AKABARI K’AMATA!!!! i Gicumbi mu murenge wa Cyumba
“Umusazi”, nako umurwayi wo mu mutwe, ngo yagiye asogongera ibintu byose bavugaga ko bitajyanye, asomeza ikigage ikijumba, arisha isogo inshyushyu, asomeza umutsima urwagwa n’ibindi…byose we aza kwanzura ko yumva bijyanye kuko bimanuka. Gusa ngo yafashe amase ayasomeza amaganga ati “ibitajyanye ni ibi”. Nyiri iyi business y’ahitwa Ngondore i Gicumbi we yasanze ‘Akabari k’Amata’ ari ibintu bijyanye.
Ubusanzwe amata iyo akamiwe mu cyansi (cyangwa ikindi gikoresho) iyo ari agurishwa ajyanwa mu ikaragiro, ari ryo abenshi ubu bita ‘dayari’ (dairy) yenda atagurirwa aha agacururizwa mu yandi maguriro n’amasoko.
Inzoga nizo ziba mu kabari, gusa aha mu kagari ka Nyaruka mu murenge wa Cyumba hari umuntu ufite business we yise ko ari “Akabari k’amata”
Aha koko ahacururiza amata, gusa nyiri akabaro agomba kuba yarabivanye ku ijambo ry’icyongereza ‘Milk bar’ rikoreshwa muri Australia nk’ahantu bagurira amata, imigati, ibinyamakuru… Nawe abicuramo “Akamari k’Amata” mu Kinyarwanda.
Photo © E.Mugunga/Umuseke
Evode MUGUNGA
UM– USEKE.RW
6 Comments
Nonsense! Aho bacururiza amata ntibahita mu kabari!!
ayayayayayayyayaayay uku ni ukwica umuco uwucuritse mba ndoga Kalisa uwampaye inka! nyir’aka kabari nduzi ko ari akabari nashyirwe hagati y’inteko y’umuco ahanurwe bamusobanurire inka n’imigenzo yayo. ejo uzasanga yotsa na mushikaki basomeze amata. yewe Rwasibo rwa Mudenge ndagira nte?
“NTIBAVUGA….BAVUGA”:Amata mu Rwanda ni ikinyobwa gihabwa gaciro.Ntabwo ugomba kuvuga ngo” akabari k’amata”.Uyu mugabo bamufunge kuko arimo yica umuco. Ariko ubu ntiyaba apfobya na genocide ra? ubu ntiyaba afite ingengasi?
Mwe muracyavuga iby’umuco! Byagiye iyo Nyogokuru Nyirabirori yagiye. Ko cyera amata n’inkumi bitasogongerwaga, ubu bimeze bite? Sibyo birwa bakora gusa?
NAGATANGAYE!NUWANGONDORE IBYUMBA NYINE NTIMWUMVA AHO ATURUKA SE!!
kera numvaga nyogokuru atukana ngo gakamire mukabindi wengere mucyansi kandubwo yabagagututse igitutsikibi cya danger yaguhamije. nonendabona ariho tugeze
Comments are closed.