Digiqole ad

Ubu ushobora kwishyura Igazeti ukanayigezwaho mu rugo uciye ku IREMBO

 Ubu ushobora kwishyura Igazeti ukanayigezwaho mu rugo uciye ku IREMBO

Mu rwego rwo kunoza serivisi no kwihutisha ikoranabuhanga, Serivisi za Minisiitiri w’Intebe zibinyujije mu ishami rishinzwe igazeti ya Leta zabashyiriyeho uburyo bushya bwo kugura no gushyikirizwa igazeti ya leta umuntu atarinze kuza ku biro kuyifata ahubwo agahita ayishyikirizwa kuri aderesi yatanze, ibi bikorwa binyuze ku rubuga rwitwa Irembo.

Ubusanzwe abantu baguraga igazeti babanje kwishyura kuri banki bakabona kuza kuyifata kuri Primature ariko noneho umuntu azajya anyura ku rubuga: www.irembo.gov.rw  yuzuze agaragaza igazeti ashaka, umubare wazo, aderesi ye, noneho yishyure akoresheje uburyo bwategenyijwe ubundi igazeti yasabye azajya ayishyikirizwa kuri aderesi yatanze.

Igazeti ya Leta yatangiye gusohoka mu 1962 ni igitabo gisohokamo inyandiko zitandukanye zisohorwa na Guverinoma y’u Rwanda harimo amategeko, n’amateka atandukanye ndetse n’izindi nyandiko. Iki gitabo gisohoka buri munsi wa mbere w’icyumweru ndetse n’ikindi gihe bibaye ngombwa bitewe n’ubwihutirwe bw’ibigomba gusohokamo.

Igazeti ishobora kugurwa ari imwe imwe cyangwa hagakorwa ifatabuguzi ry’umwaka aho uwarikoze ahabwa umubare w’igazeti yasabye kujya ahabwa buri gihe uko isohotse.

  1. Ibiciro by’igazeti

Kugira ngo igazeti igezwe ku muntu wayisabye mu mujyi wa Kigali bizajya bitwara amafaranga 500 yiyongera ku giciro cyayo gisanzwe ndetse na 700 ku bari hanze y’umujyi wa Kigali.

Ubusanzwe igazeti imwe itarengeje paji 150 igura amafaranga y’u Rwanda 2 000 naho iri hagati ya paji 151 na 300 igurwa ibihumbi 3000 mu gihe iri hejuru ya paji 300 yo igura ibihumbi 6000.

* Ibiciro byo guhabwa igazeti mu gihe cy’umwaka

  • Mu Rwanda ni 120,000 ku igazeti ahwanye n’ibihumbi 100 hiyongeraho ibihumbi makumyabiri yo kuyigeza kuri nyirayo binyuze mu Iposita
  • Mu bihugu duhana umupaka ni ibihumbi ijana na mirongo itanu (150,000FRW) akaba ari ibihumbi ijana hakiyongeraho ibihumbi 50 byo kuyigushyikiriza binyuze mu I posita
  • Mu bindi bihugu bya Afurika ni ibihumbi 180,000 birimo 100 y’igazeti n’ibihumbi 80 byo kuyishyikiriza nyirayo binyuze mu iposita
  • Mu bihugu bw’uburayi igiciro cy’ifatabuguzi ni ibihumbi 200,000frw bingana n’ibihumbi 100 by’igazeti ndetse n’ibihumbi 100,000frw byo kuyigeza kuri nyirayo binyuze mu I posita
  • Muri Amerika na Aziya ni ibihumbi 230,000 frw birimo 100,000frw y’igazeti na 230,000frw yo kubikugezaho
  • Muri oseyanjiya ni ibihumbi 250,000frw birimo 100,000frw y’igazeti n’ibihumbi 150 byo kuyikugezaho.
  1. Ni nde wemerewe kugura I Gazeti ya Leta

Buri muntu wese yemerewe kugura Igazeti ya Leta bitewe n’icyo ashaka gusomamo ariko cyane cyane ibigo bya Leta, abikorera ku giti cyabo, imiryango itagengwa na Leta, ibigo byigisha cyangwa amashuri ndetse n’umuturage ku giti cye.

  • Ni gute wagura Igazeti ya Leta unyuze ku rubuga Irembo?

Kugura igazeti unyuze ku rubuga Irembo, kanda: Hano

**********

1 Comment

  • Ariko urubuga irembo ntabwo rukora mujye mureka gutesha abantu igihe,njyewe rwose burigihe iyo ngize icyo Shaka ntabwo bijya bikunda Kandi nabo naganiriye nabo nuko,muzajye kutugari murebe abantu baba bahuzuye

Comments are closed.

en_USEnglish