuseke

    • Yego sha Nulison! utangiye guhumuka. ariko nutitonda Dovine araguswayika wongere uzane bwa buturage buvanze n’ububwa! Cana ku maso, utantera agahinda udasize Brendah

  • NELSOM UBAYE UMUGABO PEE ! UMUBWIJE UKURI RWOSE KOMEZA UZIRIKANE BRENDAH WAWE MUFITANYE ISEZERANO KANDI URIKOMEREHO

  • Kdi wabona nelson abuze ubwenge akamera

  • mbegs NGO nelson agiy guhura nibibaz weee nelson wavuy mubyo urimo kok ko bizatuma uhura nibyago bikomey cyn ukabura byose ndakwibginz ntakiz bakwifuriz ahubw nibibi gusa kd bo kukwifashisha nukubura uko bagira I mean dovine martin ashobora kuba yaramutey India bagashaka kuyikugerekaho sigaho utababaza brendah wae hamw numuryango wae fata umwanzuro rero nkumunt w’umugabo ukurure ibyo byose urabibona

  • Kdi wabona nelson abuze ubwenge akemera bizamucanga tekereza koko aguye mukantu dovine kubera ibyo abwiwe

  • Urugamba rugeze mumahina koko ni ugukenyera mugakomeza umuseke thanks

  • Muraho, nizereko noneho Nelson agiye guhumuka kabisa, akabwiza Dovine ukuri. Iyi ntambara se Ganza ashaka kurwana yo kandi ,ko mbona muri ruriya rugo harimo ibintu byinshi? Mama brown se ntaramenya ko umwana we yabonetse? Mfite amatsiko muri episode ya 64. Bravo Ku mwanditsi.

  • Yego Sha komerezaho ntusubire bwa bubwa bwawe! utangiye neza ikibazo nuko udahumutse Dovine araje yongere aguswayike wemere doreko utumva!!!!!

  • Musigeho nelson afungutse amaso yabonye umutego mbega NGO binezeze tugeze aho biryoshye pe dovine najye ahabona isi imwote urwishigishiye ararusoma nelson urakoze guhumuka mubwize ukuri nabishaka yiyahure kuko yarizize yokaburicyago apu nicyomanzi kibi ntigikwiranye nuriya mwana wa m.gaju witonda kuriya ahubwo gaso gira urongore brend wawe kikuveho

  • nelison rikacore we kuguma inyuma y’ibikarito.

  • ibigaragara nuko Martin yateye Dovine India akaba arigushakisha uwo bayegekaho ninayo mpamvu uriya mukobwa yashakaga kuryamana na Nelson kugirango ahite ayimushinja.ahubwo Nelson cunga sana nahubundi ibintu ntago byoroshye nagato

  • Nelson menya ubwenge muhungu wacu. ntacyo utabonye nta nicyo utumvise. reka kugwa mu ruzi urwita ikiziba.

  • Nelson ba maso kuko Dovine biragaragara ko Martin yamuteye inda bakaabaa bashaka kuyikugerekeho ngo umuteturure.
    Ese urugamba Gnza agiye kurwana ni uruhe aho si rumwe na GIGI yiteguye kurwana? ka dutege amaso umwanditsi,kando bravo umuseke.

  • mbega inkuru bira shyushe tu Nulidonk humuka mwana nahubundi kakubayeho
    Umuseke courage kbs kumakuru aryoshye gusa wowe uzandike igitabo ubundi tujye tugura bariya bandi bakurushaki ko nawe uzi kuryosha inkuru??

  • Nelson twizere ko ahumutse amaso ruriya rusyo rutamujyaho.Ariko reka mbabwire n’ubwo iyi nkuru idushimisha ikaduhuzahuza ariko ntaho ihuriye n’iya Eddy rwose!!iyi yo ni ikinamico neza neza kuko umuntu wese urimo afite aho ahuriye n’undi kdi bakaba bafitanye isano n’imitungo yo Kwa Maman Brown!!Nka Gorette koko ngo yagiye gushyingirwa n’umuhungu wa Karekezi ngo bakunde bashyire hanze ukuri kandi bataranamenya ko Maman Brown ariho?ese Maman Brown we ko wumva yabuze ababyeyi arangije secondary koko ntiyari azi aho bari batuye ku buryo ashaka akabyara abana bangana kuriya atarashakisha iwabo aho bari batuye

  • Nelson rwose humuka Dovine umureke yirwarize. Rekeraho kumugirira impuhwe ntabwo ari Blendand wawe.

  • uyu mukobwa dovine aratwite Tuuuuuuuuuuuu

  • mbegaa!bigeze aho biryoshye! nubwo ntaheruka gusoma épisode zimaze gutambuka! naracikanwe tu!! Nelson humuka! utazatubihiriza!

Comments are closed.

en_USEnglish