Digiqole ad

Muhima: Abarwayi barinubira isuku nke y’imisarani

Abarwayi bivuriza ku bitaro bya Muhima no ku kigo nderabuzima cyabyo, barinubira umwanda ugaragara mu bwiherero bwo hanze bw’ibyo bitaro.

Ku bitarobya Muhima/Photo travelpod.com
Ku bitarobya Muhima/Photo travelpod.com

Nk’uko bamwe mu barwayi bivuriza aho  batashatse kwivuga amazina babitangaje ku wa 23 Mutarama 2012, bavuze ko  iyo baje kuhivuriza bagira impungenge zo kujya muri ubwo bwiherero kuko baba banga kuhandurira izindi ndwara kubera umwanda.

Abo barwayi kandi bavuga ko nyuma y’ikibazo cy’umwanda hiyongeraho n’icy’ubwiherero budahagije, ibyo bigatuma abagana ibyo bitaro birirwa batonze umurongo ku musarane dore ko abaje ku bitaro n’abaje ku kigo nderabuzima bahurira muri ubwo bwiherero bw’imiryango ibiri gusa.

Kuri icyo kibazo, Umuyobozi ushinzwe abakozi mu Bitaro bya Muhima, Rugubira Gadi, yatangaje ko ikibazo cy’umwanda uvugwa kuri iyo misarani, gikururwa ahanini n’abantu bivuriza ku kigo nderabuzima cya Muhima, kuko nta misarani kigira.

Uwimana Béata ukuriye ikigo nderabuzima cya Muhima, we avuga ko mu myaka itatu icyo kigo kimaze, kitigeze kigira ubwiherero kubera kutagira aho babwubaka, kugera ubu, ababugana bakaba bagikoresha ubwiherero bumwe.

Ushinzwe isuku mu bitaro bya Muhima, Harindintwali Elemereki we ahamya ko  kuba ikigo nderabuzima cya Muhima kidafite ubwiherero bwihariye byongera umwanda mu misarani y’ibyo bitaro, kuko abaje bahagana yaba abana ndetse n’abantu bakuru ari ho baza gufatira ibizamini by’umusarani.

Ibyo bitaro ubusanzwe bikaba bifite imisarane 57, muri yo, 49 ikaba iri mu bitaro imbere  naho 8 ikaba hanze,  ariko kugera ubu, 2 muri iyo 8 yo hanze ikaba ari yo ikoreshwa gusa.

Source: Izuba Rirashe

Corneille K.Ntihabose
UM– USEKE.COM

en_USEnglish