Digiqole ad

Kicukiro: Mu bugome bukabije batemye inka y’uwarokotse Jenoside

 Kicukiro: Mu bugome bukabije batemye inka y’uwarokotse Jenoside

Mu ijoro ryakeye abagizi ba nabi batemye bikomeye inka y’uwitwa Ferdinand Mukurira warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu kagali ka Nyarurama, Umurenge wa Kigarama mu karere ka Kicukiro.

Inka ya Mukurira bayitemye mu buryo bugamije kwica
Inka ya Mukurira bayitemye mu buryo bugamije kwica

Uzamukunda Anathalie Umunyamabanga Nshingwabikowa w’Umurenge wa Kigarama yabwiye Umuseke ko gutema iyi nka byabayeho koko ubu bakaba bari gukurikirana.

Abatemye iyi nka bayisanze mu kiraro, bayitemye ijosi inshuro zirenze imwe bagamije kwica.

Iyi nka ni iyo Mukurira yari yarahawe muri gahunda ya Gira Inka munyarwanda ngo yiteze imbere.

Abakoze ubu bugizi bwa nabi bari gushakishwa n’inzego z’ubuyobozi, abaturage ndetse na Police.

Amakuru agera k’Umuseke atangwa n’abaturanyi ba Ferdinand ni uko iki gikorwa ngo cyaba gifitanye isano n’ingengabitekerezo ya Jenoside.

Umwaka ushize mu bihe byo kwibuka Jenoside i Karongi naho batemye inka y’umwe mu barokotse hagamijwe kumutera ubwoba.

Inka bayitemye ijosi mu buryo bukabije cyane
Inka bayitemye ijosi mu buryo bukabije cyane
Mu karere ka Kicukiro
Mu karere ka Kicukiro
Mu kagari ka Nyarurama mu murenge wa Kigarama muri Kicukiro
Mu kagari ka Nyarurama mu murenge wa Kigarama

Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW

63 Comments

  • Jesus Christ!!
    Mbega abagome

    • Aha niho mpera mbona ko abanyarwanda bigoye cyane kutuyobora; mbega ngo turaba babi!
      Abapadiri, abashumba, abashehe murabona ko mufite akazi gakomeye.

    • Nimugirire icyubahiro tugirira inka maze muvane iriya foto kuri iriya nkuru.

      • Ariko nonehoooo,icyubahiro muha inka?nibayigumisheho Isi yose ibone ubugome abantu bagirira abandi,akabaye icwende ntikoga Niyo koze ntigacya Niyo gakeye ntigashira umunuko

        • Akabaye icwende ntikoga, Niyo koze ntigacya, Niyo gakeye ntigashira umunuko, Niyo ushizemo karameneka.

  • Biteye ubwoba…ingengabitekerezo abakiyifite babahane. Ariko niyo yaba iyundi munyarwanda wese bakwiye guhanywa byintangarugero

  • Hum. Courage mwebwe gusa. Muribeshya ko mudutera agahinda kd turadadiye turanishoboye. Kuki muhimbira kunka!?

    • weho na bande?ko ushobora gusanga abakoze biriya ari na bene wabo bafitanye ibyo bapfa mu muryango.nitukihutire guca urubanza mureke police ikore akazi kayo ivumbure uwakoze ririya shyano

      • ariko wowe wiyita NGABO , nawe biragaragara ko ufite Ideology kuko uriya MUKURIRA Ferdinand na muvandimwe we bafitanye ikibazo ‘nimwene GATUSI Andre njyewe ndamuzi neza ahubwo ikigaragara leta nimufashe imutuze ahategeranye n’amatongo y’iwsabo kuko ababishe muri GENOCIDE nawe buriya baramugera amajanja.inka twese tunywa amata yayo rero abicanyi nibunamure icumu ibyo turabirambiwe

  • Ariko wa mugani wa wa Munyamurenge, umuntu yenda ko yatekereza gutema undi kubera icyo bapfa n’ubwo nabyo nta gisobanuro cyumvikana bikwiye kugira, gutema inka umuntu ufite ubwonko buzima abikora agamije iki? Ariko jye ndumva uwabikoze nta bwonko afite, mu mwanya wabwo hibereyemo margarine.

    • Umunyamurenge ajemo hano ate? watanze igitekerezo cyawe ukareka kuvuga abanyamurenge!

  • Ibigoryi gusa ariko koko kuki Igihano cy’urupfu cyavuyeho? Aba bashenzi nicyo bari bakwiye. Gutema Inka bene aka kageni?? Yooo Basi bayivure barebe ko akira. gusa nibabafata bazabakatire brundu bw’umwihariko bo gapfa.

  • Hari abantu wagira ngo iyo batamennye amaraso ntibasinzira. Ibi binywamaraso tuzabikizwa n’iki koko?

    • EREGA AMARASO BAMENNYE NIYO AHORA ABABUZA AMAHORO,ARIKO UWITEKA YARABADUTSINDIYE KANDI IBYO YIBWIRA KUTUGIRIRA NIBYIZA GUSA NTAKIBI KIRIMO ,BAZAHORO BAGAMBIRIRA NABI KUGEZA BAVUYE MURIYISI KANDI BAZABURA NIJURU ,INKOZI ZAMAHANO GUSA MWARATSINZWE .

  • Aba bantu bakora ibi bapfuye bahagaze. Ni gute umuntu yemera agashyira Roho ye mu kaga, hejuru y’inzangano n’ubugome atazagira inyungu n’imwe akuramo. Umupanga, gutema, kwica akaba ariwo mushinga ishyira imbere kuruta urubyaro rwe n’ejo he hazaza. Uwakoze ibi nawe yarakwiye kuzirikwaho urushyo ku ijosi, ubundi akajugunwa mu inyanja.

  • Ego ko Mana. ubu se uyu ntiyashakaga nyirayo. Birababaje pe!

  • Nyuma y’imyaka 23 ibintu nk’ibi ntacyo bikitumariye rwose. wowe wayitemye ntacyo bizakumarira, yewe n’abagukomokaho. ese nta somo wize? waba ufite ikintu upfa na mugenzi wawe ntiwari kubitura inka.

    • Imana yomwijuru izabahane bibakwiriye,kuko umwanawumuntu ntiyabona icyabahanisha pee, ibibirenze kwemera rwose, guteminka koko cyokora ntanubwenge bagira peee

  • Eh abishi baratangiye; Ubuyobozi bukwiye guhagurukira aba bagome!! Naho ubundi ntaho twaba twerekeza. Murakoze.

  • ibi nibikorwa byubunyamanswa gusa baribeshya iyarokoye abantu izi nuko bazabaho gusa nibafatwa bahanwe nitegeko uko bikwiye uwo nyirinka bamushakire indi nka

  • Ariko bariya biyemeje guhindura ukwezi kwa Mata amaraso? Hakwiye gufatwa ingamba kandi zikarishye zo kurandura ubu bugome burundu.

  • Mana fasha igihugu cyacu uvure imitia yabanyarwanda

  • Mana fasha igihugu cyacu uvure imitima yabanyarwanda kuko irarwaye pe!

    • Banyarwanda, musoma iyi nkuru, murabe maso kuko uyu muntu ntakwuriye kuba akiba muri sosiete na gato. Uwamenya abantu bagitekereza kwica abo badahuje ikiswe ubwoko, nyabuneka muge mwihutira kubimenyesha abashunzwe umutekano mu ibanga. Utekereza umuntu mu bwoko ni umwicanyi ugenda. Ariko Uwiteka arikumwe n’abanyarwanda, muhumure.

  • Ibi ni ubugome burenze urugero. Uyu wakoze ibi akurikiranwe kandi ahanirwe mu ruhame.

  • Ahweeeeee, Ingengabitecyerezo ya Genocide ntaho yagiye, ariko uyu we aribeshya nabandi nkawe bumva bakomeza kwibera mu mwijima, u Rwanda haraho rwavuye hari naho rushaka kugana hamwe nabaturage barwo barangamijwe imbere n’iterambere gusa, ese uyu arumva agicyeneye kugira andi maraso amena? Abanyarwanda twese dufite umutima w’abantu bazima dushyire hamwe twese turwanye abantu nkaba nabo tubona bafite ibitecyerezo biganije ku iterabwoba.

  • Jye ndi kwibaza byinshi. Ibi koko byakorwa n’umunyarwanda wakuriye mu Rda umaze no gusobanukirwa n’ibyago byatugwiriye? Cg bikorwa n’abahembera urwango kugirango abanyarwanda dukomeze twishishanye ! Ni nde ubifitemo inyungu? Mu muco wacu ibi ntibibaho. Rwose ndahamya ko nta munyarwanda muzima wazindurwa no gutema inka y’umuturanyi. Kuva 94 u Rda rwaragowe. Bitari kera ukuri kw’ibi byose bizamenyekana.

    • None uremeza ko ibi byakozwe n’umunyamahanga? Narumiwe koko

  • Ese inzego ziperereza ziraza kubasha kumenya uwakoze biriya??? Akwiye gupfa aramutse abonetse!

    burya umugome ntapfa guhinduka Niyo wamusekura mu isekuru arakomeza akaba mubi ariko yemerako yaneshejwe akagwa neza mukabana none icyo nibaza abakora ibi ni abatemerako baneshejwe cg nabatera ibuye mugihuru ngo barebe ikivumbukamo?!!!

    kwica ntawe utabishobora no guhohota ntawe utabishobora ariko izo nterahamwe zo zirabizi ko buriwese Gupta byamubera !!mubawace bataona!

  • Koko ubu nk’aba baba bakoze ibi n’ibyiza Ubuyobozi bwa leta y’ubumwe bwa tugegejeho mu myaka 23,si ukugaragaza ko no mu gihugu cyo gukiranuka bazahakorera ibyo gukiranirwa?Mureke twamagane iri terabwoba

  • Ku muntu nyamuntu, biragaragara ko kiriya gikorwa kibabaje. Ariko reka nisabire ababibona kimwe nanjye, mwirinde kubitindaho cyane: none se hari umuntu wica undi ntacyo bapfa cg se hari inka yica indi ntacyo zipfa? Wasanga yaranamukamiwe cg yarakamiwe abe! Uwabikoze nawe si umuntu, niba anasa na we, ni ishusho nsa. Erega buriya yishe n’abantu ndetse n’inka nyinshi. Gusa, ntawe ubaho kubw’impuhwe z’undi. “Iyakaremye niyo ikamena”. Nawe umunsi we uramutegereje

  • ibi bikorwa ntibyakagombye mugihugu cyacu kimaze kwiyubaka gusa hakorwe iperereza abo bagizi ba nabi bahanwe byintangarugere.
    birababaje cyanee

  • Oh my God! Bene aba bantu ni ukubashyira ahantu hatagera inyoko muntu kuko ni ibikoko. Nta gisobanuro wabonera aya marorerwa.

  • Yebaba weee! Mbega ubunyamaswa burenze kwemera? Iyi ngirwa muntu yakoze ibi yapfuye ibona. Umva ko basaba imbabazi da. Ubu se koko iyi nka yari imugize ite? Bamushakira hasi kubura hejuru akanirwe urumukwiye.

  • Icyi nigikorwa cy’ubunyamaswa birababaje kuba uyumunsi abantu nkaba baba bakiri kumwe natwe.Gusa mukenguze hari abantu bashobora kuba bafite umugambi wo guhembera ingenga bitekerezo bagkora ibikorwa nkibi bidusuniza inyuma Muntambwe y aubwiyunge twari tumaze kugeraho.Birabbaje ababikoze bashakishwe kandi basshyirwe ku Karubanada Abanyarwanda Twese tubabone nyuma bahabwe igihano gikwiriye Inkozi zi bibi

  • HARI ABANTU BASHIMISHWA NO KWICA UKAGIRA NGO BO BAZATURA NK’IMISOZI!! KWIGORERA UBUSA WICA UMUNTU NUBUNDI EJO YARI KUZAPFA? KANDI BWACYA NAWE UKABA URAPFUYE! C’EST DOMAGE!!!!

  • Mwibwira ko tuzongera gutega amajosi ngo muteme mwa mbwa mwe…muzapime murebe…ivu

  • AYii agahinda karanyishe!! ariko se koko ubu aba bantu baradushakaho aha iki? ndumva bindenze..Leta nidufashe idukize bariya bantu ababikoze barazwi n’ubusanzwe usanga benderanya kubacika cumu bahatuye ngaho babakubise babagize intere, ngaho babibiye imyaka bihingiye, ngaho babatutse nibindi byinshi..rwose ibi birakabije. aba bantu babikoze ni abana b’interahamwe zifunze barazwi niba Cyubahiro na bagenzi be bo kwa Mudahunga..please mudufashe amakuru abaturage turayafite

  • Banyarwanda mbibarizemubona ibikorwa nk’ibibikorwa kubera iki? ese byarangira bite? Mbona Rurema akwiye kuza akabanisha abanyarwanda.

  • ibi biragaragaza ko hakiri inkora maraso zitarava kwizima n’ingengabitekerezo idasanzwe bifitemo. bazatsindwa ko byagendakose kuko ubabatsinze ntaho yagiye, amaraso y’abanyarwanda bamennye ntabwo azabagwa amahoro babishoboye bakwitonda kuko amaherezo barafatwa kandi ntanyungu yo guhemuka.

  • Ariko iri si ishyano?ubu koko haracyari abantu bashobora gukora ibintu nkibi?cyokora yesu niwe wenyine ukwiye kudutabara.Inzengo zishinzwe umutekano zidufashe bariya bagizi ba nabi bafatwe kandi bahanwe byinangarugero.reka mbonereho kwihanganisha nyiri iyo nka .ibi rwose bikwiye guhagarara.

  • Iyi nkuru irababaje. Ariko ikibabaje kurushaho ni ko comments zose zibanze ku ngengabitekerezo y’interahamwe.Ndibaza ko byaba byiza abantu bategereje icyo anketi zitanga mbere ko batangaza ibibasanzwe ku mitima.Ese biramutse bigaragaye ko atari interahamwe zabikoze aho bamwe babyemera? biriya bintu ni provocation kandi ishobora guturuka ahariho hose. Gusa biragaragaza ko umulyango nyarwanda ugifite ibibazo byinshi.Umuseke udukurikiranire iyi nkuru tuzamenye ukuri.

    • Oya Kagabo Impamvu y’Izi Comment gerageza kuyumva ni uko Icyunamo cyegereje kandi nawe urabizi iyo icyunamo cyegereje baba babonye umwanya wo kugaragaza ko hari ibyo bagifite ku mitima yabo y’umukara gusa Mana anjye nibamufata uwamutema nk’uko,yayitemye

    • None se Kagabo ushaka kutubwira ko umuntu ukora bene ibi aba ari iki? Aho wita “aho ariho hose” tubwire ni nkahe hifashishwa imipanga? Nta mpamvu mbona yo kubishakira inyoroshya… ibikorwa nk’ibi twe tubizi ku nterahamwe.

  • Ingengabitekerezo yo iruzuye hose udatemye inka aba afite ibindi akora bibi gusa bakabaye ari ababona barabonye ko kwica abantu ntacyo byabamariye bakarekeraho.Imana izabasukaho uburakari

  • ariko mwebwe ndabona musanaho mubigira ibyoroshye uriya wakoze biriya ninterahamwe arimo kwerekanako yabuze aho acango yongere gutema abatutsi,sha nimwidegembye harigihe nizonka mukazitinya gutema inka uba utemye umuntu wese uzi agaciro kinka,sha igihugu cyafashwe mwarahejeje abantu imahanga kubera indanini yanyu,none murimo muridegembya amahoro niyose yogutema inka zabanyarwanda,nongere mbivuge igihe kirahari kandi kiraje cyokuba mutagitinyuka nizo nka murimo gutema kugirango mukomeze gukomeretsa imitima yacu,ariko komuri abanyarwanda tuvuga ururimi rumwe kwisi nzima muraduhora iki kotwifuza kubana namwe nkabanyarwa bene Kanyarwanda,bibananiza iki mwanda nsamwe,ariko abana burwanda barahari kurengera abarengana,bambariye kubatabara ukobyagendakose,mukomere bana burwanda barukunda kandi barwifuriza ibyiza,inyangabirama mubakanire urubakwiye.

  • Ariko kweli Umuhoro uranze ubaye umuvumo ku banyarwanda!!!!!!! Ni nkakwakundi batemaga amashusho ya Bikiramariya mu za Kiriziya ngo asa n’umututsikazi.

  • uyu wakoze ibi nafatwa nawe bazamuteme uko bamureke yikomereze!! yewe yewe

  • Mana we mbega abatindi kuko birenze ubugome ngewe birandenze sinabona icyo mvuga gusa urwishe yanka ruracyayirimo natwe ntituzirare kuko abagome baracyahari

  • Icyiza cyatsinze ikibi, burya so buno, genocide yarahagaritswe ariko muribo iracyabarimo iracyari mu bwenge bwabo ntizanabashiramo bazayipfana, gusa amahirwe bahawe bayakoresheje nabi Imana irayabambura, Icyiza gitsinda ikibi ,
    Ntayandi mahirwe bazongera kubona, bibagirwe Ntayindi genocide izongera kubaho
    NEVER AGAIN, NEVER AGAIN,NEVER AGAIN,
    Ababo bishwe barabaruse ntibihorera ariko ntibanyuzwe!!!?

  • uwishe umuntu amutemaguye mwunvaguteminka nibisanzwe
    muzababarire bagichasabantu njenabakuyeho ichizere

  • sorry…ariko se ko mbona mwashushye imitwe ngo namaterahamwe…haraho mubisomye!. cyakora namwe mwatuma abantu bagira izo ngengasi….

    • @niruteguza,URAYAYIFITE AHUBWO BAGUCUNGIRE HAFI!

  • Ibibintu byose ndabishinza leta kuko iyubeshyako abanyarwanda biyunze arko siko bimeze ikiza nuko hakwiye kujyaho committee icukumbura ukuri kuri mubantu bakumva ibitekerezo byaburi wese ntiwavura irwara utayimenye freedom if expression ni yonzira iguha umurongo wibyo abantu bateketeza nta kindi. Nahubundi barabantu barekereje kongera kwica byaba byiza mubaretse tukumva ibyobatekereza tukabavura.

  • biranunvikana banditseko hatemwe inkayumuchikachumu bisigurako abamwichiye nubundi nibobagikomeje kumusagarira nibande?ninkuyu a and it’s wiyita nirutegeza bigaragarako afite ingengase

  • Ibi birakabije kandi ntabwo bikwiye kwihanganirwa na gato. Gusa kandi twitonde mugukeka no Kwimajina icyo bahoye iriya nka, kugirango tudashinza abantu ubugome kandi nta makuru afatika dufite.

    Abavuga ko byakozwe n’abapfobya Genocide yakorewe abatutsi, ngirango barimo barihutisha ibintu kuko ubugenzacyaha nibwo bwonyine bushobora kwemeza ibintu nk’ibyo. twitonde, ntiduhubuke mukuvuga.

    Aba bantu badafashwe byatubabaza kuko ni abagizi ba nabi, ni abagome bindenga kamere kandi twese baradusebya.Ngewe no kureba iyifoto singishoboye kubyihanganira, uwampa bakayikuraho kuko birenze ibyo umuntu ashobora gutekereza.

    Abanyarwanda turakabya gukora ibyo na shitani ubwayo itagikora. Ibintu dukora ntahandi hantu bikiba, ndabarahiye. Uyu muntu niyafatwa bazamutwereke kandi bazadusabe tumwihanire, iyo mbwa. Ntekereza ko hakwiye ikindi gihano kitari urupfu kandi kitari no gufungwa muri gereza kuko wagirango gufunga ntabwo babitinya.

    Uwamufata akamushyira hamwe niyo nka akajya amugaburira, akamusohora gato, ariko agataha mukiraro kimwe niyo nka, bakabana igihe kingana ni imyaka itanu. Ntekereza ko byamufasha kubona ko arushwa umutima mwiza n’inyamaswa kandi ko ari ikigoryi, adakwiye kubana n’abantu kuko adashaka kwitwara nk’abantu.

  • Iyi nkuru irababaje cyane police ikore akazi kayo ishakishe uwakoze aya mahano ark nanone twe kwihutira kugira abo tubigerekaho birashoboka ko byaba byakoze nabamuhekuye koko ark nanone birashoboka ko byanakorwa nabandi gusa nanone uwaba yabikoze wese ntibyakagombye kwitirirwa abandi bose cyane ko mubakoze amahano harimo abemeye ibyaha bakabisabira imbabazi ubu bakaba barabaye abantu bazima rero kubitirira ibibi byose njye ndumva ntabwiyunjye twaba tujyamo

  • erega amaraso ni cyo kirango cyabo,ni inkora amaraso n umutima wuzuye ubugoryi gusa!!!bazatura mu muriro utazima kuko ibi bakora lmana irabireba!!iyi nka ndizerako ikurikiranwa n abavuzi bakomeye barayivura ikire!!iyo menys ahariho ngo njye kuyisura!!uyu muryango abanyarwanda twese uretse izo mpyisi ngo n abantu twifatanyije nawo

  • Yebabawe!!!!! Ariko Mana koko mbega imitima yaboze !! Birababaje cyane kubona aho kugirango abantu bagende basubire ibumuntu bagenda basubira ibunyamaswa . Nkaburiya koko iriya mbyeyi isize iki koko? Koko ibi bizarangira ryari?

  • Nkuyu muntu wakoze ibi, ngo ntahawe igihano cyo kwicwa nko muri stade akabera abandi akabarore?!?! Iki gihe tugezemo nticyakahombye kubamo ibintu nk’ibi, ese ayo marondo yo amaze iki? Imana itunganye imitima y’abagifite ubugome muribo kuko kiriya gikorwa sicy’ubwoko runaka ahubwo ni icy’ikigoryi kitagira umutima, n’icyumanzi w’ubumwe bw’Abanyarwanda kdi uwanga urwanda ntakabeho.

  • Imana itabare kuko ndabona ba rukarabankaba badateze guhinduka. Ubu yashakaga gutema nyirayo atamubonye hafi yadukira itungo

  • Birababaje

  • Mubyukiri ibibikorwa bigamije gusenya nokudusubiza mubihe bibi ariko nanone twime urwaho abakora ibyo nabashaka kutwihebesha mukomere ntitugipfuye aho tugeze niheza gutema inka ntibidukuye umutima ngo bitume twibagirwako ibyo aribimwe mubyiza twagezeho, umwanzi tumuhe akato twikomereze intego ibyiza birimbere umubyeyi niyihangane samaboko yabana burwanda batemye gusubiza umwanzi neza bya gipfura nukumuhisha ko ubabaye kugirango atamenya aho integenke zawe ziherereye akabasha kugutsina nakera umugani wavugaga ngo”ukwenzerimwe ntaba akumaze ntiwa rangiye”

Comments are closed.

en_USEnglish