Abo batemeye inka ntibatuje, uwabikoze ngo yagaruka agatema n’umuntu
*Abaje gutema inka ngo ntibari bagamije kwica cg kwiba
Ferdinand Mukurira wo mu mudugudu w’Izuba, Akagari ka Nyarurama mu murenge wa Kigarama muri Kicukiro yarabyutse akubitwa n’inkuba ndetse agira ubwoba asanze inka ye ivirirana kubera ibikomere by’imihoro yatemeshejwe nijoro. Uyu munsi yabwiye Umuseke ko we n’umuryango we bafite ubwoba ko uwabikoze yakora n’ibindi bibi kurushaho.
Mu ijoro rishyira kuwa kabiri nibwo abantu bagishakishwa n’inzego z’umutekano batemaguye inka ye muri ebyiri afite bayisanze mu kiraro. Bukeye bwaho abaganga b’amatungo barayitabaye barayidoda, Umuseke wasanze yatangiye kurisha.
Iyi nka ngo yakubiswe imipanga irindwi mu ijosi, ibintu byateye ubwoba cyane abo kwa Mukurira barokotse ubwicanyi bwo muri Jenoside yakorewe Abatutsi bwakoresheje cyane imipanga mu gutema amajosi.
Leonille Kayitesi umugore wa Mukurira ati “n’ubu ntabwo dutuje {nubwo ngo bahumurijwe n’ubuyobozi} kandi nawe urebye biriya bintu ntaho umutuzo wava. Ubu mba mvuga nti uwaje agatema inka ashobora kuza agatema akana kanjye kariho gakina akakajugunya ahantu cyangwa akabikorera umuntu mukuru.”
Kayitesi avuga ko ntawe yatunga urutoki kuko ababikoze bagishakishwa, icy obo babona ngo ni uko uwabikoze atari agambiriye kwiba iyi nka cyangwa kuyica.
Ati “ntabwo ari uko bashatse kuyiba kuko iyo aba ushaka kuyiba n’ubundi ntawayimutesheje. Ntawayimubujije kuko n’ubundi twabyutse umuntu avuga ati ngiye mu mirimo. Urumva ntawayimutesheje, ni ubugome yabikoreye gusa kandi iyo aba uyica aba yarayishe ,ntabwo aba yarayitemaguye kuriya ngo ayice urubozo asige ayeretse nyirayo ngo abyuke ayisange imeze itya. Iyo aba ari umujura aba yarashoreye wenda akayitsinda kure.”
Nzabandora Emmanuel uturanye n’uyu muryango we avuga ko uwakoze iki gikorwa atari cyo cyari cyamuzanye.
Nzabandora ati “icyaba cyihishe inyuma y’ubu bugome jyewe mbona atari inka bashakaga. Ahubwo bashakaga umuntu iyo aza gusohoka hanze wenda abyumvise niwe baba baratemye.”
Aba bemeza ko babona bifitanye isano n’ingengabitekerezo ya Jenoside kuko ngo nta muntu kwa Mukurira bafitanye ikibazo cyageza aho gutema inka kuriya.
Kuba kandi ibi bikozwe mu gihe cyo kwibuka Jenoside ngo basanga nabyo bifite icyo bivuze.
Ubuyobozi n’inzego z’umutekano bageze kwa Mukurira ibi bikiba ndetse hakozwe inama n’abaturage zatangiwemo ubutumwa bwo kwirinda ibikorwa nk’ibi bihungabanya umutekano.
Police n’ubu ikomeje iperereza ryo gushakisha abakoze igikorwa cyo gutema inka aha i Nyarurama ku musozi umwe na Rebero ya Kigali.
Photos © C.NDUWAYO/UM– USEKE
Callixte NDUWAYO
UM– USEKE.RW
6 Comments
Ibi bintu biteye ubwoba cyane, abaturanyi b’uyu muryango bafatanije n’inzego z’umutekano babarindire umutekano rwose kuo uwaje akagirira nabi itungo kuri buri buryo, ni uko yabuze umuntu yabikorera. rwose uyu muryango tugomba kuwuba hafi cyane, ndavuga abaturanyi bawo. kandi ababikoze nibafatwa bazahabwe igihano kibera abandi isomo.
Nibayishakire ikintu kirekire itagumya kubabara yunama sha.iyi nka yarambabaje cyane pe.Imana iyikize nicyo tuyisaba
Uwo muryango impungenge ufite zirumvikana pe!ariko bakomere kuko ibihe tugezemo umwanzi aba ashaka kudukora munkovu.None babyeyi mwihangane muhagarare kigabo murwane urwo rugamba ibihe byari bikomeye twabinyuzemo tubisohokamo amahoro ariko bidusigira inkovu nyinshi arizo baba bashaka gutoneka muri iki gihe.Ntimuheranwe nubwoba kdi abaturanyinyi bababe hafi pe.Iyabarinze burya ntaho yagiye muhumure ariko umwanzi we yanze kunamura icumu.Ariko tugira Imana kubera ubuyobozi bwiza buriya ntibicaye ubusa dutegereze ibizava mu iperereza.Mukomere Pe
Ibi ni ubugome burenze ubunyamaswa kuko inyamaswa nayo hari igihe yica uyisagariye kandi niko iremwe.
Najye rwose iyi nka ndayireba nkumva amarira araje. Abantu nk;aba sinzi ibihano bahabwa kuko no gufungwa babiciye amazi.
Bagize nabi gukuraho igihano cy’urupfu kuko nicyo gikwiye bene abo bantu kuko umuntu ufite muri we urwango nk’urwo ntaba ateze guhinduka nubwo umutwe we wawuhonda kw’ibuye kamere y’umuntu ishira aruko apfuye,yewe byaravuzwe ko mu misi yanyuma ubugome buzagwira none c icyo tutabona niki?SMH
Ariko nukuri interahamwe ziracyahariAhhh!kuko ibyo zikora nibyo bizigaragaza ese ko ntahandi babikorera uretse abacitse kwicumu? Nikikwereka ko zihari mwitonde rero mumenye komubana nazo.
Comments are closed.