Digiqole ad

Ku mbabazi za Paapa, Min Mushikiwabo ati “twe nka leta tubona bihagije”

 Ku mbabazi za Paapa, Min Mushikiwabo ati “twe nka leta tubona bihagije”

Minisitiri Louise Mushikiwabo mu kiganiro n’abanyamakuru muri iki gitondo

*Ingendo Perezida Kagame aherukamo mu mahanga ngo ni ingirakamaro
*Ntabwo Paapa yaza kuri buri rugo ngo asabe imbabazi
*Ibyo Paapa yakoze ngo byavanyeho igihu kimaze imyaka 20
*Abanyarwanda ngo baraza kurushaho kwiyumvamo Kiliziya

Mu kiganiro ari kugirana n’itangazamakuru muri iki gitondo Minisitiri Louise Mushikiwabo yavuze ko ku bijyanye n’imbabazi Umushumba wa Kiliziya Gatolika aherutse gusaba kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, nka Leta ngo babona ko bihagije.

Minisitiri Louise Mushikiwabo mu kiganiro n'abanyamakuru muri iki gitondo
Minisitiri Louise Mushikiwabo mu kiganiro n’abanyamakuru muri iki gitondo

Minisitiri Louise Mushikiwabo ushinzwe ububanyi n’amahanga bw’u Rwanda akaba n’Umuvugizi wa Guverinoma, yavuze ko muri aya mezi atatu ashize u Rwanda rwagize ibikorwa bitandukanye kandi bikomeye mu rwego rw’imibanire n’ibindi bihugu.

Yagarutse ku ngendo Perezida Paul Kagame yagiriye mu bihugu bitandukanye ku mugabane wa Africa, Asia, Uburayi na Amerika avuga ko ari ingendo zitanga umusaruro mu buryo butandukanye.

Ku mbabazi zasabwe na Papa Francis wari watumiye Perezida Kagame i Vatican, Minisitiri Mushikiwabo avuga ko Leta yanyuzwe n’ibyakozwe n’umushumba wa Kiliziya Gatolika ku isi.

Ngo nubwo atakoresheje ijambo ryo gusaba imbabazi {u Rwanda} ariko igikorwa yakoze kirahagije.

Ati “Imbabazi zisabwa mu buryo butandukanye, ushobora kuzisaba mu magambo, cyangwa mu bikorwa ariko ushobora no kuzisaba utavuze. ”

Avuga ko mu biganiro Papa yagiranye na Perezida Kagame havuyemo ibintu bitatu birimo kuba byaragaragaje ko Kiliziya Gatulika ibabajwe n’ibyabaye mu Rwanda bigizwemo uruhare na bamwe mu bayoboke bayo, ikavuga ko yakoze ikosa nka Kiliziya

Ati “twe nka leta tubona bihagije,…ntitwumva izindi mbabazi zasabwa uko zaba zimeze. ”

Minisitiri Mushikiwabo avuga ko nta ukwiye kumva ko azasabwa imbabazi ku giti cye kuko Jenoside yagize ingaruka ku muryango nyarwanda kandi Papa Francis yawusabye imbabazi mu biganiro yagiranye na Perezida Kagame Ati “ntabwo Papa yaza kuri buri rugo ngo aze asabe imbabazi.”

Minisitiri Mushikawabo avuga ko iki gikorwa cyakozwe na Paapa cyavanyeho igihu kimaze imyaka isaga 20 cyo kutiyumvamo kiliziya Gatulika kubera ibyakozwe na bamwe mu bayoboke bayo barimo n’abayobozi bayo.

Akavuga ko Abanyarwanda bagiye kurushaho kwiyumvamo Kiliziya Gatulika.

Minisitiri Mushikiwabo yavuze ko na Perezida Kagame yahaye ubutumire bwe Papa Francis ngo azasure u Rwanda.

Abanyamakuru bakurikiye ibyo bagezwaho na Minisitiri Mushikiwabo
Abanyamakuru bakurikiye ibyo bagezwaho na Minisitiri Mushikiwabo

Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW

10 Comments

  • Papa yasabiye imbabazi ku Mana abagize uruhare bose muri genocide, hari abumvagako papa ngo azasaba imbabazi zuko kiliziya yateguye ikanakora genocide, ngirango yaberetseko ataribyo! Kiliziya ntawe yatumye gukora amahano kandi ntiyari kwiyicira abayo. Abashakiraga amaronko muri ibi nibatuze bitonde, Papa Francis hari abari bamwibeshyeho, twizereko ba dodiye bumvise.

  • Si ngombwa ngo abanyarwanda bose biyumvemo Kiliziya Gatolika, n’abatayikunda barimo. Icy’ingenzi nuko abayitoteza bayiha amahoro ikikomereza ubutumwa bwayo. Ariko ibi byo nta n’ibizabaho. Uwo twemera yatubwiye kwikorera imisaraba yacu tukamukurikira, ntabwo yigeze atubwira kumurikira twitwaje valises diplomatiques. Yaratubwiye ati ibyo bankoreye namwe bazabibakorera. Ubukristu butagira ibitotezo ntibubaho: NIBA BAGIRIYE BATYA IGITI KIBISI, ICYUMYE BAZAKIGENZEREZA BATE?

  • Ukeneye gusabwa imbabazi n’abagatolika ku byabaye mu Rwanda byose, ajye ajya mu Missa yabo iyo ari yose, mbereye yo kumva inyigisho nicyo babanza gukora, bagira bati: Nemereye imbere y’Imana ishobora byose, n’imbere yanyu bavandimwe, ko nacumuye rwose mu byo natekereje, mu byo navuze, mu byo nakoze no mu byo nirengagije gutunganya. Koko naracumuye rwose (bikomanga rimwe ku gituza). Ni cyo gituma ninginga Mariya Mutagatifu Umubikira iteka, n’Abamalayika bose, n’Abatagatifu bose, namwe bavandimwe, ngo munsabire kuri Nyagasani Imana yacu.

  • None se twizere ko ba basenyeri bazavanwa mu rwobo rusange bagahambwa hakurikijwe imihango ya Kiliziya gatulika?

  • Abanyarwanda ngo baraza kurushaho kwiyumvamo Kiliziya….Nimwe kandi itunganye…abandi baba barwanira amaturo

  • Ahubwo jye mbona Kiliziya ariyo ikwiye gusabwa imbabazi na leta kuko leta yateguye genocide yica aba kiristu ba kiliziya gaturika itibagiwa abapadiri n’ababikira emwe hamwe nahamwe ikabatsinda iwayo mukiliziya ikakibasenyira hejuru Kdi usibye kwirengagiza tubizi ntabwo idini riyobora Leta kuko niyo leta ibishatse iraricecekesha.
    uzi abakilistu ba kiliziya bishwe uko bangana nta nirindi dini ryapfushije nka Kiliziya Gatolika ninayo mpamvu ubona andi madin aba ashyiramo umunyu kugirango ibyayo byibagirane.
    kdi niba ari ugusaba imbabazi birareba amadini yose yari ari mu rwanda guhera kuri Islamu kudeza kuri methodistes

  • Abanyarwanda turusheho kunoza imibanire n’ibindi bihugu

  • turamushyigikiye

  • Ibyo Nyirubutungane Pape yavuze yicishije bugufi, kandi akemera gusaba imbabazi k’uburangare n’amakosa yakozwe na bamwe mu bana ba krisia, ni intambwe ikomeye kandi bigaragaza kwicuza gukomeye. Yarakoze kuko kwihana kwiza ni ukubanza gusaba imbabazi abo wahemukiye.

    Krisia, ntabwo yatumye abantu kwica,nibyo kandi ntaruhare rwayo nka Eglise yagize mugutegura Genocide yakorewe abatutsi. Gusa kandi hari bamwe mubana bayo, ndetse harimwo n’abihaye Imana bagize uruhare rukomeye muri Genocide yakorewe abatutsi, gusa ibyo ntabwo bivugako ari krisia yabatumye. Babikoze kugiti cyabo.

    Abantu bishwe bari abana ba Krisia, muribo harimo abapadiri, abihayimana ndetse n’abakristo.

    Ikindi hari abakristo bagize uruhare rugaragara mukurokora abicwaga, kandi banagaragaje ko batifanije n’umwanzi mubikorwa bibi yakoraga. Ibyo rero bigaragaza ko Krisia ntaruhare yagize nk’idini muri Genocide yakorewe abatutsi.

    Gusaba imbabazi ni ibintu byiza kandi ni urugero rwiza, kuko abishe ni abana ba Krisia, rero bagomba gusabirwa imbabazi. Ikindi kandi habayeho no kurangara kuko iyo ubona ikintu kibi ariko ntucyamagane kandi wabishoboraga, icyo gihe uba ukoze amakosa akomeye kuko uba washyigikiye ikibi kandi ucyibona. Ibyo hari aho byabaye n’ubwo atari henshi.

    Ibyo Madame la Ministre yavuze nibyo kandi twese twagombye kuba tumbyumva, ahubwo tugashyira hamwe kugirango twirinde abapfobya genocide yakorewe abatutsi, ndetse n’abashaka kudutanya bitwaje amoko atagira ishingiro. TUREBE IKIDUHUZA,TWIBUKE TWIYUBAKA. NIBWO BURYO BWIZA BWO KWIHESHA AGACIRO NO KUGAHA INZIRAKARENGANE Z’ABATUTSI ZISHWE ZIZIRA URWANGO RUTAGIRA ISHINGIRO.

    • Uvuze neza Nyambo. Imana iguhe umugisha

Comments are closed.

en_USEnglish